Ababyeyi birukanye umwangavu wabyariye iwabo nyuma yo kumvikana n’uwamuteye inda akabatenguha

Ababyeyi bo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro, Akagali k’Agakomeye, Umudugudu wa Butatu birukanye umwana wabo w’umukowa w’imyaka 17 ufite uruhinja rw’amezi 3 nyuma yo gusambanywa agaterwa Inda uwayimuteye ntiyubahirize ibyo yari yemeye. Ubu abayeho nabi we n’umwana we. Se umubyara avuga ko yamwirukanye kubera ko adashobora gutunga abagore babiri. Mu buhamya yahaye ijamboryumwana, […]

Continue Reading

Kicukiro: Abiga muri Don Bosco baganirijwe ku kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abanyeshuri biga mu Kigo cyigisha imyuga n’ubumenyingiro, Don Bosco Gatenga TSS, mu Karere ka Kicukiro, baganirijwe ku kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu ndetse hamwe n’abayobozi muri iryo shuri bishimira ibimaze kugerwaho mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu burezi harimo kuba umubare w’abakobwa wariyongereye. Ni ibiganiro bahawe kuva ku wa 27 Ukuboza 2025 bijyanye n’minsi […]

Continue Reading

Kopi y’igitabo cy’inkuru ya Superman yagurishijwe miliyoni $9.12

Kopi y’umwimerere y’Igitabo cy’inkuru ishushanyije ya Superman yakunzwe cyane n’abana, yaciye agahigo ko kugurishwa akayabo ka miliyoni 9.12 z’amadorali ya America, asaga miliyari 13.2 mu mafaranga y’u Rwanda. Ni kopi ya mbere ya Superman yasohotse yitwa ‘Superman #1’ mu 1939 abavandimwe batatu baherutse kuvumbura mu nzu y’umubyeyi wabo ubwo bayikoragamo isuku amaze kwitaba Imana. Niyo […]

Continue Reading

Uheje umwana ufite ubumuga umuryango ntiwatera imbere mu buryo bwuzuye-NCPD

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba yasabye abagize umuryango gutegura ahazaza h’abana bafite ubumuga kimwe n’abandi kuko bizatuma umuryango utera imbere kandi na bo bakazibeshaho, batabaye umutwaro ku muryango n’igihugu. Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Ukuboza 2025 mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wizihirijwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Mukamira. Ni […]

Continue Reading

NCDA yasabye uruhare rwa buri wese mu gufasha abana bafite ubumuga kugana ECD

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) kirasaba uruhare rwa buri wese mu guharanira ko abana bafite ubumuga bajyanwa mu Ngo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) kimwe n’abadafite ubumuga. Ni ubutumwa icyo Kigo cyatanze bujyanye no kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, Isi yose yizihiza taliki 3 Ukuboza buri mwaka. NCDA yatangaje ko ari umwanya […]

Continue Reading

Abishyura make ni 600,000 Frw! NCPD yakomoje ku Burezi buhenze bw’abafite ubumuga bwihariye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) Ndayisaba Emmanuel yagaragaje ko ababyeyi b’abana bafite ubumuga badashobora kwigondera ikiguzi gisabwa abakeneye Uburezi bwihariye bigatuma hari benshi batiga. Yabigarutseho mu biganiro by’iminsi ibiri ku burezi budaheza byatangijwe i Kigali kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025. Yagaragaje ko hakiri ikibazo cy’ikiguzi cy’uburezi kigoye kwigondera ku bana bafite ubumuga […]

Continue Reading

Faisal yifatanyije n’Isi kuzirikana abana bavutse batagejeje igihe

Ibitaro byitiriwe umwami Faisal (King Faisal Hospital, KFH) byifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abana bavutse batagejeje igihe (World Premature Day), uba 17 Ugushyingo buri mwaka. Uyu muhango wabereye kuri ibi bitaro witabiriwe n’ababyeyi bahabyariye abana batagejeje igihe, ndetse n’abana babo, abaganga bita kuri aba bana ndetse n’abayobozi batandukanye. Umunsi wahariwe abana bavutse […]

Continue Reading

Icyemezo cy’Urukiko kuri Mwarimu “wariye ibiraha” akanasambanya abana

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwahamije icyaha cyo gusambanya umwana umwarimu witwa Thomas NTIVUGURUZWA w’imyaka 50 y’amavuko rumukatira imyaka 10 y’igifungo. Uriya mwarimu wigisha ku ishuri ryitwa Nyanza TSS ryahoze ryitwa ETO Gitarama, riri mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza yarezwe ko yasambanyije abana babiri b’abakobwa yabanje kubarira amasambusa (ibiraha). Ubushinjacyaha bwamusabiriga gufungwa imyaka […]

Continue Reading

Kicukiro: Hagaragaye umurambo w’umwana bikekwa ko yishwe n’amazi y’imvura

Ahitwa mu Cyumbati mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro hagaragaye umurambo w’umwana w’imyaka itandatu y’amavuko watwawe n’amazi y’imvura. Uyu murambo w’uyu mwana wagaragaye ahagana saa ine z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2025. Birakekwa ko yishwe n’amazi y’imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo […]

Continue Reading

Nyagatare: Ab’inararibonye muri Ruhago baganirije abangavu bari mu Marerero y’umupira w’amaguru

Ab’inararibonye mu mupira w’amaguru barimo Nikita Gicanda uyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago muri FERWAFA, Nibagwire Sifa Gloria wakiniye Amavubi y’Abagore na Umutoni Géraldine na we wakinnye mu Mavubi ubu akaba ari umutoza wabigize umwuga, basuye ndetse baganiriza abangavu bari munsi y’imyaka 15 bo mu Marerero 4 y’umupira w’amaguru mu Ntara y’Iburasirazuba. Abana b’abakobwa bo […]

Continue Reading