Gicumbi: Inkuru mpamo y’Umwana wiga mu wa Gatanu w’abanza ujya kwiga ahetse uruhinja

Umwana wo mu Kagali ka Munyinya mu Murenge wa Rukomo, mu Karere ka Gicumbi, uri mu kigero cy’imyaka 15 ajya kwiga ahetse murumuna we w’imyaka ibiri n’amezi abiri. Yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza mu Rwunge rw’amashuri rwa Munyinya. Uyu mwana ubana na Se n’abandi bana babiri bamukurikira harimo n’uyu ajya kwiga ahetse. Amakuru […]

Continue Reading

Abanyarwanda biganjemo abagore n’abana batahutse bavuye muri RDC

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 277 biganjemo abagore n’abana bari bamaze imyaka isaga 30 barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (RDC). Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, nibwo leta y’u Rwanda yakiriye abo Banyarwanda ku Mupaka munini wa La Corniche mu Karere ka Rubavu. Umubare munini ni […]

Continue Reading

Ingo 2% ni zo usangamo igitabo cy’umwana-Unicef yasohoye raporo kuri ECD mu Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku bana (UNICEF) ryasohoye raporo Nshya ku mbonezamikurire y’abana bato (ECD) mu Rwanda, igaragaza uko ruhagaze mu kubugabunga imibereho y’umwana kuva asamwe kugeza yujuje imyaka Itanu. Ibyerekeye u Rwanda bikubiye muri raporo izwi nka Countdown to 2030 yerekana iyubahirizwa ry’intego z’iteramberere rirambye by’umwihariko izireba ubuzima bw’abagore, abana, ingimbi n’abangavu mu bihugu […]

Continue Reading

Musanze: Umwana w’imyaka 8 yaguye mu mugezi arapfa

Umwana w’imyaka 8 wo mu Mudugudu wa Mubuga, Akagali ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve ho mu Karere ka Musanze, yaguye mu mugezi akubita umutwe ku ibuye ahita apfa. Byabaye kuri uyu wa 18 Ukwakira 2025 ahagana saa tanu z’amanywa, Ubwo uwo mwana witwa Iradukunda Jacques yakinaga na bagenzi be hafi y’umugezi wa Rwebeya akaza […]

Continue Reading

Kayonza: Imvura yishe abarimo umubyeyi n’umwana we

Mu karere ka Kayonza, mu Murenge wa Murama, imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku Gicamunsi cyo ku wa Kane, itariki ya 16 Ukwakira 2025, yahitanye abantu bane barimo batatu bo mu muryango umwe, isenya Inzu esheshatu z’abaturage. Inkuru ya IsangoStar ivuga ko ibyo biza byibasiye cyane utugari twa Muko na Rusave two mu Murenge wa Murama. […]

Continue Reading

Kamonyi: Howo yahitanye abarimo umwana w’umunyeshuri, ikomeretsa abantu 11

Mu Karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze izindi modoka eshanu abantu babiri bagahita bitaba Imana, naho abandi 11 bagakomereka, barimo babiri bakomeretse bikomeye. Ni impanuka yabaye kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, ibera mu Karere ka Kamonyi, […]

Continue Reading

Rutsiro: Umwana w’imyaka irindwi yaguye mu mugezi arapfa

Habuhazi w’imyaka irindwi wo mu Karere ka Rutsiro yaguye mu mugezi witwa Nkebukande arapfa. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuwa mbere, tariki 13 Ukwakira 2025 ku isaha ya 15h00’, mu Murenge wa Rusebeya, Akagari ka Mberi ho mu Mudugudu wa Gashihe. Uyu mugezi wa Nkebukande yaguyemo utandukanya Gashihe na Bungwe mu gace kitwa Rugarama. Umunyamabanga nshingwabikorwa […]

Continue Reading

Nyamasheke: Koperative zorojwe inkoko zihabwa inshingano zo guha amagi amarerero azegereye

Ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamasheke n’abafatanyabikorwa batandukanye, hatangijwe uburyo bushya bwo kurwanya igwingira binyuze mu koroza inkoko amakoperative agahabwa inshingano zo guha amagi ingo mbonezamikurire baturanye. Ni nyuma y’aho bigaragaye ko uburyo bwari busanzwe bukoreshwa bwo guha inkoko ingo zifite abana bari munsi y’imyaka ibiri budatanga umusaruro ushimishije bitewe n’uko hari abazigurisha n’abaziburira ibiryo ntizikomeze […]

Continue Reading

MIGEPROF yibukije ko guteza imbere umwana w’umukobwa bitadindiza umuhungu

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuriza Mireille yibukije Abanyarwanda by’umwihariko ab’igitsina gabo gushyigikira bashiki babo kuko igiteje imbere umwana w’umukobwa kidasubiza inyuma uw’umuhungu. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa 11 Ukwakira 2025, ku Munsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa wizihizwa buri mwaka. Batamuriza yibukije ko umuryango ugizwe n’umugabo, umugore n’abana kandi umwana […]

Continue Reading

Nyabihu: Umukecuru uvugwaho kuroga kutabyara yafatanywe akanyamasyo n’ibindi bintu by’amayobera

Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 54 y’amavuko utuye mu Kagali ka Cyimanzovu mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu yafatanywe akanyamasyo n’ibindi bisimba byapfuye yari abitse iwe mu rugo abaturage bavuga ko asanzwe ari umurozi wabazengereje uroga kubura urubyaro. Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 10 Ukwakira 2025 nibwo mu rugo rw’uyu […]

Continue Reading