Musanze: Umwana w’imyaka 12 yasanzwe mu Cyumba araramo yapfuye bikekwa ko yiyahuye

Ishimwe Kevin w’imyaka 12 y’amavuko wabanaga n’ababyeyi be Shoferi Benjamin na Nyirambonigaba Clementine mu Kagali ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, yasanzwe mu cyumba yararagamo aziritse Supernet mu Ijosi bikekwa ko yiyahuye. Iyi nkuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 Ugushyingo 2025 mu masaha ya Mugitondo. Uyu mwana yari yaramukiye mu […]

Continue Reading

Kigali: Imibereho ikakaye y’abana bo mu muhanda muri ibi bihe by’imvura

Iyo utembereye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ugenda uhura n’abana bo mu muhanda baba baraturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu baje gushakisha imibereho mu Mujyi wa Kigali. Iyo muganiriye bakubwira impamvu zitandukanye zatumye bajya muri ubwo buzima ziganjemo amakimbirane yo mu muryango no kubura uburere buboneye mu mikurire yabo. Bakubwira ko muri bo hari abarara […]

Continue Reading

Abana barenga 50 amaze kubyara bafite ibyago byo kurwara Kanseri

Mu Bubiligi ubwo Ibiro by’umugenzuzi mukuru byagenzuraga imikorere y’urwego rushinzwe imiti na serivisi z’ubuzima (FAMHP) byasanze binyuze muri serivisi yo gutanga intanga hari umugabo umwe wabyaye abana 53 ku bagore 39. Itegeko rigenga imitangire y’iyi serivisi mu Bubiligi rigena ko nibura umugabo umwe aha intanga abagore batandatu gusa. Uretse kuba iri tegeko ryarishwe, basanze uyu […]

Continue Reading

U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abana hazirikanwa uburenganzira n’inshingano bafite

Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) cyasabye ubuyobozi bw’Uturere gutegura uburyo bwo kwifatanya n’abana kwizihiza umunsi wabo uzizihirizwa mu bigo by’amashuri ku wa 20 Ugushyingo 2025. Kuri iyo taliki buri mwaka, Isi yose yizihiza umunsi w’abana (universal children’s day) mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburenganzira bw’umwana. Mu Rwanda uzizihirizwa mu bigo by’amashuri abanza […]

Continue Reading

Ibitaro bya Nyanza byakiriye Impinja zirenga 500 zavutse zitagejeje igihe

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyanza buratangaza ko mu 2024-2025 bakiriye impinja zigera kuri 510 zavutse zitagejeje igihe n’ibilo byabo ari bike, barakurikirwa none ubu bameze neza. Byagarutsweho ku wa 17 Ugushyingo 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kwita ku Bana Bavutse Igihe Kitageze. Uyu munsi wizihizwa mu ntumbero yo kwita kuri ubu buvuzi bwihariye bw’abana baba […]

Continue Reading

Bigira ubukana cyane ku bana bari munsi y’imyaka 5-Minisitiri Dr. Nsanzimana yatanze umuburo

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko abana bari munsi y’imyaka itanu bazahazwa cyane n’ibicurane byadutse muri iki gihe cy’imvura n’ubukonje kurusha abantu bakuru bityo ko umubyeyi akwiye kwihutira kuvuza umwana igihe garagaje ibimenyetso. Ni ubutumwa atanze nyuma y’ubwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatanze isaba Abaturarwanda muri rusange kwitwararika indwara y’ibicurane, bakaza ingamba zo kwirinda. Mu […]

Continue Reading

Amavubi yatangiye CECAFA U17 atsindwa na Ethiopia

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yatangiye CECAFA U17 itsindwa na Ethiopia yakiriye iri rushanwa ibitego 2-0. Wari umukino wayo wa mbere mu Itsinda A wakiniwe ku kibuga cya Abebe Bikila Stadium kiri mu Mujyi wa Addis Ababa kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo 2025. Ni irushanwa ry’ibihugu byo muri Afurika […]

Continue Reading

Imaramatsiko ku bana binjirana n’abakinnyi mu Kibuga mu Mupira w’amaguru

Mu Mupira w’amaguru hari umuco wihariye ugaragara ku Kibuga, iyo umukino ugiye gutangira, aho buri mukinnyi aba ari kumwe n’umwana basohokana mu rwambariro binjira mu Kibuga. Hari abibaza igisobanuro n’inkomoka yabyo ndetse bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru baba bifuza kubona abana babo muri icyo gikorwa ariko ntibazi uko abo bana batoranwa. Mu rurimi rw’Abanyamupira umwana […]

Continue Reading

Umwana wagiye mu buzima bwo mu muhanda ashutswe yabuze itike imusubiza iwabo

Umwana w’imyaka 15 uvuka mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba arasaba abandi bana gutinya ubuzima bwo mu muhanda nyuma yuko awuzanywemo abeshywe na mugenzi we ko ubamo ubuzima bworoshye ubu akaba yarabuze itike ngo yisuburire iwabo. Uyu mwana w’umuhungu ubona ko atararamba muri ubwo buzima yabwiye IJAMBORYUMWANA ko amaze iminsi mike mu Mujyi wa […]

Continue Reading

2025 ni umwaka wo gushyira akadomo ku mirimo mibi ikoreshwa abana! Imibare irerekana iki?

Raporo y’Ubushakashatsi bw’Umuryango mpuzamahanga wita ku murimo (ILO) n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) igaragaza ko ikibazo cy’imirimo mibi ikoreshwa abana kitarakemuka nubwo hari icyakozwe. Mu 2015 Isi yose yiyemeje guca burundu imirimo mibi ikoreshwa abana bitarenze mu 2025 kandi uwo mwaka uragana ku musozo. Kugeza ubu nibura abana miliyoni 138 baracyari mu mirimo […]

Continue Reading