Pologne: Impaka ni zose ku mushinga w’itegeko ryemerera abakobwa gukuramo inda

Abadepite bo muri Pologne batangiye impaka ku itegeko rigamije kwemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda ku bushake nkuko bari babisezeranyijwe na Minisitiri w’Intebe Donald Tusk Mu 2021 nibwo Pologne yashyizeho itegeko ribuza abagore n’abakobwa gukuramo inda bigizwemo uruhare n’ishyaka ryari ku butegetsi. Donald Tusk ubwo yazaga ku butegetsi, yijeje ko azashyira imbaraga mu guharanira ko abashaka […]

Continue Reading

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agiye kujya yigishwa guhera mu mashuri y’incuke

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Uburezi bw’Ibanze, REB, bwatangaje ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha, hazatangira gukoreshwa integanyanyigisho y’amateka nshya irimo amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi agenewe abana kuva mu mashuri y’incuke n’umwaka wa mbere w’amashuri abanza kuzamura. Mu mugambi mugari wo gutegura Jenoside, uburezi bwabaye imwe mu nzira zifashishijwe mu gukwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango mu Banyarwanda. Nyuma ya […]

Continue Reading

Huye : Inzego zitandukanye ziyemeje kurushaho kwita ku ngamba zo kurinda no kurengera umwana

Inzego zitandukanye zifite aho zihurira no kurengera umwana mu Karere ka Huye, zirimo; Abajyanama b’Ubuzima, Inshuti z’Umuryango, Isange One Stop Center, iz’umutekano n’abafatanyabikorwa b’ako Karere, bagiranye ibiganiro biyemeza kurushaho gushyira imbaraga mu kurinda no kurengera umwana. Ibi biganiro byanitabiriwe n’abahagarariye abana hagamijwe ko bakwiye kugira uruhare mu bibakorerwa. Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho […]

Continue Reading

Guverineri Rubingisa yasobanuye uko amata yabaye intandaro y’ibibazo by’abana bajyanywe kwa muganga i Nyagatare

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasobanuye ko amata adatetse ariyo yatumye abana 769 biga mu bigo bine byo mu Karere ka Nyagatare bajyanwa kwa muganga ndetse kuri ubu abana 8 bakaba bakiri mu bitaro. Kuva kuwa Gatanu nijoro abanyeshuri b’ibigo bine byo mu Karere ka Nyagatare batangiye kujyanwa kwa muganga nyuma yo kugira ikibazo cyo […]

Continue Reading

Kamonyi: Inkuba yakubise umwana wakuraga ibijumba ahita apfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye wakuraga ibijumba mu Kagali ka Kidahwe mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, yakubiswe n’inkuba, ahita apfa. Inkuba ikimara gukubita, umubyeyi w’uyu mwana yirutse ajya kureba aho uwo mukobwa ari, agezeyo asanga umwana we yashizemo umwuka. Umurambo wahise ujyanwa mu rugo aho yabanaga […]

Continue Reading

Nigeria: Abanyeshuri bari bashimuswe barekuwe ari bazima

Abanyeshuri bo muri leta ya Kaduna muri Nigeria bagera ku 137 bari barashimuswe n’abantu bitwaje intwaro mu ntangiriro za Werurwe 2024, barekuwe ari bazima. Itangazo ryasohowe na Guverineri wa Leta ya Kaduna, Uba Sani, ryemeza ko bose ari bazima. Rigira riti “Ni umunsi w’ibyishimo. Abanyeshuri hafi 140 bari bashimuswe mu gitero kimwe mu bikomeye byo […]

Continue Reading

Abana bari mu baguye mu gitero cy’Iterabwoba i Moscow

Kugeza ubu abana batatu nibo bamaze kumenyekana ko bari mu baguye mu gitero cy’iterabwoba mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow, kigahitana abasaga 137 nkuko Minisiteri y’Ubuzima y’icyo gihugu yabitangaje. Iyi mibare yari yatangajwe mu Cyumweru gishize yagarutsweho ubwo abagabo bane bakekwaho kugira uruhare muri iki gitero bagezwaga mu Rukiko Rwisumbuye rw’Akarere ka Basmanny i Moscow. […]

Continue Reading