Rutsiro: Umusore arimo gushakishwa akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Rutsiro arimo gushakishwa akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14 amubeshya kuzamugira umugore. Ibi byabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Mwendo ho mu Mudugudu wa Nyarubande, kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025, ku isaha zishyira saa 11h00’. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yahamije aya makuru. Ati “Umwana […]

Continue Reading

Abarenga 99% batwita bafite VIH bacutsa abana batabanduje

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abagore batwita bafite Virusi Itera Sida bitabwaho uko bikwiye bigatanga umusaruro wuko abarenga 99% bacutsa abana babo batanduye. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida. Imibare ya RBC yerekana ko kuva mu 2015, ababyeyi banduza abana bagiye bagabanyuka […]

Continue Reading

RIB yavuze ku kibazo cy’umwana wahawe amafaranga yo kugura ‘uniforme’, ayishyura lodge yasambanyirijwemo

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry, yahishyuye ko hari umwana uri munsi y’imyaka 18 wiga kuri kimwe mu bigo by’i Kigali wasambanyijwe bitewe n’igihano ababyeyi bamuhaye gituma abandi bamuserereza, aho gutaha ahitira muri ‘lodge’. Mu kiganiro RIB yagiranye n’itangazamakuru ku wa 1 Ukuboza 2025, Dr. Murangira yagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina hari aho […]

Continue Reading

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ku cyizere cyo kurandura imirire mibi n’igwingira mu Majyaruguru

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yavuze ko mu gihe ababyeyi n’inzego zitandukanye bafatanya mu rugamba rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi ntakabuza icyo kibazo cyaranduka burundu nkuko yabibonye mu ngendo amazemo iminsi agenzura iby’icyo kibazo muri iyo Ntara. Yabigarutseho mu mpera z’Icyumweru gishize mu kiganiro n’abanyamakuru, cyibanze ku ishusho y’Intara y’Amajyaruguru harimo n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza […]

Continue Reading

Rutsiro: Abana babiri barohamye mu Kivu umwe ahasiga ubuzima

Mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Murambi, Mu Murenge wa Musasa ho mu Karere ka Rutsiro, abana babiri bafashe ubwato bwari butsitse [buparitse] bagiye kumva umunyenga mu Kivu, ku bw’amahirwe make haza umuhengeri bararohama umwe arapfa. Byabaye ku wa 30 Ugushyingo 2025 ahagana mu ma saa Cyenda n’Igice ubwo Nsabimana Claude w’imyaka 15 na mugenzi […]

Continue Reading

Gakenke: Umugore arakekwaho kwica umwana we w’imyaka 6

Umugore wo mu Karere ka Gakenke yafunzwe akekwaho kwica umwana we w’imyaka itandatu, nyuma y’uko atanze amakuru ku baturanyi bari bibwe inkoko ko yayibonye iwabo. Ibi byabereye mu Murenge wa Coko, Akagari ka Mbirima, mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 24 Ugushyingo 2025. Amakuru aturuka mu baturanyi b’aho byabereye avuga ko uyu mwana yaba […]

Continue Reading

Faisal yifatanyije n’Isi kuzirikana abana bavutse batagejeje igihe

Ibitaro byitiriwe umwami Faisal (King Faisal Hospital, KFH) byifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abana bavutse batagejeje igihe (World Premature Day), uba 17 Ugushyingo buri mwaka. Uyu muhango wabereye kuri ibi bitaro witabiriwe n’ababyeyi bahabyariye abana batagejeje igihe, ndetse n’abana babo, abaganga bita kuri aba bana ndetse n’abayobozi batandukanye. Umunsi wahariwe abana bavutse […]

Continue Reading

Musanze: Umwana w’imyaka 12 yasanzwe mu Cyumba araramo yapfuye bikekwa ko yiyahuye

Ishimwe Kevin w’imyaka 12 y’amavuko wabanaga n’ababyeyi be Shoferi Benjamin na Nyirambonigaba Clementine mu Kagali ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, yasanzwe mu cyumba yararagamo aziritse Supernet mu Ijosi bikekwa ko yiyahuye. Iyi nkuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 Ugushyingo 2025 mu masaha ya Mugitondo. Uyu mwana yari yaramukiye mu […]

Continue Reading

Gisagara: Abana babiri baguye mu mpanuka ya HOWO yagonze inzu babagamo

Abana babiri b’abakobwa barimo uw’imyaka 11 n’undi w’imyaka 6 muri bane bavukana bapfuye bazize impanuka y’imodoka (HOWO) yagonze inzu babagamo. Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gasagara Akagali ka Gasagara mu Murenge wa Gikonko, Akarere ka Gisagara, mu rukerera rwo ku kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2025. UMUSEKE wanditse ko abari aho iyo mpanuka yabereye, […]

Continue Reading

Nyarugenge: Imodoka itwara abanyeshuri yakoze impanuka

Ahagana saa Moya z’igitondo kuri uyu wa Kane imodoka yo mu bwoko bwa coaster ifite plaque RAB478Q yakoze impanuka ikomeye ubwo yari ijyanye abana ku ishuri rya Heritage School riherereye Karembure. Iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere yatewe no gucika kwa feri ubwo yaririmo gukata ikorosi igonga igipangu cy’umuturage irangirika […]

Continue Reading