Birantega mu ikoranabuhanga rya CAMIS rikoreshwa mu gukora indangamanota mu mashuri y’Ibanze

Abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye, baravuga ko bamwe amanota yagabanyutse ku ndangamanota zabo, abandi bagataha batazihawe, bitewe n’ikibazo cy’ikoranabuhanga rya CAMIS ryifashishwa mu gukora indangamanota mu mashuri abanza n’ayisumbuye rifite ibibazo. Uretse abo banyeshuri n’abarimu bavuga ko CAMIS igenda gake ubundi igafunguka rimwe na rimwe ndetse ngo hari n’ubwo bashyiramo amanota nyuma bagasanga yavuyemo bakongera […]

Continue Reading

Hashyizweho gufungwa imyaka 15 n’ihazabu ya miliyari 5 Frw k’uzongera gushyingiranwa n’umukobwa uri munsi ya 18

Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, yashyize umukono ku itegeko ribuza gushyingira abana bari munsi y’imyaka 18 aho unyuranyije na ryo azajya ahanishwa gufungwa nibura imyaka 15 n’ihazabu y’asaga miliyari 5.2 Frw ($4000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano. Iri tegeko ryakiranywe yombi n’abatari bake muri icyo gihugu wasangaga ibihumbi n’ibihumbi by’abakobwa bashyingirwa bataruzuza imyaka […]

Continue Reading

Ibyihariye kuri gahunda yiswe ‘Garuka Ushime’ imaze gushinga imizi muri Kabuga TSS

Abize mu Kigo cy’amashuri cya Fr. Ramon Kabuga TSS giherereye mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, biyemeje kujya basura barumuna babo bakihiga muri gahunda bise ‘Garuka ushime’ bagakora ibikorwa bitandukanye birimo no kwishyurira barumuna babo amafaranga y’ishuri. Mu 2022 nibwo gahunda ya ‘Garuka ushime’ yatangiye muri Fr Ramon Kabuga TSS, ubwo abaharangirije guhera […]

Continue Reading

Nyaruguru: Abize ayisumbuye bafashwa n’Akarere bimwe amahirwe yo kujya muri Kaminuza

Abanyeshuri bize imyaka itatu isoza amashuri yisumbuye bishyurirwa n’Akarere kubera ubushobozi buke bw’imiryango yabo bari mu gihirahiro nyuma yo kujya gufata impamyabumenyi (diplome) zabo ku mashuri bizeho bakazibima kubera ko Akarere katishyuye umwaka wa nyuma, bikababuza amahirwe yo gusaba kwinjira muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu rwego rwo guharanira ko buri mwana yiga, abakomoka mu miryango […]

Continue Reading

Ibyo ukwiye kumenya ku bukangurambaga bwo gutera inkunga gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bwiswe ‘dusangire lunch’

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangije ubukangurambaga yise ‘Dusangire Lunch’, aho buri muntu ashobora gutera inkunga gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu bushobozi afite, akoresheje telefone igendanwa. Dusangire Lunch ihuriweho n’abafatanyabikorwa batatu barimo MINEDUC nk’urwego rugomba kugenzura ibikorwa byose bijyanye n’uburezi mu Rwanda, Koperative Umwalimu SACCO izaba irimo konti izajya ibikwaho izo nkunga ndetse na Mobile […]

Continue Reading

Nyanza: Umusore arakekwaho gusambanya abana biga mu mashuri y’incuke

Umusore wo mu Murenge wa Cyabakamyi wari uragiye inka arakekwaho gusambanya abana b’abakobwa babiri biga mu mashuri y’incuke, bari bamunyuzeho bavuye kwiga. Umwe mu batangabuhamya yavuze ko abana bavuze ko baciyeho uriya musore aragiye inka mu ishyamba bavuye kwiga akabatangira akabasambanya. Bikaba byaramenyekanye ubwo abana bajyaga kunyara bakababara, ababyeyi babo bareba bagasanga imyanya ndangagitsina yabo […]

Continue Reading

Ingabo z’u Rwanda zahuguwe ku gukumira ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare n’Abapolisi 19 bo ku rwego rwa Ofisiye mu Rwanda, batangiye amahugurwa agamije guhangana n’ikibazo gihangayikishije Afurika, cyo gukoresha abana mu mitwe yitwaza intwaro no mu gisirikare. Ni amahugurwa y’iminsi itanu yiswe “Child Protection Focal Points Course”, ari kubera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) mu Karere ka Musanze, aho yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa […]

Continue Reading

Musanze: Ubuyobozi bwihanangirije amashuri yigenga akoresha abanyamahanga

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze bwihanangirije Ibigo by’amashuri byigenga bikorwamo n’abanyamahanga barangwa no gukubita abanyeshuri, busaba ibyo bigo kwibutsa abarimu babyo kugendera ku mategeko agenga uburezi mu Rwanda. Bikubiye mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Bwanakweli Moussa mu ntangiro z’uku kwezi yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Ivuga ko hari […]

Continue Reading

Nyanza: Umwana yaguye mu cyobo cy’amazi

Mu Karere ka Nyanza, mu cyobo cy’amazi hasanzwe umurambo w’umwana aho yari kumwe n’abandi gusa kubw’amahirwe macye umwe muri bo arapfa. Byabereye mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Kiruli mu Mudugudu wa Kaganza aho umwana witwa Niyobuzima Alliance w’imyaka umunani yaguye mu cyobo cy’amazi bacukuyemo umucanga kuko nticyahise gisibwa avuye kuvoma bamuvanamo basanga yapfuye. […]

Continue Reading

Ibidasanzwe ku gitabo kirimo inkuru zisomerwa abana bakiri mu nda

Ikigo Ikibondo cyanditse ibitabo bisomerwa abana bakiri mu nda ya nyina kuva bagisamwa kugeza ku myaka itandatu. Umuyobozi w’icyo kigo, Munyurangabo Jean de Dieu avuga ko bagize igitekerezo cyo kwandika ibitabo bisomerwa abana nyuma yo kumenya amakuru y’uko umwana uri mu nda ya nyina yumva. Igitekerezo cyaturutse kuri gahunda ya Leta yo gucengezamo abana gukunda […]

Continue Reading