Gatsibo: Abana batatu bari baburiwe irengero babonetse, uwabafatanywe yasobanuye iki?

Abana batatu bo mu Karere ka Gatsibo bari bamaze iminsi itatu baburiwe irengero basanzwe mu rugo rw’umuturage wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi, uwari ubafite ahita atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano. Aba bana babonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024, babonetse mu Murenge wa Murundi uherereye […]

Continue Reading

Umwalimu ushinjwa gusambanya no gufungirana abana mu icumbi ry’Ikigo yagejejwe imbere y’ubutabera

Umwalimu w’imyaka 49 y’amavuko usanzwe yigisha mu ishuri rya Nyanza TSS ryo mu Karere ka Nyanza, ushinjwa gusambanya abana babiri uw’imyaka 15 n’uwa 17 ndetse akabafungirana mu icumbi ry’Ikigo, yagejejwe imbere y’ubutabera mu Rukiko rw’Ibanze rwa Ruhango. Inkuru yabanje: Nyanza: Umwarimu Arakekwaho Gusambanya Abana Bacuruza Ibiraha Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko uwo mwalimu yahuye n’abo bana […]

Continue Reading

Kamonyi: Umugabo w’imyaka 50 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14

Mu Mudugudu wa Nyabubare, Akagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 50 watawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14, nyuma yuko iwabo bari bamuraje hanze nk’igihano cy’uko yari yataye urufunguzo hanyuma akajya kuri uwo mugabo amusaba icumbi. Byabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2024. […]

Continue Reading

Ngororero: Abarimo umwalimu bafungiwe kwica umubyeyi bamuhoye indezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abantu batandatu barimo umwarimu n’uwari warabyaranye n’umukobwa wasabaga indezo ari na we wishwe. RIB ivuga ko aba bantu bose bafunzwe tariki ya 27 Werurwe 2024, bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi ndetse n’ubufatanyacyaha mu kwica uwitwa Nyirakanani Claudine w’imyaka 42. Muri aba bafunzwe harimo n’umugabo wari warabyaranye na nyakwigendera. Ibi ngo byabereye mu […]

Continue Reading

Nyanza: Umwarimu arakekwaho gusambanya abana bacuruza ibiraha

Umwarimu wo mu Karere ka Nyanza, akurikiranyweho gusambanya abana babiri b’abakobwa, bacuruza ibiraha [isambusa zo mu birayi] nyuma yuko abiguze akababwira ko abishyurira aho acumbitse bagerayo akabasambanya akanga kubishyura. Uwatanze amakuru yavuze ko hari ku mugoroba, uwo mwarimu ari mu isantere ya Butansinda mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza abona utwana tubiri tw’udukobwa […]

Continue Reading

kayonza-umugabo-arakekwaho-gusambanya-umwana-wumugore-we

Umugabo w’imyaka 37 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umugore we ariko batabyaranye ufite imyaka 11. Uyu mugabo yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari ka Gikaya mu Murenge wa Nyamirama. Amakuru avuga ko ikirego cyatanzwe na nyina w’uyu […]

Continue Reading

Ndimbati-yasabiwe-gufungwa-imyaka-25

Ubushinjacyaha bwasabiye Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati, igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 ku byaha akurikiranyweho birimo kunywesha umwana inzoga no kumusambanya. Kuri uyu wa Kabiri Taliki 13 Nzeri 2022 nibwo Ndimbati yatangiye kuburana mu mizi mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Ndimbati yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga kuko atigeze ashyirwa mu bagomba gusohoka muri gereza ya Mageragere afungiyemo. […]

Continue Reading

Ndimbati-yagizwe-umwere-

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Uwihoreye Jean Bosco wamamaye muri sinema Nyarwanda nka Ndimbati, rusaba ko ahita arekurwa. Isomwa ry’urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Nzeri 2022 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari narwo rwaruburanishije ku wa 13 Nzeri 2022. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwasabiye Uwihoreye gufungwa imyaka 25. Ryabaye uregwa atari […]

Continue Reading

kigali-hari-inzu-zibanga-abakomeye-basambanyirizamo-abana-utewe-inda-bakayikuramo

Yasuwe: 7,395 Mu mujyi wa Kigali haravugwa ikibazo kidasanzwe cy’abagabo bakomeye, bafite amafaranga n’imyanya ikomeye, bishyira hamwe bagakodesha inzu zo gusambanyirizamo abana, uwo bateye inda bakayimukuriramo nta wurabutswe kuko aho hantu haba harinzwe kandi ari ah’ibanga. Ni ikibazo cyavugiwe mu Murenge wa Kinyinya mu nama nyunguranabitekerezo ku bibazo bidindiza iterambere ry’ubutabera n’ingamba zo kubikemura muri

Continue Reading

CERULAR-irasaba-ubufatanye-ku-kibazo-cyabana-basambanywa-ntibahabwe-ubutabera.

Umuryango Nyarwanda ugamije kubaka igihugu kigendera ku mategeko (CERULAR) usanga hakwiye ubufatanye bwa buri wese mu bagize umuryango Nyarwanda kugira ngo amategeko ahana uwasambanyije umwana yubahirizwe kandi haboneke ibimenyetso bituma uwahohotewe ahabwa ubutabera. Imibare y’Ubushinjacyaha bukuru yerekana ko hagati ya 2017-2018 na 2021-2022 hakiriwe dosiye 20,095 z’abana basambanyijwe, zaregwagamo abantu 20,207. Abagera kuri 32% nibo […]

Continue Reading