A child belongs to a family. Treat every child as your.Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame bugaruka ku ruhare rw’ababyeyi mu kwita ku bana.Mu minsi ishize twasangiye ubutumwa bwihariye ku bashakanye, none ndagarutse ngo tuganire no ku mugisha udasanzwe w’abashakanye, wo kwitwa ‘Ababyeyi’.Umwana ni ‘umugisha’! Nagira ngo munkundire tujyane mu rugendo rwe rwa mbere kugira ngo twumve ukuntu ntakiruta umwana! Uko agerageza gupfumbata urutoki rw’umubyeyi mu gapfunsi ke k’umwana ukivuka; wumva muri we umutekano.N’umubyeyi kandi nawe ni uko, yifuza kumuhora hafi. Yemwe n’iyo amaze gukura, umwana akomeza kuba umwana imbere y’umubyeyi.Umubyeyi akunda umwana we kurusha uko akunda ubuzima bwe bwite! Nta wakwemeza ko igihe cyose biba binoze. Akenshi umubyeyi ayoborwa n’igishyika cyo kumutegura no kumutegurira ejo hazaza, atinya ko hari icyagirira umwana we nabi. Ibi bikaba bishobora kugaragarira mu kugenzura abana cyane, kubacyaha no guhora abibutsa gukora neza kurushaho.N’ubwo hari abashobora kubibona nabi batyo, nta na rimwe umubyeyi abigirira inyungu ze bwite, nta n’ubwo abigirana umutima mubi.Hari ubwo umuntu yifuza ngo iyaba bishoboka, abana bakabasha kwiyumva nk’uko ababyeyi biyumva! Igishyika cy’ababyeyi, amajoro barara badasinziriye, amasengesho n’ineza babasabira ubutitsa, n’ibindi byose bagomba kwigomwa! Ahari wenda ntibabona igitutu cy’ababyeyi cyangwa amategeko gusa! Ahubwo, basobanukirwa urukundo n’ineza batakura ku wundi, bibiherekeza.Uruhare rw’ababyeyiMuzi ko kenshi mbandikira mbaganiriza ibijyanye n’umuryango. Impamvu nta yindi, ni uko nemera ko ubumwe bw’umuryango utekanye butanga umusaruro mu kugira igihugu gitekanye.Iyo nandika rero, ntabwo ari uko mba mfite ibisubizo byose, ahubwo ni ukugira ngo tuganire kandi tujye inama.Uyu munsi nifuje ko tuganira ku kurera, turerera mu muryango utekanye, turera abakotanira u Rwanda!Kuba umubyeyi cyangwa kurera, ntabwo twahamya ko ari inshingano cyangwa umuhamagaro buri wese abamo bimworoheye!Nk’uko bikunze kuvugwa, “ntawe utagira inenge.”Nk’uko umwana adahitamo aho avuka, ni nako ababyeyi badahitamo abana babo, nta n’ubushobozi dufite bwo guhindura abana abo twifuza ko baba bo!Ese birashoboka kurera neza? Ese ubundi kurera neza ni ukuhe?Muri rusange umuntu agirwa no kwizera ndetse agahora ashakisha icyiza, ariko ntibinamubuza kugira impungenge.Muri iyi si yabaye umudugudu, ugengwa n’ikoranabuhanga, murabizi ko hari ubwo umuntu ashobora kuba ahantu hatandukanye icyarimwe, akitwara nk’abaho, akagira imico y’abaho nyamara atahageze! Ibiteye impungenge ni byinshi cyane rero, ku burere bw’abana.Izi mpungenge zituma umuntu yibaza ati ese twarera dute abanyarwanda buzuye; bazavamo abayobozi beza b’ejo, bazakunda igihugu bakakirutisha ibindi byose?Ibibazo nk’ibi, ntabwo tukigira umwanya wo kubyibaza, ahubwo abenshi duhugijwe no kureba ibigenwa n’ikoranabuhanga bigaragaza abahanga kurusha abandi, twirengagije ko igihugu kizima cyubakira ku cyerekezo kizima, ariko ko kigomba kugira n’abaturage bazima bubakitse, bafite imitekerereze mizima, bazatwara cya cyerekezo, bagasohoza imihigo.Dukunze gusubiramo kenshi ko umwana ari uw’umuryango. Ariko twongere dusubize amaso inyuma turebe uko umuryango wa none umeze. Ese umuryango uracyari wa wundi uhumuriza umwana cyangwa uramuhinda? Cyane cyane iyo atagera ku byo ategerejweho?Nk’abanyarwanda twemera ko ishyaka no kwihesha agaciro binyuza imfura ahakomeye! Mu kubitoza abato ariko twibuke ko kubumva no kubakosoza ineza ari ingenzi! Abana bakeneye ubumva, akababa hafi, bakagendana mu rugendo rwo gukura, gukora, gukosa no kwikosora!Abana iyo bumva badafite ubumva, batitaweho, hari ubita amazina cyangwa abaseka kuko hari uko batandukanye n’abandi bari mu kigero kimwe, n’ibindi bishobora gukomeretsa amarangamutima yabo, hari ubwo bibatera guceceka.Aka wa mugani uvuga ko ivu rihoze ari ryo ryotsa inzu, tuzirikane ko batazaceceka iteka ryose. Hari abazagaragariza uburakari bwabo, cyangwa se gucika intege, mu guceceka, hari n’abo bizaturikana mu buryo butagira gitangira.Bikabaviramo kugira imyitwarire mibi yatuma bigirira nabi ubwabo cyangwa se n’umuryango muri rusange.Uburere budahutaza nibwo bukwiriye n’igihe umwana afite imyitwarire itamenyereweNi koko buri mubyeyi akunda umwana we urukundo rusumba ibindi byose ndetse akumva ari igitangaza kuva akiri umwana muto, kandi ko azavamo umuntu udasanzwe. Iyo biramutse bitagenze uko umubyeyi abyifuza, hari ubwo ababyeyi n’abamurera bihutira kumwita utuzina dusobanura uko bamubona, ibyo bigatera umwana gukura yumva asa n’ubohewe aho hantu.Umwana ucecetse. Umwana ugoye. Umwana uri hagati na hagati. Umwana ukubagana… aya ni amwe mu mazina rimwe na rimwe akoreshwa mu kuvuga ku myitwarire y’abana kuva bakiri bato; ariko ibi tubivuga twirengagije ko umuntu ari mugari, atasobanurwa n’ijambo rimwe; ibi kandi nabyo biratandukana bitewe n’ubuzima n’imico abantu babamo.Bitewe n’ikigero cy’imyaka agezemo, umwana ucecetse hari aho afatwa nk’ufite ubumuga, uri hagati na hagati akenshi ntabwo ahabwa agaciro, naho ukunda kugerageza ibintu bishya agafatwa nk’inkubaganyi itumvira, mu gihe urangwa no kutaguma hamwe afatwa nk’ushobora guhungabanya abandi.Aya mazina yose n’ibyiciro dushyiramo abana hari uko afasha ababyeyi n’abarezi kumva batuje, ariko icyo twirengagiza ni uko akomeretsa amarangamutima y’abana, ndetse akabangamira n’ubwisanzure bufasha mu mikurire yabo. Twibagirwa ko buri mwana afite imiterere ye bwite n’impano ze, kandi n’imyitwarire tubonana abana iba ifite aho ihurira n’imiryango bakomokamo.Kurera ubwabyo ntabwo twavuga ko bifite ingingo ngenderwaho zidashobora guhinduka.Umwana w’imfura avukira mu muryango w’ababyeyi bakitoza kurera. Abamukurikiye bagahura n’ababyeyi batangiye kunanirwa, ariko bamaze kugira ubumenyi ku bijyanye no kurera.Nk’ababyeyi akenshi dushaka ko abana bitwara uko twifuza, tukirengagiza ko n’abakuriye hamwe, mu gihe kimwe, mu buryo bumwe, baba batandukanye.Ibi ni ukutibwiza ukuri ndetse rimwe na rimwe harimo no kudaha agaciro gakwiye uyu muhamagaro ukomeye wo kurera.Kwibukiranya gukosoza ineza, kurera kudahutaza, guha umwanya abana tukabumva aho guhora tubibutsa ibitagenda neza ntabwo mbibibutsa kugira ngo mutangire kurera bajeyi, ahubwo ni ukugira ngo twibukiranye ko mu mikurire y’umwana anyura mu byiciro bitandukanye.Umuhanga Jean Jacques Rousseau yabivuze neza ko abana babona isi mu buryo butandukanye n’abakuze, ko tudakwiye kubasaba kugira imitekerereze nk’iy’abantu bakuru, ko
A child belongs to a family. Treat every child as your.
Share
