Nyagatare: Abana bagaragaje ibibangamira isuku mu Ngo no mu Mashuri

Amakuru Ijwi ry' Abana Ubuzima

Abana bahagarariye abandi bo mu Karere ka Nyagatare bagaragaje ko ibikorwa by’isuku n’isukura, iwabo mu Ngo no mu Mashuri bigaho, bibangamiwe no kutagira amazi meza.

Abana babigarutseho mu nama yahuje abagize Komite z’abana mu Karere ka Nyagatare no mu Mirenge yose n’Ubuyobozi bwako.

Ni igikorwa cyateguwe n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (Cladho) na World Vision hagamijwe gusobanurira abana uruhare rwabo mu kurwanya imirire mibi n’igwingira no kwakira ibitekerezo abana bifuza ko byitabwaho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Abana baganiriye n’Ijamboryumwana bagaragaje ko kutagira amazi meza bibangamira isuku yo ku mubiri n’iyo gutegura amafunguro.

Uwase Igihozo Debollah uhagarariye abana mu Murenge wa Karangazi yavuze ko icyihutirwa cyakemura ikibazo cy’isuku n’isukura ari ukubegereza amazi meza.

Yagize ati” Twifuza ko batwegereza amazi meza kugira ngo nk’abana twirinde umwanda ariyo ntandaro y’indwara ziterwa n’umwanda abana bahura nazo. Tubangamiwe no kutabona amazi meza yo koga, ayo gutekesha n’ayo kunywa bityo bigatera indwara zituruka ku gukoresha amazi mabi harimo n’inzoka.”

Yakomeje asaba guhugurwa ku kubaka no kwita ku karima k’igikoni no korora amatungo magufi nk’uruhare rwabo mu kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Ati: “Twifuza kwigishwa gukora uturima tw’igikoni natwe tukaba twabasha kubyikorera mu gihe abayeyi bacu batabashishe kubyitaho kuko tugomba kugira uruhare mu kurandura igwingira muri barumuna bacu kandi twifuza ko twajya duhabwa amahirwe yo kuba twakorora inkoko tugahambwa inkunga y’ibiryo byazo kuko iyo tuzifite tubasha kubona amagi bityo igwingira rikaba ryacika”

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyagatare, Nakato Agnes, yibukije abana ko isuku itangirira muri bo kandi naho batuye.

Yagize ati: ”Mukangurire isuku mu bana bagenzi banyu, kuko hari abana baba badafite isuku kandi ni mwe mukwiye kujya mubibakangurira munabereka ibyiza by’isuku, ahantu hose muri mukwiye kujya murangwa n’isuku haba aho mwiga mu rugo iwanyu no mu bana muturanye.”

Mukundwa Emmanuel ushinzwe imiyoborere mu karere ka Nyagatare, yavuze ko hari imishinga yo gukwirakwiza amazi mu Karere kose ndetse hari icyizere ko mu myaka itatu izaba yarangiye.

Yagize ati: “Tubirimo turimo kureba aho imishinga iri kwegereza abaturage amazi meza nubwo itarangiza gutunganywa kandi azagera mu mirenge yose gusa mu myaka itatu akarere kose tuzaba dufite amazi ijana ku ijana”

Share

1 thought on “Nyagatare: Abana bagaragaje ibibangamira isuku mu Ngo no mu Mashuri

  1. Ibi bintu ni byiza cyane, kubaka abana ni ukubaka ejp heza h’Igihugu, abantu bateguye icyi gikorwa Imana ibahe umugisha

    Regards

Leave a Reply to eric mugisha Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *