Ngororero: Umugabo bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yatwikiye umwana mu nzu

Umugabo w’Imyaka 35 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Mubuga, mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero arakekwaho kwica umwana we amutwikiye mu nzu. Umwana we yitwaga Iremukwishaka Viateur akaba yari afite imyaka Ibiri. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhororo buvuga ko bwatabajwe bugasanga Se w’uwo mwana ajunjamye nyuma yo gukora ayo mahano bagakeka […]

Continue Reading

Huye: Inkuba yishe umubyeyi abana bari kumwe bakina bararokoka

Habinshuti Jean Bosco w’imyaka 30 y’amavuko yakubiswe n’inkuba iramwica, abana be babiri bari kumwe mu buriri bararokoka. Byabaye ku wa 28 Mata 2024 ku mugoroba mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Kabuye, mu Murenge wa Maraba, Akarere ka Huye. Umugore wa nyakwigendera, yavuze ko ubwo inkuba yakubitaga we yari mu gikoni atetse, mu gihe abana […]

Continue Reading

Gasabo: Imvura yishe umubyeyi n’umwana we

Mu Karere ka Gasabo mu kagari ka Ngara Umudugudu wa Birembo, umuryango ugizwe n’abantu Batatu wagwiriwe n’urukuta rw’inzu biturutse ku mvura yaguye kuri iki Cyumweru, umugore n’umwana bahita bahasiga ubuzima. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye Kigalitoday ko uyu muryango, wagwiriwe n’urukuta rw’inzu y’abaturanyi, umugore n’umwana bitaba Imana, umugabo arakomereka […]

Continue Reading

Rwamagana: Basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bakiri bato

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwasabye abaturage guharanira icyatuma Jenoside itongera kubaho, bakarwanya ingengabitekerezo yayo by’umwihariko mu bakiri bato. Itariki 15 Mata 1994, ni italiki itazibagirana ku batutsi basaga ibihumbi 15 bari bahungiye kuri Komine Muhazi, ubu ni mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana. Abari bahahungiye bari bizeye ko bararindwa n’ubuyobozi ariko bugira uruhare […]

Continue Reading

Bugesera: Minisitiri Dr Bizimana yavuze ku nkuru y’umwana wishwe asoma igitabo

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ku nkuru y’umwana wiciwe ku kiliziya i Ntarama muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubutumwa bwakuwe mu gitabo yasomaga cyasanzwe iruhande rwe. Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2024, mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi i Bugesera no gushyingura mu cyubahiro imibiri 120 […]

Continue Reading

U Rwanda rwiyongereye mu bihugu bimaze guhagarika umuti w’inkorora wahabwaga abana

U Rwanda rwiyongereye ku bihugu bitandukanye bya Afurika byamaze guhagarika ikoreshwa ry’umuti wa Benylin Paediatric Syrup wari usanzwe uhabwa abana barwaye inkorora. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa, Rwanda FDA, cyatangaje ko cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa rya nimero 329304 y’umuti wa Benylin Paediatric Syrup uvura inkorora n’ibimenyetso byayo birimo gufungana n’umuriro. Uyu muti waherukaga guhagarikwa […]

Continue Reading

Nyamagabe: Umugabo arakekwaho kwica umwana yabyaranye n’inshoreke

Umugabo wo mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Kaduha ho mu Karere ka Nyamagabe, arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano, akekwaho kwica umwana yabyaranye n’umugore utari uw’isezerano. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko ku wa Gatatu tariki 3 Mata 2024, uwo mugabo yagiye iwabo w’uwo mugore babyaranye, […]

Continue Reading

Nyanza: Abangavu basabwe kutishora mu mibonano mpuzabitsina

Abangavu bo mu Mirenge igize akarere ka Nyanza bahurijwe hamwe bigishwa ubuzima bw’imyororokere, bashishikarizwa kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda z’imburagihe. Ni igikorwa cyakozwe n’Ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako. Abana b’abakobwa bacyitabiriye bavuze ko bacyungukiyemo ubumenyi buzabafasha ku buzima bwabo bw’imyororokere. Uwitwa Umwari Slyvie utuye mu Murenge […]

Continue Reading

Rutsiro: Hatangijwe umuganda wo kurwanya imirire mibi n’igwingira

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yatangaje ko binyuze muri gahunda bise ’Umuganda Professional’ biyemeje kurandura burundu indwara zikomoka ku mirire mu mezi abiri. Yabitangajwe ku wa 04 Mata 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iyi gahunda Akarere kazafatanyamo n’abafatanyabikorwa bikorwa batandukanye by’umwihariko umuryango World Vision. Rutsiro ni kamwe mu turere dufite igwingira riri hejuru kuko ubushakashatsi bwa […]

Continue Reading