Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye gutegura amabwiriza agamije kunoza ubutabera buhabwa abana

Nyuma yo kubona ko mu butabera buhabwa abana mu Rwanda hakirimo ibitaranozwa, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yatangiye gutegura amabwiriza agamije gufasha abari mu runana rw’ubutabera kunoza ubuhabwa abana. Ni amabwiriza agamije gukemura ibibazo byakunze kugaragazwa, abana bagahabwa ubutabera bugamije kubagorora aho kuba ubwo kubafunga gusa. Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yerekana ko mu manza nshinjabyaha zinjiye […]

Continue Reading

Karongi: Umwarimu akurikiranyweho gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17

Umwarimu w’imyaka 30 wigisha mu wa Gatanu n’uwa 6 w’amashuri abanza ku Kigo cy’amashuri cya GS Nyarubuye A giherereye mu Murenge wa Twumba, mu Karere ka Karongi, yatawe muri yombi akekwaho gutera inda umukobwa w’imyaka 17 wiga mu wa Kabiri w’amashuri yisumbuye kuri icyo Kigo. Umwarimu ukorana n’ukekwa yavuze ko uwo mukobwa yafashe icyemezo cyo […]

Continue Reading

Burera: Yishe Umugore babyaranye 7 amukase ijosi

Inzego z’umutekano mu Karere ka Burera zirimo gushakisha umugabo witwa Nsengiyumva Donath ukekwaho kwica umugore we babyaranye karindwi amukase ijosi bitewe n’amakimbirane bari basanganwe. Ibi byaberege mu Mudugudu wa Kinoni, Akagali ka Gafuka ho mu Murenge wa Kinoni kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Ugushyingo 2025. Aba bombi bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko […]

Continue Reading

Abana bafungiye mu Igororero rya Nyagatare bagaruye icyizere cy’ubuzima

Abana bahamijwe ibyaha bitandukanye bagororerwa mu Igororero ry’Abana rya Nyagatare bamaze igihe biga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’imyuga, bavuga ko bongeye kugira icyizere cy’ubuzima bari baratakaje. Muri iri gororero, habarizwamo abana bafite hagati y’imyaka 14 na 18; kugeza ubu hakaba harimo 395, barimo abakobwa 16. Bavuga ko nyuma yo kugongana n’amategeko byabagizeho ingaruka mbi […]

Continue Reading

Ngororero: Umusore w’imyaka 23 afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu

Umusore w’imyaka 23 wo mu Karere ka Ngororero afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu mu gipangu acumbitsemo. Uwo musore yatawe muri yombi tariki 7 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Gatumba, Akagari ka Cyome ho mu Mudugudu wa Birambo. Icyaha akekwaho cyabaye tariki 04 Ugushyingo 2025, ubwo umubyeyi w’uyu mwana yari yagiye guhinga asiga umwana we […]

Continue Reading

Rubavu: Ubushinjacyaha bwasobanuye uko umwana w’imyaka 16 yishe umugore wa 53

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bwasobanuye ko umwana w’umuhungu w’imyaka 16 ukekwaho kwica umugore w’imyaka 53 yakoresheje igiti (urwego) yari akuye mu gitoki cya nyakwigendera agiye kugikubita bagenzi be barwanaga. Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y’itabwa muri yombi ry’umwana wo mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Musabike, Umurenge wa Kanama, mu Karere ka Rubavu, akekwaho […]

Continue Reading

Umwana w’imyaka 14 yajyanye ababyeyi be mu nkiko

Umwana w’imyaka 14 wo mu Bwongereza yatanze ikirego mu rukiko avuga ko ababyeyi be bamujyanye kwiga muri Ghana atahashaka, kandi bakamutwara batabimubwiye kuko bamubeshye ko bamujyanye gusura umuntu wo mu muryango wabo urwariyeyo. Muri Gashyantare 2025, nibwo yifashishije abunganizi mu mategeko, maze atanga ikirego mu rukiko rwo mu Bwongereza arega ababyeyi be. Inyandiko z’urukiko zigaragaza […]

Continue Reading

Musanze: Umwana w’imyaka 9 yasambanyijwe n’abamusanze ku Ishuri

Umwana w’imyaka 9 wo Mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, yafashwe ku ngufu n’abantu bataramenyekana bamusanze ku ishuri, bakamushukisha umugati bakamujyana kumusambanya. Ibi byabaye ku wa Gatanu taliki ya 31 Ukwakira 2025. Amakuru avuga ko abagabo bataramenyekana basanze uwo mwana ku ishuri bakamushukisha umugati bikarangira bamusambanyije ndetse bakamwangiza cyane. Kuri ubu arembeye mu […]

Continue Reading

Muhanga: Umugabo yemeye ko yasambanyije umwana we w’imyaka 6

Umugabo w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Birembo, mu Kagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi arakekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 6.  Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga buri gukurikirana uyu Mugabo, bwavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye asambanya umwana we yibyariye w’imyaka itandatu y’amavuko, nyuma y’uko nyina yahukanye akamumusigira.  Icyaha akurikiranyweho […]

Continue Reading

Ibyaha byo gusambanya abana byasumbye kure ibyo gukubita no gukomeretsa mu byakirwa n’Urugereko rwa Musanze

Urugereko rw’urukiko rukuru rwa Musanze rwatangaje ko ibyaha byo gusambanya abana aribyo byiganje mu manza z’inshinjabyaha rwakiriye nyuma y’ibiyobyabwenge biza ku mwanya wa Mbere. Ibi byagaragarijwe mu biganiro Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla yagiranye n’abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abandi bakozi bakorera muri urwo Rugereko, byari bigamije kurebera hamwe uko hatangwa ubutabera bunoze kandi bwihuse hagamijwe kugabanya […]

Continue Reading