Gisagara: Amarerero yazamuye imibereho y’abana afasha ababyeyi gukora batuje

Ababyeyi bo mu Mirenge ya Ndora, Muganza na Kibilizi yo mu Karere ka Gisagara barishimira gahunda yabashyiriweho y’amarerero y’abana babo yimukanwa, yazamuye imibereho myiza y’abana bikanabaha umutuzo mu kazi ka buri munsi. Ubusanzwe aba babyeyi, bakora akazi karimo gucukura amaterasi, guca imirwanyasuri ndetse no kwita ku buhumbikiro bw’ibiti byo gutera. Mu gukora irerero ryimukanwa, harebwa […]

Continue Reading

Gasabo: Umunyeshuri yishe mugenzi we bapfa umwembe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024, ni bwo inkuru yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko mu Karere ka Gasabo ku Ishuri Ribanza rya Ngara riherereye mu Murenge wa Bumbogo, umwana ashobora kuba yivuganye mugenzi we amukubise igipfunsi. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yahamije aya makuru, ko umunyeshuri umwe yapfuye […]

Continue Reading

Rusizi: Imbangukiragutabara yari itwaye umugore utwite n’umubyeyi ufite uruhinja yakoze impanuka

Imbangukiragutabara y’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, mu Murenge wa Butare, Akarere ka Rusizi, yari ijyanye umugore utwite inda y’amezi ane n’uruhinja rw’amezi 8 ku bitaro bya Mibilizi yakoze impanuka. Impanuka yabaye ahagana saa munani n’iminota 50 z’igicuku gishyira ku  Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2024, ibera mu Mudugudu wa Kabugarama, Akagari ka Cyingwa, Umurenge wa Gitambi, […]

Continue Reading

Gasabo: Inkuba yakubise abana batatu bavukana barapfa

Mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, inkuba yakubise abana batatu bavukana bahita bitaba Imana. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2024, ubwo imvura yagwaga ivanzemo n’inkuba. Umwe mu batuye muri ako gace, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko inkuba yakubise abo […]

Continue Reading

Gatsibo: Umugore n’umwana bahitanwe n’ikirombe

Abaturage bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Remera bagwiriwe n’ikirombe babiri muri bo barimo umugore n’umwana w’imyaka 14, bahita bitaba Imana. Iyo mpanuka yabereye mu Kirombe kiri mu Kagari ka Kigabiro mu Mudugudu wa Kanyinya mu isambu isanzwe ari iy’umuturage itaragenewe ubucukuzi. Abaturage bari hafi y’aho ibyo bayebereye […]

Continue Reading

Nyabihu: Umunyeshuri w’imyaka 16 yabonetse yapfuye, bikekwa ko yiyahuye

Umunyeshuri wo mu Ishuri ry’indimi rya Gatovu (EL GATOVU), wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yagaragaye yitabye Imana, bigakekwa ko yiyahuye. Uyu mwana w’imyaka 16 yigaga muri iri shuri riherereye mu murenge wa Kintobo, akagari ka Gatovu ho mu mudugudu wa Gatovu, bivugwa ko yapfuye mu mpera z’icyumweru gishize mu ijoro ryo mu wa […]

Continue Reading

Nyamagabe: Minisitiri Uwimana yibukije ababyeyi ko ubuharike n’ubushoreke bigira ingaruka zikomeye ku bana

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe kwirinda kwishora mu buharike n’ubushoreke, kuko ari kimwe mu bigira ingaruka zikomeye ku bana ndetse no ku muryango muri rusange. Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abatuye muri aka Karere kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro. Bamwe mu bagore bo mu Karere ka […]

Continue Reading

Muhanga: Umubyeyi arashinja umuganga kumurangarana

Umubyeyi witwa Tuyishimire Marie Solange wo mu Mudugudu wa Rugwiza, Akagari ka Nsanga, Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, avuga ko ahangayikishijwe n’ubusembwa umwana we yatewe arimo kumubyara. Ubwo yafatwaga n’ibise yihutiye kujya ku Kigo Nderabuzima cya Rugendabari, ariko ahageze atinda kubyara. Nyuma y’iminota itari micye, yumva Umwana ageze mu matako, avuga ko  Umuforomokazi […]

Continue Reading

Nyanza: Hatangiye iperereza ku murambo w’uruhinja wabonetse mu gishanga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangaje ko hatangiye iperereza ku rupfu rw’uruhinja bikekwa ko rwishwe umurambo ukajugunywa mu gishanga. Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu gishanga cya Nyarubogo mu Murenge wa Busoro mu kagari ka Munyinya mu Mudugudu wa Kagarama. Umurambo wabonywe n’abana bari bagiye kurinda umuceri uri hagati mu rufunzo. Birakekwa ko uwahamutaye yamunigishije agashuka bahekamo […]

Continue Reading

Ibihano bikarishye sibyo bigira abana abagabo, impanuro z’abakoze ubushakashatsi ku burere ababyeyi batanga mu Rwanda

Impuguke mu bijyanye n’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu zigagaragaza ko mu bushakashatsi zakoreye mu miryango itandukanye zasanze hari imbogamizi z’uko hari ababyeyi bataramenya uburyo bwiza bwo kurera abana babo habungabungwa ubuzima bwo mu mutwe. Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko hari ibikorwa ababyeyi bagirira abana babo bazi ko babafasha kuba abagabo kandi nyamara bibagiraho ingaruka ku buzima bwo […]

Continue Reading