Musanze: Ubuyobozi bwihanangirije amashuri yigenga akoresha abanyamahanga

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze bwihanangirije Ibigo by’amashuri byigenga bikorwamo n’abanyamahanga barangwa no gukubita abanyeshuri, busaba ibyo bigo kwibutsa abarimu babyo kugendera ku mategeko agenga uburezi mu Rwanda. Bikubiye mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Bwanakweli Moussa mu ntangiro z’uku kwezi yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Ivuga ko hari […]

Continue Reading

Hari ibyo abana babaza abakuru kuri Jenoside bikabagora kubasubiza

Ubwo mu Mirenge wa Simbi na Maraba ho mu Karere ka Huye bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragajwe bimwe mu bibazo abana bakunze kubaza ababyeyi, rimwe na rimwe kubasubiza bikabagora. Umuhango wo #Kwibuka30 muri iyo mirenge wabaye tariki 18 Mata 2024. Mu bibazo byagaragajwe byibazwa n’abana ndetse n’urubyiruko kugeza ku myaka 30, […]

Continue Reading

Nyamasheke: Uruhinja rw’ukwezi rwapfuye harakekwa nyina n’umusambane we

Amakuru aturuka mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke ni urupfu rw’uruhinja rw’ukwezi, bikavugwa ko rushobora kuba rwaturutse kuri nyina n’umusambane bari kumwe. Uwamahoro Jeanne w’imyaka 22, wasangiraga inzoga mu kabari ko muri santere y’ubucuruzi ya Kabuga mu Murenge wa Kirimbi n’umugabo basanzwe bacuditse witwa Ishimwe Justin w’imyaka 35, batahanye saa sita […]

Continue Reading

Ngororero: Umugabo bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yatwikiye umwana mu nzu

Umugabo w’Imyaka 35 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Mubuga, mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero arakekwaho kwica umwana we amutwikiye mu nzu. Umwana we yitwaga Iremukwishaka Viateur akaba yari afite imyaka Ibiri. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhororo buvuga ko bwatabajwe bugasanga Se w’uwo mwana ajunjamye nyuma yo gukora ayo mahano bagakeka […]

Continue Reading

Huye: Inkuba yishe umubyeyi abana bari kumwe bakina bararokoka

Habinshuti Jean Bosco w’imyaka 30 y’amavuko yakubiswe n’inkuba iramwica, abana be babiri bari kumwe mu buriri bararokoka. Byabaye ku wa 28 Mata 2024 ku mugoroba mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Kabuye, mu Murenge wa Maraba, Akarere ka Huye. Umugore wa nyakwigendera, yavuze ko ubwo inkuba yakubitaga we yari mu gikoni atetse, mu gihe abana […]

Continue Reading

Gasabo: Imvura yishe umubyeyi n’umwana we

Mu Karere ka Gasabo mu kagari ka Ngara Umudugudu wa Birembo, umuryango ugizwe n’abantu Batatu wagwiriwe n’urukuta rw’inzu biturutse ku mvura yaguye kuri iki Cyumweru, umugore n’umwana bahita bahasiga ubuzima. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye Kigalitoday ko uyu muryango, wagwiriwe n’urukuta rw’inzu y’abaturanyi, umugore n’umwana bitaba Imana, umugabo arakomereka […]

Continue Reading

Rwamagana: Basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bakiri bato

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwasabye abaturage guharanira icyatuma Jenoside itongera kubaho, bakarwanya ingengabitekerezo yayo by’umwihariko mu bakiri bato. Itariki 15 Mata 1994, ni italiki itazibagirana ku batutsi basaga ibihumbi 15 bari bahungiye kuri Komine Muhazi, ubu ni mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana. Abari bahahungiye bari bizeye ko bararindwa n’ubuyobozi ariko bugira uruhare […]

Continue Reading

Bugesera: Minisitiri Dr Bizimana yavuze ku nkuru y’umwana wishwe asoma igitabo

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ku nkuru y’umwana wiciwe ku kiliziya i Ntarama muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubutumwa bwakuwe mu gitabo yasomaga cyasanzwe iruhande rwe. Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2024, mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi i Bugesera no gushyingura mu cyubahiro imibiri 120 […]

Continue Reading

U Rwanda rwiyongereye mu bihugu bimaze guhagarika umuti w’inkorora wahabwaga abana

U Rwanda rwiyongereye ku bihugu bitandukanye bya Afurika byamaze guhagarika ikoreshwa ry’umuti wa Benylin Paediatric Syrup wari usanzwe uhabwa abana barwaye inkorora. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa, Rwanda FDA, cyatangaje ko cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa rya nimero 329304 y’umuti wa Benylin Paediatric Syrup uvura inkorora n’ibimenyetso byayo birimo gufungana n’umuriro. Uyu muti waherukaga guhagarikwa […]

Continue Reading