Abangavu 20 babyariye iwabo bo mu Karere ka Rwamagana basoje amasomo y’amezi atandatu yateguwe na Merry Year International, bishimira ko ibyo bayungukiyemo byatangiye kubahindurira ubuzima.
Ibyo bize birimo; kudoda, gucunga umutungo, kuzigama no gushora imari.
Kuri ubu bakora ubudozi bw’imyambaro y’ishuri, amoko y’ibikapu atandukanye, n’imyenda byose bagurisha ku isoko ry’imbere mu gihugu ndetse no hanze.
Tuyishimire Laetitia, utuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Gihumuza, akaba afite umwana w’imyaka 4, yavuze ko aya masomo yamuhaye icyizere cy’ejo hazaza.
Yagize ati: “Ndashimira ubuyobozi bw’Akarere kacu bufatanye n’abafatanyabikorwa bampinduriye ubuzima. Ubu mbayeho neza kuko banyigishije kudoda bakanampa imashini idoda. Ubu mfite ubumenyi bwo kudoda imyambaro n’ibikapu. Bizamfasha kubona amafaranga aho nzaba ndi hose. Ejo hanjye ni heza kuko nshobora kurera neza umwana wanjye, kuzigama no gushora imari.”
Mutimawurugo Clarisse, utuye mu Mudugudu wa Cyanga, umubyeyi w’umwana w’imyaka 5, yavuze ko amasomo yo kudoda yamufashije kongera kwisanga no gusubirana agaciro nyuma y’imyaka y’isoni n’ubwigunge.
Yagize ati:“Ubuzima bwari bugoye cyane mbere y’uyu mushinga. Kubyarira mu rugo byatumaga abantu bampa akato, nkagira agahinda n’ubwigunge. Ariko ubu ndishimye kuba nararangije aya masomo. Nshobora kudoda imyambaro y’ishuri, ibikapu abana bajyanamo amakayi n’ibitabo ku ishuri, n’imyenda yo mu gikoni. Bimwe mu byo nakoze byamaze kujya ku isoko. Kwiga kudoda byangobotse mu bwigunge, uyu mwuga unteza imbere.”
Umuyobozi w’umuryango Merry Year International mu Rwanda,Ochul Kwon, wafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana mu gufasha aba bakobwa, yabasabye gukoresha ubumenyi bungutse mu guteza imbere ubuzima bwabo n’imiryango yabo.
Yagize ati: “Ubumenyi mwahavanye mu kwiga kudoda, muzabukoreshe mwitunga mwebwe ubwanyu n’imiryango. Intsinzi yanyu izabera abandi Banyarwanda isoko y’impinduka n’iterambere. Twese hamwe twubake ejo heza.”
Kwon yongeyeho ko bateganya gusana inzu zishaje imiryango yabo ituyemo.
Yagize ati: “Tuzasimbuza ibisenge bishaje, dusane inzugi, dushyireho sima aho bikenewe kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Kagabo Rwamunono Richard yashimye ko aba bana babyaye imburagihe banahawe ubumenyi mu micungire y’amafaranga no kuzigama.
Yagize ati: “Uyu mushinga uteza imbere abaturage bacu ubaha ibikoresho bibafasha kwihangira umurimo aho kuba umutwaro ku nzego za Leta. Nishimiye cyane ko aba babyeyi bakiri bato banigishijwe uburyo bwo gucunga amafaranga, kuzigama no gushora imari.”
Mu Murenge wa Gahengeri abarangije kwiga bahawe imashini zidoda banashakirwa isoko ry’ibicuruzwa bya Made in Rwanda badoda mu bitenge.
Mu karere ka Rwamagana abana babyaye imburagihe basanzwe bafashwa mu byiciro bibiri hagendewe kubyo bakunda kandi bashoboye, haba gusubizwa mu ishuri cyangwa kwiga umwuga.



NYIRANGARUYE Clementine/Ijamboryumwana.rw i Rwamagana

Ni byiza cyane kubona abana batewe inda bakiri bato mwo abashobora kwigirira akamaro n’Igihugu muri rusange, ni gacye abana bagera mu biazo nk’ibi bakabona ababitaho, ababafitiye umumaro babafasha kumva ko ubuzima bwabo butarangiye ahubwo hari ibyiringiro. Ababigizemo uruhare bose Imana ibahe umugisha
Mukomereze aho Ijambo ry’umwana gukomeza kutugezaho inkuru z’ibifasha abana