Ubwicanyi Mu Bashakanye Busiga Abana Mu Magorwa

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburezi

Mu myaka itandatu ishize, mu Rwanda abashakanye 395 baricanye, bituma abana babo baba imfubyi kandi bamwe muribo bari bataragira imyaka itanu y’ubukure.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko abo bantu bishwe n’abantu 497 ahanini bitewe n’amakimbirane mu miryango akomoka ku mikoreshereze mibi y’umtungo, ubushoreke n’ibindi.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB Kamarampaka Consolée yabwiye abitabiriye Inama isanzwe ya 24, y’Inama y’Igihugu y’abagore ko mu bishe abo bashakanye harimo abagore 95 bishe abagabo babo.

Ati: “Muri iyi myaka itandatu ishize, hishwe abantu 395 mu bashakanye bicwa n’abantu 497. Muri abo bishwe harimo abagore 300 n’abagabo 95, bivuze ko abagore na bo bagira uruhare mu kwica abo bashakanye.”

Ikindi yatangaje ni uko n’imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire ryagize uruhare mu makimbirane yagejeje ku bwicanyi.

Yasabye ko imiryango yose ishyigikira uburinganire ‘kwibanda ku gutegura uko imiryango yakwigishwa’ uko abantu birinda amakimbirane hakiri kare.

Asaba kandi ko ibyo byatangira kare, abana bakiri mu mashuri abanza.

Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC) Nyirajyambere Bélancille yanenze abashakanye bica bagenzi babo ariko yibanda ku kunenga abagore ahanini.

Asanga ubwicanyi mu miryango burushaho gusonga igihugu cyatakaje benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Kwica ntabwo ari byiza. Igihugu cyanyuze mu mateka mabi kandi kuba abantu bashakanye bageraho bakicana ni ibintu byo kwamaganwa.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée asaba abagore guhaguruka bagakora ibishoboka byose bakarwanya ibyaganisha ku  makimbirane yo mu miryango.

Ati: “Ihohoterwa n’amakimbirane mu Rwanda biracyari ikibazo gihangayikije.  Nk’uko ibarura ry’abaturage riheruka ryabigaragaje 51% by’abaturage b’Abanyarwanda ni abagore.”

Abayobozi muri Minisiteri y’iterambere ry’umuryango n’uburinganire bari kumwe n’abo mu nama y’igihugu y’abagore.

Asanga kuba uwo mubare uri hejuru, byagombye kuba uburyo bw’uko abagore bagira uruhare runini mu kurinda ibyatuma mu rugo havuka intonganya n’ibindi biganisha ku makimbirane kandi bikirindwa hakiri kare.

Yunzemo ati: “[…] bityo ibibazo biri mu muryango tubana na byo umunsi ku munsi, kuba bidakemuka bitwereka ko tutabikemura uko bikwiye. Abayobozi ba CNF dukwiye kurushaho kwegera abafite ibibazo duhereye ku Mudugudu.”

CNF ni impine y’Igifaransa ivuga Conséil National des Femmes, ikaba Inama y’igihugu y’abagore.

Ubushakashatsi bwemeza ko iyo intonganya no guhohoterana hagati y’abashakanye bigira ingaruka zirambye ku bana.

Iyi nama yigiwemo uko abashakanye banoza umubano wabo mu nyungu za bose harimo n’abana babo.

Ahanini abana bakuriye muri iyo mimerere bakura nabo ari abarakare bagirira nabi abo bazashakana, ugasanga bibaye urukurikirane mu miryango.

Munezero Jeanne D’Arc

Share

2 thoughts on “Ubwicanyi Mu Bashakanye Busiga Abana Mu Magorwa

  1. Ibi bintu nibiki koko?gusa iyi mibare ubanza ari micye kuko buri munsi ujya kumva abantu barenze 5 bicanye. Hazakorwe ubushakashatsi bwimbitse ku mpamvu ibitera hashyirwemo imbaraga nyinshi mu kubirwanya

Leave a Reply to KABALISA Innocent Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *