Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ibitiza umurindi igwingira ry’abana mu muryango

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore mu ngo, imibanire itameze neza hagati y’abashakanye no kuba nta mutekano ku buzima bwo mu mutwe bw’umubyeyi, bigira uruhare mu kugwingira kw’abana mu muryango. Bikubiye mu bushakashatsi yakoze yiteguraga gusoza amasomo muri Kaminuza ya Gothenburg yo muri Suède, yakuyemo Impamyabumenyi […]

Continue Reading

Twaje gusanga ari nyina wahabaraje ntabwo ari ubuyobozi-Meya wa Rulindo avuga ku bana barajwe mu biro by’Umurenge

Umubyeyi ukorera muri Centre y’ubucuruzi ya Tumba iherereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagali ka Nyirabirori mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, yararanye n’abana be babiri bato ku biro by’Umurenge, nyuma yo gusanga ubwiherero bw’aho acururiza butujuje ibyangombwa. Iyi nkuru yasakaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakayibara mu buryo […]

Continue Reading

Rwamagana: Kwiga kudoda byahinduye imibereho y’abangavu babyaye imburagihe

Abangavu 20 babyariye iwabo bo mu Karere ka Rwamagana basoje amasomo y’amezi atandatu yateguwe na Merry Year International, bishimira ko ibyo bayungukiyemo byatangiye kubahindurira ubuzima. Ibyo bize birimo; kudoda, gucunga umutungo, kuzigama no gushora imari. Kuri ubu bakora ubudozi bw’imyambaro y’ishuri, amoko y’ibikapu atandukanye, n’imyenda byose bagurisha ku isoko ry’imbere mu gihugu ndetse no hanze. […]

Continue Reading

MINEDUC yagaragarije Abadepite icyo iteganyiriza abana bafite ubumuga bukomatanyije

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko guhera mu 2026/27 hazubakwa amashuri atanu y’icyitegererezo azigamo abana bafite ubumuga bukomatanyije. Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko mu Nteko Ishingamategeko, aho yayigaragarizaga ingamba zo kwita ku bana bafite ubumuga. Yavuze ko ku ngamba zisanzwe zo kwita ku myigire y’abana bafite […]

Continue Reading

Abanyeshuri basabwe kujyanisha imikino bakunda no gutsinda neza mu ishuri

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yibukije abanyeshuri biga bakina imikino itandukanye, kuyijyanisha no gutsinda neza amasomo yo mu ishuri. Yabigarutseho kuri uyu wa 20 Ukwakira ubwo ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, n’abandi bayobozi ba siporo mu mashuri n’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda batangizaga ku mugaragaro umwaka w’imikino y’amashuri 2025/26. Minisitiri Nsengimana, yabwiye abanyeshuri ko […]

Continue Reading

Ingo 2% ni zo usangamo igitabo cy’umwana-Unicef yasohoye raporo kuri ECD mu Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku bana (UNICEF) ryasohoye raporo Nshya ku mbonezamikurire y’abana bato (ECD) mu Rwanda, igaragaza uko ruhagaze mu kubugabunga imibereho y’umwana kuva asamwe kugeza yujuje imyaka Itanu. Ibyerekeye u Rwanda bikubiye muri raporo izwi nka Countdown to 2030 yerekana iyubahirizwa ry’intego z’iteramberere rirambye by’umwihariko izireba ubuzima bw’abagore, abana, ingimbi n’abangavu mu bihugu […]

Continue Reading

U Rwanda rwakiriye irushanwa Nyafurika rifasha abana gutinyuka imibare

U Rwanda rwakiriye irushanwa Nyafurika ry’imibare ryiswe Abacus mental math alympiad, rifasha ubwonko bw’abana gukora neza no gutinyuka imibare. Iri rushanwa ribaye ku ncuro ya Kabiri ryitabiriwe n’Abanyeshuri 337 biga mu bigo byigishwamo Porogaramu ya Abacus Mental Math, mu bihugu 30 bya Afurika n’u Rwanda rurimo. Abaryitabira barushanwa mu kugaragaza ubushobozi bwabo mu guteranya imibare […]

Continue Reading

Rulindo: Abafite Ingo mbonezamikurire zidakora neza bijejwe ubufasha

Abafite Ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) zidakora neza mu mirenge ya Bushoki, Shyorongi na Rusiga yo mu Karere ka Rulindo batahanye akanyamuneza ubwo basozaga amahugurwa, Akarere kabemereye kubafasha kongera gukora uko bikwiye, guhera ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha. Muri ako Karere hari ECDs zigera kuri 86 zidakora neza. Abazihagarariye bari mu bitabiriye amahugurwa y’iminsi ibiri […]

Continue Reading

Rulindo: Abakora mu Ngo Mbonezamikurire y’abana bato bahuguwe ku kunoza serivisi batanga

Abarezi mu ngo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) zo mu Mirenge ya Bushoki, Shyorongi na Rusiga mu Karere ka Rulindo, bahurijwe mu mahugurwa y’iminsi Ibiri agamije kubongerera ubumenyi kuri serivisi zikomatanyije zikwiye guhabwa abana bakira. Ni amahugurwa yateguwe na Ineza Foundation ku bufatanye n’Akarere ka Rulindo aterwa inkunga Book Aid International hamagijwe kongerera ubumenyi abarezi b’abana. […]

Continue Reading

Ni gute nahoza umwana ntamuhaye ibere? Umu-Papa bamusigiye umwana bimucanze abaza google

Ejobundi mu Karuhuko ka saa Sita, twari duteraniye aho dufatira ifunguro ku kazi. Muri icyo cyumba hari higanjemo ababyeyi b’abagore n’ab’abagabo. Uko abantu bafata ifunguro baganira, ikiganiro cyaje kugera ku buryo abakozi bo mu rugo bagenda batunguranye, maze umu-Papa umwe aradusetsa turatembagara. Abantu bose babanje kumva ari nka filimi yarebye akaba arimo kuyibara ngo aryoshye […]

Continue Reading