Urukiko rwanzuye ko umwalimu ukekwaho gusambanya abana babiri afungwa by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwanzuye ko umwalimu wari usanzwe yigisha mu ishuri rya Nyanza TSS ryahoze ryitwa ETO Gitarama, akurikiranwa afunzwe by’agateganyo ku byaha akurikiranyweho n’ubutabera birimo icyo gusambanya abana babiri umwe w’imyaka 15 n’uwa 17 y’amavuko. Ibyo byaha yabikoze mu ntangiro za Mata ubwo bivugwa ko yahuraga n’abo bana basanzwe bacuruza ibiraha, akababwira ko […]

Continue Reading

Gasabo: Imvura yishe umubyeyi n’umwana we

Mu Karere ka Gasabo mu kagari ka Ngara Umudugudu wa Birembo, umuryango ugizwe n’abantu Batatu wagwiriwe n’urukuta rw’inzu biturutse ku mvura yaguye kuri iki Cyumweru, umugore n’umwana bahita bahasiga ubuzima. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye Kigalitoday ko uyu muryango, wagwiriwe n’urukuta rw’inzu y’abaturanyi, umugore n’umwana bitaba Imana, umugabo arakomereka […]

Continue Reading

Inyungu abanyeshuri bo muri Christ Roi bakuye mu kwitabira First Lego League

Abanyeshuri bo muri College Christ Roi de Nyanza batangaje ko uretse kwegukana ibihembo binyuranye mu marushanwa ya First Lego League, baherutse kwitabira muri Leta Zunze Ubumwe za America, hari izindi nyungu zinyuranye bakuyemo mu byerekeye Ikoranabuhanga rya Robots [amarobo]. First Lego League ni amarushanwa aba agamije guteza imbere uburezi by’umwihariko amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare, […]

Continue Reading

Impamvu zituma ikibazo cy’abana bo mu muhanda gikomeza kuba agatereranzamba (Video)

Ikibazo cy’abana bo mu muhanda kimaze kuba agatereranzamba ndetse buri munsi havugwa inkuru z’ibibazo bitandukanye bigishamikiyeho, birimo urugomo, ubujura n’ibyerekeye uburenganzira bw’umwana muri rusange. Inkuru zimwe zigaragariza ubukana bwacyo mu kuba hari abana bajya muri ubwo buzima bakiri bato bakabukuriramo ndetse bakabubyariramo, izindi nyinshi zikavuga ku rugomo n’ubujura bikorwa n’amatsinda y’abo bana, ku buryo bafatwa […]

Continue Reading

Uko ifunguro ryagize uruhare mu kugarura abana ku ishuri

Imibare ya Guverinoma ku bijyanye no kunoza ireme ry’uburezi yerekana ko, uko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri igenda ihabwa imbaraga arinako abana bagana ishuri mu burezi bw’ibanze bagenda biyongera. Ingngo y’imari Leta y’u Rwanda ishyira muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, yavuye kuri miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu 2017/2018, igera kuri miliyari […]

Continue Reading

Ibuka yasabye abarimu gukoresha imvugo y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibuka ivuga ko ibyo umwana yumva byose bimugiraho ingaruka igasaba abarimu kutanyuranya imvugo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu byo bigisha abana. Ibuka ivuga ko hari abarimu iyo bari mu ishuri bavuga ibyanditswe neza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bagera ahiherereye bakavuga ibitandukanye na byo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, avuga ko abarimu […]

Continue Reading

#Kwibuka30: Ababyeyi bari bambitse abana b’abahungu udukanzu ngo batabica ariko siko byagenze

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yerekana ko mu yari Komini Musambira ubwicanyi bukomeye bwaherukaga kuba ku matariki ya 18 kugeza 20 Mata 2020. Gusa ku itariki ya 14 Gicurasi 1994, habaye ibintu bibi cyane. Haje igitero kigota Ikigonderabuzima, uwo munsi bica igitsina gabo cyose abagore barabareka. Imirambo yabaye myinshi igera aharemeraga isoko ry’ihene n’iry’inka, barangije […]

Continue Reading

Kamonyi: Umugabo w’imyaka 50 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14

Mu Mudugudu wa Nyabubare, Akagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 50 watawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14, nyuma yuko iwabo bari bamuraje hanze nk’igihano cy’uko yari yataye urufunguzo hanyuma akajya kuri uwo mugabo amusaba icumbi. Byabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2024. […]

Continue Reading

U Rwanda rwiyongereye mu bihugu bimaze guhagarika umuti w’inkorora wahabwaga abana

U Rwanda rwiyongereye ku bihugu bitandukanye bya Afurika byamaze guhagarika ikoreshwa ry’umuti wa Benylin Paediatric Syrup wari usanzwe uhabwa abana barwaye inkorora. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa, Rwanda FDA, cyatangaje ko cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa rya nimero 329304 y’umuti wa Benylin Paediatric Syrup uvura inkorora n’ibimenyetso byayo birimo gufungana n’umuriro. Uyu muti waherukaga guhagarikwa […]

Continue Reading

Uganda: Umugabo wafatanwe abana 30 yakatiwe gufungwa imyaka 16

Urugereko rw’urukiko rukuru rwa Uganda ruburanisha ibyaha mpuzamahanga rwakatiye umugabo witwa Muhammad Walusansa Muzaaya igifungo cy’imyaka 16 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gucuruza abana. Muzaaya yatawe muri yombi mu 2013, ubwo ubuyobozi bwamenyeshwaga ko mu rugo rwe ruherereye ku kirwa cya Buvuma hari abana 39 bagaragara mu masambu ye bamuhingira ariko ntibajye ku ishuri. Iperereza […]

Continue Reading