Hashyizweho gufungwa imyaka 15 n’ihazabu ya miliyari 5 Frw k’uzongera gushyingiranwa n’umukobwa uri munsi ya 18

Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, yashyize umukono ku itegeko ribuza gushyingira abana bari munsi y’imyaka 18 aho unyuranyije na ryo azajya ahanishwa gufungwa nibura imyaka 15 n’ihazabu y’asaga miliyari 5.2 Frw ($4000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano. Iri tegeko ryakiranywe yombi n’abatari bake muri icyo gihugu wasangaga ibihumbi n’ibihumbi by’abakobwa bashyingirwa bataruzuza imyaka […]

Continue Reading

Rusizi: Ibyishimo ni byose kuri Uwamariya wabyaye avuye kwamamaza Kagame

Uwamariya Noella wo mu karere ka Rusizi, wabyaye avuye kwamamaza, Paul Kagame, chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi akaba n’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, avuga ko urukundo amukunda arirwo rwatumye ajya kumwamamaza nubwo yari abizi ko igihe cyo kubyara cyegereje. Byabereye mu Karere ka Rusizi, tariki 28 Kamena 2024 umunsi, Paul Kagame yiyamamarije kuri site yo muri aka […]

Continue Reading

#Imyaka7: Hongewe amarerero abagore batwite bitabwaho byihariye, ahakubiswe umwotso mu kwita ku mikurire y’umwana

Imyaka irindwi ishize igaragaza impinduka zikomeye muri gahunda zo kwita ku mikurire y’umwana kuva asamwe kugeza agize imyaka itanu. Muri rusange impinduka z’ibyo u Rwanda rwagezeho muri iyo myaka, zigaragarira mu byiciro bine birimo; Ubukungu, Imibereho myiza y’abaturage, Imiyoborere myiza n’Ubutabera. Icyiciro cy’imibereho myiza kibarizwamo, uburezi, ubuzima, kurengera abatishoboye no kurwanya ubukene, nicyo dusangamo imbonezamikurire […]

Continue Reading

Impamvu amashuri arenga 600 atagaburiye abanyeshuri mu 2023

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko amashuri yo mu byiciro by’incuke, abanza n’ay’imyuga n’ubumenyingiro 618 atagaburiye abanyeshuri mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, ibyatumye abana bahawe amafunguro muri uwo mwaka baba 92.8% by’abanyeshuri bose. Ubusanzwe abanyeshuri biga bataha bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri mu gihe ababa mu kigo bo bahafata amafunguro yose y’umunsi. Iyi […]

Continue Reading

MIGEPROF yashimiye ba ‘Malayika Murinzi’ ibizeza gukomeza kubashyigikira

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana bashimiye ba Malayika Murinzi ku muhate n’ubwitange bwo kurera kibyeyi abana bakiriye, babizeza gukomeza kubashyigikira muri urwo rugendo. Mu 2012 nibwo ubukangurambaga bwa “Tubarere Mu Mu ryango” na “Fata umwana wese nk’uwawe” bwatangijwe hagamijwe ko buri mwana akurana uburere bwiza akomora ku muryango. Ubwo […]

Continue Reading

Igisobanuro cya NRS ku bwiyongera bw’abana bo mu muhanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, NRS gitangaza ko gifite abana benshi n’urubyiruko mu bigo byacyo kigereranyije n’imyaka yatambutse, gusa kigasobanura ko atari ubwiyongere bw’ubuzererezi, ahubwo ari uko ingamba zo gukemura icyo kibazo zirimo gutanga umusasruro. NRS iherutse gutangaza ko mu Kigo cy’igororamuco cya Gitagata hari abana 328 bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko. Iyo mibare yerekena ko nibura […]

Continue Reading

World Vision yamuritse ENOUGH, gahunda yashowemo arenga miliyari 2,6 Frw mu kurwanya igwingira mu bana

World Vision yatangije gahunda y’imyaka itatu yiswe ENOUGH igamije kurandura igwingira n’imirire mibi mu bana, ikazarangira ishowemo arenga miliyoni 2$ (arenga miliyari 2,6 Frw). ENOUGH ni gahunda ngari aho ku rwego rw’Isi yatangijwe ku wa 20 Nzeri 2023 mu Nteko Rusange ya Loni yari iri kubera i New York muri Amerika. Ku rwego rw’imigabane itangizwa […]

Continue Reading

Gasabo: Umwana w’imyaka icyenda yaguye mu cyobo cy’amazi ahita apfa

Mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rusororo mu Kagari ka Mbandazi, mu Mudugudu wa Kataruha, umwana uri mu kigero cy’imyaka 9 yaguye mu cyobo cy’amazi ahita yitaba Imana. Ahagana saa yine z’amanywa, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi 2024, nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uyu mwana w’umuhungu witwa Ishimwe Cedric wigaga mu mashuri […]

Continue Reading

NRS yasubije abibaza impamvu inzego z’umutekano zijya gukura abana mu muhanda

Ikigo cy’igihugu cy’igiroramuco (NRS), cyasobanuye ko inzego z’umutekano zijya mu bikorwa byo gukura abana mu muhanda kuko abagombye kubikora baba batujuje inshingano, kandi ko hari abana usanga baramaze gutora imico mibi kuburyo izo nzego zikenerwa. Mu minsi ishize, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO w’umusigire, Murwanashyaka Evariste avuga ko bitumvikana uburyo […]

Continue Reading

Gasabo: RIB yafunze umugabo n’umugore bakekwaho kwica umwana bakamujugunya mu bwiherero

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze umugabo n’umugore we bo mu Kagari ka Kibenga, mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana wabo nyuma bagasibanganya ibimenyetso. Inkuru ya BTN ivuga ko umugabo witwa Ngendahimana yarwanye n’umugore we biturutse ku makimbirane yo […]

Continue Reading