Twebwe iby’imikwabu ntabwo tubishyigikira-CLADHO yavuze ku banyerondo bateje urupfu rw’umwana wo mu muhanda

Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu (Cladho) yatangaje ko itemera uburyo bwo gukura abana mu muhanda hakoreshejwe imikwabu ndetse ko igiye gukurikirana ikibazo cy’abanyerondo birukankanye abana bo mu muhanda mu rukerera rwo ku wa 24 Ukwakira 2025 bigateza urupfu rw’umwe muri bo. Ni nyuma y’uko humvikanye inkuru y’incamugongo y’umwana wo mu muhanda wapfuye aguye muri Ruhurura […]

Continue Reading

Nyagatare: Umugabo arakekwaho kwica umugore we wari ‘ukuriwe’ amukubise ifuni

Mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Katabagemu, haravugwa urupfu rw’umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko, wari utwite inda y’imvutsi, wishwe n’umugabo we amukubise ifuni. Abahaye ikinyamakuru igikatv amakuru bavuga ko uwo muryango wari ubanye mu makimbirane. Hari uwagize ati: “Nageze aho byabereye nsanga abayobozi bamaze kumujyana. Amakuru twumvise ni uko bari bafitanye amakimbirane, kandi […]

Continue Reading

Gasabo: Umugabo arakekwaho gutwikisha Lisansi umukecuru yashinjaga kumurogera abana

Abagabo babiri bo mu Karere ka Gasabo barakekwaho kwica umukecuru w’Imyaka 71 bamutwikishije lisansi umwe muri bo w’imyaka 41 akaba yashinjaga uwo mukecuru kumurogera abana. Amakuru ava mu bushinjacyaha bukuru aravuga ko Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye iregwamo abagabo babiri bakekwaho kwica umukecuru w’imyaka 71 bamutwikishije lisansi.  Ni icyaha cyakozwe ku wa […]

Continue Reading

Rubavu: Umwana w’imyaka 16 yafunzwe akekwaho kwica umugore w’imyaka 43

Umwana w’imyaka 16 wo mu Karere ka Rubavu, yatawe muri yombi akekwaho kwica Manizabayo Beatrice w’imyaka 43 amukubise igiti yari avanye mu rutoki rwe. Ibi byabaye mu ijoro rya tariki 12 Ukwakira 2025, ku isaha ya saa 19:20′. Ibi byabereye mu Murenge wa Kanama, Akagari ka Musabike ho mu Mudugudu wa Kabingo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge […]

Continue Reading

Gicumbi: Umuntu utaramenyekana yagerageje gutwikira umubyeyi n’umwana mu Nzu

Inzego z’umutekano, n’iz’ibanze mu Karere ka Gicumbi zatangiye guhiga bukware umugizi wa nabi washatse gutwikira mu Nzu umubyeyi n’umwana we, akoresheje Peteroli, Imana igakinga ukuboko. Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Mutete ho mu Karere ka Gicumbi. Amakuru avuga ko umuntu utaramenyekana yaje agakomangira umubyeyi […]

Continue Reading

RFI yateguje kwihutisha ubutabera buhabwa abangavu batewe inda

Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, RFI cyateguje ko guhera muri Mutarama umwaka utaha kizatangira gupima uturemangingo ndangasano (ADN) ku mugore umaze ibyumweru 6-8 asamye bikazafasha kwihutisha ubutabera buhabwa abangavu baterwa inda. Ni icyemezo cyasamiwe hejuru n’abatari bake biganjemo abaharanira uburenganzira bw’umwana ndetse cyitezweho kuzahindura cyane ibijyanye n’ubutabera buhabwa abangavu baterwa inda. […]

Continue Reading

RFI igiye gutangira gupima DNA z’abana bataravuka

Guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2026, Leta y’u Rwanda irateganya gutangiza  ibizamini bishya byo kumenya uturemangingo ndangasano (DNA) tw’umwana ukiri mu nda.  Ni  gahunda igiye gutangizwa mu rwego rwo gukomeza kurwanya ihohotera rishingishiye ku gitsina no kwihutisha ubutabera ku bahohotewe.  Ibyo bizamini bizajya bikorwa kuva inda imaze kugira ibyumweru bitandatu kugeza ku byumweru umunani, kandi hatabayeho kubagwa […]

Continue Reading

Nyamasheke: Mu mezi atatu abagabo 19 batawe muri yombi bakekwaho gusambanya abana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko mu mezi atatu ashize ku bufatanye n’inzego z’umutekano bumaze guta muri yombi abagabo 19 bakekwaho gutera inda abangavu. Inda ziterwa abangavu ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda aho usanga kenshi izo nda baziterwa n’abagabo bakuze basanzwe bafite ingo. Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi […]

Continue Reading

Yasanze asinziriye amukubita isuka mu mutwe! Urupfu rw’umwana wishwe n’umunyamasengesho rwashenguye benshi

Umukecuru uzwi nk’umunyamasengesho, yishe umwana w’imyaka 4 amukubise isuka mu mutwe inshuro zirenga eshatu maze avuga ko ari umurimo wamutumye kwica. Byabaye ku Cyumweru taliki 28 Nzeri 2025 mu Mudugudu wa Gakurazo, mu Kagali ka Musenyi mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera. Urupfu rw’uyu mwana witwa Cyusa Alphonse rwamenyekanye ubwo Se Karabayinga Bugesera […]

Continue Reading

Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 35 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka Itatu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke yataye muri yombi umugabo w’imyaka 35 akekwaho gusambanya umwana w’umuturanyi we w’imyaka itatu. Byabereye mu Mudugudu wa Rubeho, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke. Nyina w’uyu mwana avuga ko ibi byabaye ku wa 26 Nzeri 2025, ubwo yari kumwe n’umwana we mu rugo […]

Continue Reading