Madagascar: Kiliziya Gatolika yamaganye igihano cyo gukona abasambanya abana

Mu itangazo ryasohowe n’inama nkuru y’Abasenyeri bo muri Kiliziya Gatolika bo muri Madagascar ku wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, bamaganye itegeko ryemera ibyo guhanisha abasambanya abana, igihano cyo kubakona bikozwe n’abaganga (castration chirurgicale). Kiliziya Gatolika yamaganye iri tegeko, nyamara rishyigikiwe na Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina, aho avuga ko ari rimwe mu mategeko y’ingenzi […]

Continue Reading

Guverineri Kayitesi yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu Burezi bw’u Rwanda

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi Alice, yasabye amadini n’amatorero ndetse n’inzego z’abikorera, gukomeza gufasha Leta mu burezi bw’umwana w’Umunyarwanda, by’umwihariko ashima uruhare Kiliziya Gatolika ifite mu Burezi bw’u Rwanda. Ibi yabigarutseho ku wa 19 Mata 2024, ubwo yasuraga ikigo cy’ishuri ribanza rya Mutagatifu Andereya kigenga kiri mu Karere ka Muhanga, akanataha ibyumba by’amashuri 8 n’ubwiherero […]

Continue Reading

Inkuru ishushanyije ifasha abana kurushaho gusobanukirwa Pasika

Pasika ya Nyagasani ni umunsi nyobokamana ukomeye wibutsa Abakristu izuka rya Yezu. Abakristu Gatolika n’ab’amatorero atandukanye ku Isi barawizihiza. Iyi nkuru y’amafoto twabateguriye ifasha buri wese kumva igisobanuro cy’uwo munsi by’umwihariko abana. Habakurama Cedric/Ijamboryumwana.rw

Continue Reading

Miliyoni Frw 300 zagendaga ku mafishi y’ikingira zigiye kurokorwa n’ikoranabuhanga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kiratangaza ko agera kuri miliyoni Frw 300 yakoreshwaga buri mwaka mu gukora amafishi y’ikingira, leta igiye kujya iyakoresha ibindi bikorwa kuko bagiye kwimakaza ikoranabuhanga muri iyo gahunda. Ubusanzwe iyo umubyeyi akimara kubyara, umwana ahabwa urukingo rwa mbere, agahita akorerwa ifishi iriho ingengabihe y’uko azakomeza kumukingiza. Kuri ubu uburyo bwo gukora […]

Continue Reading

Icyo Bibiliya ivuga ku kurera neza

Abantu benshi batekereza kurera neza nko guha umwana ibyo abo mu rungano rwe bafite. Ni ukuvuga nko kumujyana mu ishuli ryiza, kumubonera imyambaro myiza, n’ibindi abana bakenera bitewe n’ikigero bagezemo n’aho ibihe bigeze. Abandi nabo bagatekereza ko ari ugutoza umwana imico myiza ituma aba umuntu ushimwa mu bandi, maze akazigeza kuri byinshi biruta n’ ibyo […]

Continue Reading