Cladho yasabye inzego z’ibanze gushyigikira ibikorwa by’abana (Video)

Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu (Cladho) irasaba ababyeyi, abarezi n’inzego z’ibanze gushyigikira ibikorwa by’abana bigamije kwimakaza isuku n’isukura no kurwanya imirire mibi n’igiwingira kuko uruhare rwabo ruri mu bihanzwe amaso ku hazaza h’umuryango uzira igwingira. Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya Kabiri (NST2), Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugabanya igwingira rikagera kuri […]

Continue Reading

Musanze: Hatangiye ubukangurambaga bwo kwimakaza isuku

Akarere ka Musanze katangiye ubukangurambaga bwo kwimakaza isuku ku mubiri, mu Ngo n’aho abantu bakorera mu Mirenge yose, hagamijwe kurinda abaturage bako ingaruka z’umwanda zirimo n’imirire mibi n’igwingira biterwa n’ibiribwa bitateguranwe isuku. Ubu bukangurambaga buje nyuma yuko hirya no hino mu Mirenge itandukanye y’aka Karere hagiye hagaragara umwanda, kuburyo bugaragarira buri wese. Bamwe mubaturge b’Umurenge […]

Continue Reading

Akarere ka Burera kahize kugabanya 15% ku igwingira kifashishije abana (Video)

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yavuze ko bahereye ku ruhare rw’abana, inzego zose zaba iza leta n’iz’abikorera muri ako Karere, bari gukora iyo bwabaga kugira ngo bazagere ku ntego bihaye yo kugabanya 15% ku bana bagwingiye mbere yuko umwana wa 2030 urangira. Meya Mukamana Soline yabivugiye mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe na Cladho ku […]

Continue Reading

CLADHO yiyemeje gukomeza gushyigikira irushanwa rigenewe abana rya Isango Star

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yiyemeje gukomeza gushyigikira irushanwa ngarukamwaka ryitwa Rwanda Talent Kids Award rya Isango Star, hagamijwe ko rigera ku bana benshi bifuza kugaragaza impano. Cladho yabitangarije mu birori byo guhemba abana bitwaye neza muri Rwanda Talent Kids Award 2025 byabereye i Nyamirambo ahazwi nka Club Rafiki, ku wa 3 Mutarama 2026. […]

Continue Reading

Indyo yuzuye, icyumba cy’umukobwa n’amazi yo kunywa ku mashuri-ibyo abana b’i Rulindo bifuza ko byitabwaho mu igenamigambi

Abana bahagarariye abandi mu Mirenge igize Akarere ka Rurindo basabye ubuyobozi gushyira icyumba cy’umukobwa ku bigo byose kitariho, kongera indyo yuzuye ndetse no kubaha amazi muza yo kunywa ku mashuri kuko ayo banywa aba ari ayo mu bigenga aba avanzemo ayimvura. Babigarutseho nyuma y’amahugurwa yahuje abagize Komite z’abana bahagarariye abandi mu Mirenge yose uko ari […]

Continue Reading

Musanze: Umwana w’imyaka 18 yapfiriye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi

Umusore w’Imyaka 18 n’umugabo usize abana babiri, baguye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi ubwo bo na bagenzi babo basagariraga inzego z’umutekano zabakumiraga gukora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu gishanga cy’Agatare gihuriyeho Imirenge ya Gacaca na Muhoza mu Karere ka Musanze. Mu rukerera rwo ku Cyumweru taliki ya 04 Mutarama 2026, ahagana saa Munani z’ijoro nibwo […]

Continue Reading

Ngoma: Mu bakubiswe n’inkuba hari abana 2 bitabye Imana na 4 bahungabanye

Abana babiri barimo, Niyomungeri Eloi w’imyaka Umunani wo mu Mudugudu wa Murama mu Kagali ka Kibimba na Benegusenga Claudine w’imyaka Itanu wo mu Mudugudu w’Iramiro mu Kagali ka Kigoma, bari mu bantu 9 bishwe n’inkuru yakubise mu mvura yo ku Mugoroba wo kuri uyu wa 4 Mutarama mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma. […]

Continue Reading

Abana basabye gukaza ibihano ku babahohotera, ubuyobozi bubasaba kutabahishira

Abana b’i Nyagatare basabye ko hakongerwa imbaraga mu kwigisha amahohoterwa y’ingeri zinyuranye abakorerwa, ariko hagashyirwa n’imbaraga mu guhana kugira ngo ihohoterwa ribakorerwa ricike. Abana bahagarariye abandi baturutse mu Mirenge yose, babigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yabahuje n’ubuyobozi bw’Akarere kabo, yibanze ku ruhare rwabo mu bibakorerwa. Abaganiriye n’Ijambory’umwana bagaragaje ko bifuza ko hakongerwa imbaraga mu guhana abantu […]

Continue Reading

U Rwanda rwongeye urukingo rw’Urushwima mu zihabwa abana bakivuka

U Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rw’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B (Hepatitis B Virus: HBV), umwana azajya ahabwa bitarenze amasaha 24 avutse, hagamijwe kumurinda kwandura cyangwa kuzahazwa n’iyo ndwara Abanyarwanda bita ‘urushwima’. Indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ni indwara ikomeye abahanga bagaragaje ko benshi mu bayirwaye bayandujwe n’ababyeyi babo gihe cyo kuvuka. […]

Continue Reading

Huye: Abana basabye ubuyobozi gukebura abadohotse ku muco wo gukaraba intoki

Abana bo mu Murenge wa Mbazi wo mu Karere ka Huye basabye ubuyobozi bw’Akarere ko ku mihanda n’ahahurira abantu benshi hashyirwa ahajugunywa imyanda (Poubelle) ndetse abaturage bakibutswa gusubira ku muco wo gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune. Babigarutseho nyuma y’amahugurwa yahuje abagize Komite z’abana mu Tugari 12 tugize Umurenge wa Mbazi n’uwa Simbi yo mu […]

Continue Reading