CERULAR-irasaba-ubufatanye-ku-kibazo-cyabana-basambanywa-ntibahabwe-ubutabera.

Umuryango Nyarwanda ugamije kubaka igihugu kigendera ku mategeko (CERULAR) usanga hakwiye ubufatanye bwa buri wese mu bagize umuryango Nyarwanda kugira ngo amategeko ahana uwasambanyije umwana yubahirizwe kandi haboneke ibimenyetso bituma uwahohotewe ahabwa ubutabera. Imibare y’Ubushinjacyaha bukuru yerekana ko hagati ya 2017-2018 na 2021-2022 hakiriwe dosiye 20,095 z’abana basambanyijwe, zaregwagamo abantu 20,207. Abagera kuri 32% nibo […]

Continue Reading

Rusizi: Umugabo ukekwaho gusambanya abana babiri yiyahuriye mu Kagali

Umugabo w’imyaka 40 yiyahuriye mu biro by’Akagari ka Shara ko mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, nyuma yo gufatwa akekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa barimo uw’imyaka 8 n’uwa 14. Mu ma saa Cyenda z’ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu taliki 5 Ugushyingo 2022 nibwo abashinzwe umutekano (Abanyerondo) bagejeje uwo mugabo ku Kagali ka […]

Continue Reading

Kayonza: Umusore w’imyaka 28 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 8

Umusore w’imyaka 28 y’amavuko utuye mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 8. Uyu musore yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, bikaba byarabereye mu Mudugudu w’Iragwe mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza. Umunyamabanga […]

Continue Reading

Kayonza: Umusore w’imyaka 19 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka ibiri

Umusore w’imyaka 19 wo mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka ibiri, nyuma yo kubasangana bambaye ubusa mu buriri bwe. Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 6 Ukuboza 2022 mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama, mu Karere ka Kayonza. Amakuru avuga ko uyu musore […]

Continue Reading

Nyagatare: Umugabo wagurishirijwe umwana arasaba ubutabera

Umugabo witwa François Twiringiyimana utuye mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare aratabaza inzego zitandukanye nyuma yo kurererwa abana babiri b’impanga mu bihaye Imana bitwa Abakarikuta yajya kubasura bakamubwira ko umwe yitabye Imana. Mu 2005 nibwo uwo mugabo yabyaye abana babiri b’impanga, ariko nyina ahita agira uburwayi bwo mu mutwe bwatumye atabasha kubonsa. Yaje […]

Continue Reading

Rubavu: Bananiwe kwakira ko umwana w’imyaka 13 wasambanyije uw’ibiri atazahanwa

Umuryango wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere Rubavu, uratabaza nyuma y’uko umwana wabo ufite imyaka ibiri asambanyijwe n’undi mwana w’imyaka 13 wo mu baturanyi babo ariko Ubugenzacyaha bukavuga ko budashobora kumukurikirana kuko atari yuzuza imyaka y’ubukure. Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba, wabwiye Radio 10 […]

Continue Reading