Rusizi: Abana babiri basanzwe mu Kabari banywa inzoga basibye ishuri

Abana babiri bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe, umwe wiga mu wa Gatanu w’amashuri abanza, undi wiga mu wa Kabiri w’ayisumbuye, basanzwe mu Kabari basibye ishuri bari kwinywera inzoga z’inkorano. Byabaye ku wa 09 Gashyantare 2026, ubwo hakorwaga ubugenzuzi mu Tubari, hagamijwe guca inzoga zitemewe. Basanzwe mu Kabari kari hafi y’ishuri bigaho […]

Continue Reading

Karongi: Umunyeshuri arakekwaho gukomeretsa abarimu Babiri abateye icyuma

Umunyeshuri w’imyaka 17 wiga mu wa Gatatu kuri G.S Rubona, mu Karere ka Karongi, yategeye abarimu be Babiri mu nzira, ubwo bavaga ku ishuri arakomeretsa akoresheje icyuma. Byabaye ku Mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki ya 9 Gashyantare 2026 mu Mudugudu wa Muciro, Akagali ka Gasiza mu Murenge wa Rugabano. Amakuru avuga ko uwo […]

Continue Reading

Dasso yiyise umubyeyi w’umunyeshuri akajya amusabira uruhushya agiye kumusambanya none yamuteye inda aramutererana

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyarubaka, hari Dasso wiyitaga umubyeyi w’umunyeshuri w’umukobwa wigaga ku Ishuri ry’Indangabarezi ryo mu Ruhango, akajya amusabira uruhushya rwa buri kwezi agiye kumusambanya, Ishuri rikamumuha kugeza ubwo amuteye inda Ikigo kikamwirukana none yabuze ubutabera. Yiga mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye muri G.S Kagarama mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere […]

Continue Reading

RIB yafunze umugabo ufite PhD. ukekwaho gusambanya abana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze, umwarimu wa kaminuza, ukekwaho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukishije amafaranga. Nk’uko bikubiye mu itangazo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwanyujije ku rukuta rwa X mu ijoro ryo ku wa 19 Mutarama 2026, yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye […]

Continue Reading

CLADHO yagaragarije Abadepite ibitanoze mu butabera buhabwa abana

Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yagaragarije Abadepite, ingingo ku yindi, ko ibikubiye mu itegeko ryerekeye kurengera umwana, birimo uburyo afatwamo n’uburyo akurikiranwa bitubahirizwa, igihe yakoze icyaha, aho usanga hari abafungirwa muri Kasho bajya no kuburana ugasanga bari kumwe n’abantu bakuru kandi bakaburanishwa n’inkiko zitabagenewe. CLADHO yabigarutseho mu Nteko Ishinga Amategeko mu biganiro byahuje Sosiyete […]

Continue Reading

Abana basabye gukaza ibihano ku babahohotera, ubuyobozi bubasaba kutabahishira

Abana b’i Nyagatare basabye ko hakongerwa imbaraga mu kwigisha amahohoterwa y’ingeri zinyuranye abakorerwa, ariko hagashyirwa n’imbaraga mu guhana kugira ngo ihohoterwa ribakorerwa ricike. Abana bahagarariye abandi baturutse mu Mirenge yose, babigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yabahuje n’ubuyobozi bw’Akarere kabo, yibanze ku ruhare rwabo mu bibakorerwa. Abaganiriye n’Ijambory’umwana bagaragaje ko bifuza ko hakongerwa imbaraga mu guhana abantu […]

Continue Reading

Rutsiro: Umusore arimo gushakishwa akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Rutsiro arimo gushakishwa akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14 amubeshya kuzamugira umugore. Ibi byabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Mwendo ho mu Mudugudu wa Nyarubande, kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025, ku isaha zishyira saa 11h00’. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yahamije aya makuru. Ati “Umwana […]

Continue Reading

Ababyeyi birukanye umwangavu wabyariye iwabo nyuma yo kumvikana n’uwamuteye inda akabatenguha

Ababyeyi bo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro, Akagali k’Agakomeye, Umudugudu wa Butatu birukanye umwana wabo w’umukowa w’imyaka 17 ufite uruhinja rw’amezi 3 nyuma yo gusambanywa agaterwa Inda uwayimuteye ntiyubahirize ibyo yari yemeye. Ubu abayeho nabi we n’umwana we. Se umubyara avuga ko yamwirukanye kubera ko adashobora gutunga abagore babiri. Mu buhamya yahaye ijamboryumwana, […]

Continue Reading

Nyamasheke: Umusore arakekwaho gusambanya mwishywa we w’imyaka itanu

Umusore w’imyaka 40 wo mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana wa mushiki we, nyuma y’aho asanganywe n’uwo mwana mu cyumba yamukuyemo imyenda. Byabereye mu Mudugudu wa Rujeberi, Akagari ka Higiro, Umurenge wa Karengera ku wa 3 Ukuboza 2025. Saa Kumi z’Umugoroba ni bwo nyina w’umwana yatashye avuye mu kazi asanga musaza […]

Continue Reading

Icyemezo cy’Urukiko kuri Mwarimu “wariye ibiraha” akanasambanya abana

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwahamije icyaha cyo gusambanya umwana umwarimu witwa Thomas NTIVUGURUZWA w’imyaka 50 y’amavuko rumukatira imyaka 10 y’igifungo. Uriya mwarimu wigisha ku ishuri ryitwa Nyanza TSS ryahoze ryitwa ETO Gitarama, riri mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza yarezwe ko yasambanyije abana babiri b’abakobwa yabanje kubarira amasambusa (ibiraha). Ubushinjacyaha bwamusabiriga gufungwa imyaka […]

Continue Reading