Umwana w’imyaka 13 yabyajwe na bagenzi be muri ruhurura

Amakuru Ubuzima

Uwase (Izina ryahinduwe) ni umwana w’umukobwa uvuka mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, wabyariye mu muhanda afite imyaka 13 y’amavuko.

Iyo uganiriye n’uyu mwana umaze kuzuza imyaka 14 ndetse umaze imyaka itatu arara mu muhanda no muri ruhurura zitandukanye mu Murenge wa Nyarugenge n’uwa Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge, akakubwira uburyo abayeho n’uruhinja rwe rw’amezi 9 umugirira impuhwe.

Uyu mwana avuga ko yavuye iwabo ahunga inzara n’amakimbirane yahoraga hagati ya Se na nyina. Yaje gufatwa ku ngufu n’undi mwana bararanaga muri ruhurura aramusambanya amutera inda.

Yagize ati “ Yaraje amfatiraho icyuma arambwira ngo muhe kandi ninanga arakintera ndemera nyuma gusanga yanteye inda. Ntabwo nahise mbimenya ahubwo hashize igihe ntangira kumva ntameze neza nkajya nduka mbura n’imihango abandi bakobwa tugangikana bahita bambwirako ntwite.”

Ibyo kwipimisha kwa muganga nk’umugore utwite no kubyarirayo ntibyabaye. Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yabyajwe na bagenzi be aho bari bagangitse muri Ruhurura.

Ati: “Naramwikaniriye arasohoka ariko abandi bana nibo bambwiraga ngo nikanire cyane nza gushiduka umwana asohotse.”

Ku rundi ruhande ariko uyu mwana ntabwo azi neza uwamuteye inda kuko nyuma y’uwamufatiyeho icyuma, yagiye asambanywa n’abandi batandukanye.

Ubwo ni ubuzima bamenyereye kuko baryamana n’abahungu bitewe n’umubare w’abari aho bagangitse.

Ati “ Uko tubayeho ntabwo upfa kumenya uwaguteye inda kuko hari igihe unaryamana n’abasore batatu ku munsi bitewe n’uko mujya kugangika ahantu hamwe ,umuntu aba asenga gusa kugira ngo atazandura Sida kuko tubikora nta gakingirizo. Sha ntabwo byoroshye baradusambanya cyane hari ubwo umwe akuvaho undi na we akakujyaho ariko ni ubuzima twamenyereye.”

Uyu mwana yabwiye Ukwelitimes ko anywa ibiyobyabwenge binyuranye kugira ngo abashe gusunika iminsi no kubona ibitotsi naho umwana we agatungwa n’ibyo atoragura byasigajwe muri za restaurant, iyo hatagize umugiraneza umufasha.

Uyu mwana yabwiye icyo kinyamakuru ko adashobora gusubira iwabo kubera ko bamufashe nk’ikivume.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Cladho akagira n’abana mu nshingano, Murwanashyaka Evariste, yemeza ko ikibazo cy’abana bo mu muhanda gifatwa nk’igisanzwe nyamara gikomeye cyane.

Ati: “Ikibazo cy’abana bo mu muhanda ni ikibazo gifatwa nk’igisanzwe nyamara ari ikibazo gikomeye, ni kibazo gikwiye gufatwa nk’ikidasanzwe bariya bana bakabafata nk’abana bahuye n’ibibazo aho kubafata nk’abana bateje ibibazo inzego zose zikabihagurukira. Inzego z’ibanze zikaba iza mbere kubera ko uriya mwana aza mu muhanda aturutse mu isibo runaka. Hakwiye kuba imikoranire y’aho umwana aturuka n’aho aba ari.”

Murwanashyaka yanavuze ko abana bavukiye mu muhanda bakwiye gushakirwa ba Malaika murinzi cyangwa ubundi buryo bwo kubitaho bakawuvamo.

Share

1 thought on “Umwana w’imyaka 13 yabyajwe na bagenzi be muri ruhurura

  1. Noex ubu mwebwe mumufashije iki ko ntanumuronko mwatanze Wenda kuburyo uwashaka kumuha agafu kigikoma byakoroha kukamugezaho cg se nubundi bufasha bwose

Leave a Reply to Gibson Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *