Akaga abana bahuye na ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Rugamba Supiriyani yigeze kuririmba ati: ‘Impinja ntizigapfe’. Hari mu myaka itageze kuri 15 mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira igahitana abana, abasore n’inkumi, abagabo n’abagore n’abakecuru n’abasaza. Kubera ko yari Jenoside mu nyito nyayo y’iri jambo, abana nabo barishwe, icyifuzo cya Rugamba (na we yaramuhitanye) kiburizwamo gityo! Mu mwaka wa 2019, uwahoze ayobora AVEGA, Valérie […]

Continue Reading

Ngororero: Umwarimu yituye hasi imbere y’abanyeshuri ahita apfa

Nsengimana Juvénal wigishaga ku ishuri ribanza rya Mukingi riherereye mu Murenge wa Bwira mu Karere ka Ngororero yituye hasi imbere y’abanyeshuri yigishaga ahita ashiramo umwuka. Abazi uyu mwarimu w’imyaka 50 bavuga ko nta burwayi buzwi yagiraga. Bikimara kuba ubuyobozi bw’ishuri bwihutiye guhamagara imbangukiragutabara ihagera yamaze gushiramo umwuka. Ubuyobozi bwahise bufata icyemezo cyo kohereza umurambo wa […]

Continue Reading

Gisagara: Amarerero yazamuye imibereho y’abana afasha ababyeyi gukora batuje

Ababyeyi bo mu Mirenge ya Ndora, Muganza na Kibilizi yo mu Karere ka Gisagara barishimira gahunda yabashyiriweho y’amarerero y’abana babo yimukanwa, yazamuye imibereho myiza y’abana bikanabaha umutuzo mu kazi ka buri munsi. Ubusanzwe aba babyeyi, bakora akazi karimo gucukura amaterasi, guca imirwanyasuri ndetse no kwita ku buhumbikiro bw’ibiti byo gutera. Mu gukora irerero ryimukanwa, harebwa […]

Continue Reading

Rusizi: Imbangukiragutabara yari itwaye umugore utwite n’umubyeyi ufite uruhinja yakoze impanuka

Imbangukiragutabara y’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, mu Murenge wa Butare, Akarere ka Rusizi, yari ijyanye umugore utwite inda y’amezi ane n’uruhinja rw’amezi 8 ku bitaro bya Mibilizi yakoze impanuka. Impanuka yabaye ahagana saa munani n’iminota 50 z’igicuku gishyira ku  Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2024, ibera mu Mudugudu wa Kabugarama, Akagari ka Cyingwa, Umurenge wa Gitambi, […]

Continue Reading

Rusizi: Imvura yasenye ibyumba bibiri  by’ishuri abana batatu barakomereka

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yasenye ibyumba bibiri by’ishuri rya GS Kibangira  ryo mu Kagari ka Ryankana  mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi abana batatu barakomereka byoroheje. Iki kiza kibasiye iki kigo cy’ishuri ku gicamunsi wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa munani n’iminota mirongo ine n’itanu (14h45). […]

Continue Reading

Gasabo: Inkuba yakubise abana batatu bavukana barapfa

Mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, inkuba yakubise abana batatu bavukana bahita bitaba Imana. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2024, ubwo imvura yagwaga ivanzemo n’inkuba. Umwe mu batuye muri ako gace, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko inkuba yakubise abo […]

Continue Reading

Nyamagabe: Minisitiri Uwimana yibukije ababyeyi ko ubuharike n’ubushoreke bigira ingaruka zikomeye ku bana

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe kwirinda kwishora mu buharike n’ubushoreke, kuko ari kimwe mu bigira ingaruka zikomeye ku bana ndetse no ku muryango muri rusange. Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abatuye muri aka Karere kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro. Bamwe mu bagore bo mu Karere ka […]

Continue Reading

Minisitiri Nsengimana yijeje kugeza amarushanwa y’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri byinshi

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko minisiteri ayoboye irajwe ishinga no kwinjira mu bufatanye butandukanye kugira ngo gahunda z’amarushanwa mu ikoranabuhanga zigezwe mu bigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu kugira ngo hakomeze hagurwa impano nyinshi. Ni ingingo yagarutseho ku wa 09 Ukwakira 2024, aho yari yitabiriye amarushanwa y’ikoranabuhanaga ya ‘RCA Hackathon’ y’abanyeshuri bo muri […]

Continue Reading

Abangavu basabwe kuvugiriza induru abashaka kubasambanya

Mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, abana b’abakobwa basabwe kuvugiriza induru abashaka kubasambanya n’ababizeza ibitangaza, bagamije kubakoresha imibonano mpuzabitsina ishobora kubaviramo gutwara inda z’imburagihe. Babisabwe n’Umuryango AHF Rwanda, tariki ya 11 Ukwakira 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umukobwa. Mu Karere ka Gasabo mu rwunge rw’amashuri rwa G.S Kagugu Catholic, AHF Rwanda yahaye abakobwa […]

Continue Reading

Umuhango wo ‘Kwita Izina’ abana b’ingagi wasubitswe

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi wari uteganyijwe ku wa 18 Ukwakira 2024, wasubitswe. Ni icyemezo gikubiye mu itangazo RDB yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri. Ntihigeze hatangazwa impamvu yacyo. RDB yakomeje ivuga ko itariki ibi birori bizimurirwaho izamenyekanishwa mu bihe biri imbere. Muri Nzeri 2024 […]

Continue Reading