Kicukiro: Arakekwaho Kwicisha Umwana Ikibando

Hari umusore wo mu Kagari ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka muri Kicukiro ukekwaho kwica umwana w’imyaka ibiri w’umuturanyi wabo, amukubise ikibando mu mutwe. TV/Radio One batangaje ko n’umurambo w’uwo mwana utarava mu bitaro bya Kacyiru ngo ushyingurwe kuko nta bushobozi umuryango w’uwo mwana ufite bwo kwishyura ngo bawuwuhe. Iki gitangazamakuru kandi cyemeza ko na […]

Continue Reading

Itegeko ryatowe ntirikuraho gutoza abakiri bato imyitwarire mbonezabupfura – MINISANTE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Dr. Yvan Butera yavuze ko Itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi ryatowe ridakuraho cyangwa ngo rivuguruze Indangagaciro z’Umuco Nyarwanda, uburere, kwigisha no gutoza abakiri bato imyitwarire mbonezabupfura. Yabigarutseho nyuma yuko kuri uyu wa 4 Kanama 2025 Abadepite batoye itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi rigizwe n’ingingo nyinshi zakunzwe kugibwaho impaka kuva […]

Continue Reading

Inama ku babyeyi bahangayikishwa no kubyibuha cyangwa kugwa kw’amabere igihe bonsa

Konsa nicyo gikorwa cya mbere umubyeyi agomba gukora mu isaha ya mbere akibyara, bigakomeza ntakindi avangiwe kugeza nibura umwana agize amezi atandatu. Imibare y’Igiko cy’igihugu cy’Ibarurishamibare yo mu 2020 yerekana ko konsa kuva umwana akivuka kugeza ku mezi atandatu biri kuri 80.9% mu babyeyi bo mu Rwanda. Mu batonsa uko bikwiye harimo ababiterwa n’imyumvire irimo […]

Continue Reading

Lieke na Amb. Gao bagiranye ibihe byiza n’abana b’i Burera (AMAFOTO)

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi n’Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) mu Rwanda, Lieke Van de Wiel basuye Urugo mbonezamikurire y’abana bato ruri mu Kagari ka Kamanyana, mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, batangaza ko bishimiye uburyo rurimo kugirira abana akamaro. Ni urugo ruri kuvugururwa ku nkunga y’u Bushinwa […]

Continue Reading

Abana bari mu barwara mu mutwe bakajyanwa i Ndera

Ubuyobozi bw’ikigo kivura indwara zo mu mutwe, CARAES-Ndera, buvuga ko hari imibare iteye inkeke bamaze kubona y’abana barwara mu mutwe bakazanwa ngo bavurwe. Dr. Ndacyayisenga Dynamo, akaba umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, avuga ko kugeza ubu bamaze kwakira abantu 600 barimo abana, ingimbi n’abangavu bazanwa ngo bavurwe uburwayi bwo mu mutwe. Ikibabaje, nk’uko abivuga, ni uko […]

Continue Reading

Kamonyi: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kugurisha ibiryo by’abanyeshuri

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Munoga, giherereye mu Kagari ka Kazirabonde, Umurenge wa Ngamba mu Karere Kamonyi, arakekwaho kugurisha ibiro 150 by’ibiryo by’abanyeshuri abeshya abo bakorana ko arimo kwishyura ideni ryo muri COVID19. Ikinyamakuru Umuseke cyanditse ko ibyo biryo yabihaye umugore bafitanye isano akabeshya abo bakorana ko yamwishyuraga ideni yafashe nyuma ya COVID-19. Abatanze ayo […]

Continue Reading

Umugabo yishe umugore we n’abana be babiri arangije ariyahura

Umugabo w’imyaka 65 wari utuye mu Karere ka Nyagatare, yishe umugore we n’abana babo babiri, arangije ariyahura. Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Kamena 2025, mu Mudugudu wa Kakagaju mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Kiyombe. Mu bishwe harimo umugore wari ufite imyaka 51 witwaga Musabyimana Vivinne, umwana w’imyaka […]

Continue Reading

Hari gutunganywa Ifu y’Ifi izifashishwa mu kurwanya imirire mibi n’igwingira

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA cyatangaje ko hari gutegurwa Ifu y’Ifi izajya iminjirwa ku ifunguro ry’umwana, ikifashishwa nk’inyunganiramirire mu kurwanya imirire mibi n’igwingira. Ku ikubitiro iyi Fu izifashishwa, mu kwita ku bana bafite ibibazo by’imirire mibi mu Turere dukora ku Kiyaga cya Kivu turimo Rutsiro na Nyamasheke aho ababyeyi bahurira bigishwa gutegura […]

Continue Reading

Babonye ababyeyi babaha urukundo barasusuruka-Ishimwe ry’abana bakuriye mu miryango ya ba Malayika Murinzi

Mu Rwanda rwo Hambere nta bigo by’imfubyi byabagaho kuko nta mwana watereranwaga. Abana bose babaga mu miryango yabo, iy’abo bakomokaho cyangwa iy’inshuti n’abaturanyi. Kubera uko bimeze muri iki gihe abana bandagaye hirya no hino mu muhanda, biragoye kubyumva, ariko mu muco Nyarwanda nta mwana watabwaga cyangwa ngo atereranwe. Iyo habagaho Impamvu ituma umwana asigara wenyine, […]

Continue Reading

Abasaba kwemererwa gushaka abagore benshi basabwe kurenga irari bagatekereza neza

Abagabo bo mu Karere ka Kamonyi basabaga kwemererwa gushaka abagore benshi ngo bikemure ikibazo cy’amakimbirane yo mu Ngo akururwa n’ubushoreke n’ubuharike, basabwe kurenga irari bagatekereza ku bana bavuka muri ubwo buryo no kubaha uburere bukwiye. Ikibazo cy’amakimbirane yo mu muryango kigarukwaho nk’imvano rusange y’umuryango udatekanye ariko kigashingira ku bintu bitandukanye bitewe n’Akarere. Mu Karere ka […]

Continue Reading