Uko Komisiyo Y’Uburenganzira Bwa Muntu Ibona Ibibazo By’Umuryango Nyarwanda

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu isaba inzego gufatanya ngo politiki y’uburenganzira bw’umwana yubahirinzwe binyuze no mu kureba uko ibibuhungabanya byakumirwa, ibyo bikabamo inzoga, ubuharike n’ibindi. Mu nama yigaga uko uruhare rw’abagize umuryango rwakongerwa mu gukumira ibibangamira abana birimo ubusinzi n’ubuharike, abagize iyi Komisiyo bavuze ko ibi bintu biri mu bibuza abana amahwemo. Bigaga kandi uko ubutabera […]

Continue Reading

Abana Muri Brazil Bashyiriweho Amategeko Abarinda Ibibi By’Ikoranabuhanga

Mbere y’uko abacuruza serivisi z’ikoranabuhanga zigenewe abana bo muri Brazil, bategetswe kujya babanza kwereka Leta ko zitazagira ingaruka ku bana. Bikubiye mu itegeko ryiswe  ECA Digital rigamije kuvugurura iryo mu mwaka wa 1990, rikaba riyeganya ko ibigo byose bishaka gukora serivisi z’ikoranabuhanga zigenewe abana bigomba kwiga neza niba zizaba zidahutaza abana mu bitekerezo n’imyitwarire byabo. […]

Continue Reading

Batandatu bagororerwaga i Gitagata batsinze ibizamini bya Leta, babonye ubishyurira ishuri

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) cyatangaje ko abana batandatu bagororerwaga i Gitagata batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza babonye ubishyurira amashuri yisumbuye. Abo bana bitwaye neza mu bizamini bya Leta bari mu barenga 400 bagororerwaga muri icyo kigo, aho bafashwa kongera kwisanga mu buzima busanzwe harimo no gusubizwa mu ishuri. Umuhuzabikorwa w’Ikigo cya […]

Continue Reading

Itegeko ry’umuryango rishobora guca intege gatanya zitizwa umurindi n’irari ry’imitungo

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yerekana ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana, zivuye ku manza 2.833 mu mwaka wari wabanje. Imibare igaragaza ko nibura muri iyi myaka ibiri ishize ibirego bya gatanya bitangiye kugabanyuka nubwo bikiri hejuru kandi igabanyuka biriho ritandukanye n’umuvuduko byazamutseho. Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza yerekana ko mu 2016 hakiriwe ibirego […]

Continue Reading

Kamonyi: Umukobwa w’imyaka 14 yateye icyuma umuhungu w’imyaka 16 arapfa

Umwana w’umuhungu w’imyaka 16 wo mu Karere ka Kamonyi, yapfiriye ku Kigo Nderabuzima cya Remera Rukoma, nyuma yo guterwa icyuma mu gatuza na mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 14 ubwo barimo barwana. Byabaye mu masaha ya saa moya z’ijoro ku 31 Kanama 2025, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma, Akagari ka Gishyeshye, mu Mudugudu wa […]

Continue Reading

Ubuhamya: Abana bavuka ku bagore bakora uburaya barataka ihohoterwa no kudahabwa ubutabera

Abana bavuka ku bagore bakora umwuga w’uburaya barataka ihohoterwa bakorerwa n’abagabo baba bagiye gusambanya ababyeyi babo, bikarangira nabo babasambanyije, nyamara bataka ntibatabarwe kuko yaba ababyeyi babo, abaturanyi n’ubuyobozi mu nzego zibegereye nta wumva intimba yabo. Abenshi muri abo bana barasambanywa bagaterwa inda, ntibahabwe ubutabera kuko bihuzwa n’ingeso mbi z’ababyeyi babo, abandi bagashorwa mu buraya no […]

Continue Reading

Iburasirazuba: Abana 139 barasambanyijwe mu mezi ane

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko mu mezi ane ashize, abana 139 basambanyijwe, ndetse abantu 126 batabwa muri yombi bakurikiranyweho iki cyaha. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, cyagarutse ku mibare y’abasambanya abana n’ikiri gukorwa mu guhashya iki cyaha. SP […]

Continue Reading

Nyamagabe: Mwarimu Aravugwaho Gusambanya Umwana Yigisha

Mu Mudugudu wa Gitaba, Akagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka muri Nyamagabe haravugwa inkuru y’umwarimu w’imyaka 56 watawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 11 yari asanzwe yigisha. Amakuru avuga ko byatangiye ubwo yajyaga kureba uwo mwana iwabo asanga ari kumwe n’abavandimwe be, abona ko kuhamufatira bitakunda niko kumusaba ko bajyana ku ishuri. Yamubwiye ko […]

Continue Reading

Gupfa Isambu Byateye Umubyeyi Gukubita Umwana We Isuka

Kuwa Kabiri tariki 19, Kanama, 2025, mu gitondo kare nibwo amakuru y’uko umugore w’imyaka 40 y’amavuko yatemye umukobwa we w’imyaka 16 umukomeretse mu nda nyuma yo gutonganira mu murima bapfa iyo sambu. Byabereye mu Mudugudu wa Muhora, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Nkungu muri Rusizi. UMUSEKE wanditse ko uwo mugore yakubise umwana we isuka mu […]

Continue Reading

Kamonyi: Umugabo w’imyaka 42 arakekwaho gusambanya umwana we

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, akekwaho gusambanya umwana we w’Umukobwa w’imyaka 9 y’amavuko. Ikinyamakuru Intyoza gikorera mu Majyepfo y’u Rwanda, cyanditse ko byabaye mu Ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2025. Kumenyekana kw’ayo mahano byaturutse kuri musaza w’uyu mwana w’umukobwa wasambanijwe na […]

Continue Reading