Ngoma: Borojwe inkoko ngo babonere abana amagi

Hari ababyeyi bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Ngoma borojwe inkoko kugira ngo zibahe amagi yo gutekera abana babo bityo bizabarinde igwingira. Ikigo kigwa Agribusiness Solution Ltd nicyo cyakoranye n’ubuyobozi bw’Akarere hagamijwe ko ababyeyi bo mu Mirenge yatoranyijwe borozwa inkoko. Kibikora binyuze mu bukangurambaga bwo korora inkoko kijyambere, bugakorerwa hirya no hino mu gihugu. Muri […]

Continue Reading

N’abanyeshuri barimo? Minisitiri Dr. Nsanzimana yakebuye abamara amasaha menshi bicaye

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, udahwema gutanga inama zafasha abantu gusigasira amagara, yavuze ko kwicara cyane bingana no kunywa itabi kuko byombi biteza ibyago byo kurwara indwara z’imutima, guturika udutsi duto tw’ubwonko n’ibyago byikubye inshuro ebyiri byo kurwara Diyabete yo mu bwoko bwa Kabiri. Ni ubutumwa Minisitiri Dr. Nsanzimana yanyujije kuri X. Bwanditse mu Kinyarwanda […]

Continue Reading

Abatsinzwe mu myaka yose y’amashuri abanza batangiye ‘Gahunda nzamurabushobozi’

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza batsinzwe kuburyo byagombaga gutuma basibira mu myaka bigamo, batangiye ‘Gahunda Nzamurabushobozi’ ibafasha kuzamura ubumenyi bw’ibanze mu gusoma, kwandika no kubara hagamijwe ko bahabwa amahirwe ya Kabiri atuma bimuka. Mu biruhuko binini by’umwaka w’amashuri wa 2023-2024, nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangije gahunda nzamurabushobozi. Muri iyi gahunda abana batsinzwe […]

Continue Reading

Ikibazo si umubare w’impinduka-Minisitiri Nsengimana asubiza abibaza ku mpinduka zikunze kuba mu Burezi

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph , yavuze ko impinduka zikunze kubaho mu Burezi zikorwa kugira ngo bujyanishwe n’igihe, bityo ko abantu bakwiye kujya bareba ikigamijwe kurusha kwibaza ku bwinshi bwazo. Yabigarutseho mu Kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyo ku Cyumweru taliki 20 Nyakanga 2025 cyibanze ku mavugurura aherutse gutangazwa na Minisiteri y’Uburezi. Ubwo umunyamakuru yamubazaga ku mpinduka za […]

Continue Reading

Abana 17 bafunzwe baritabira ibizamini

Ikigo gishinzwe igorora Rwanda Correctional Services cyatangaje ko hari abana cumi na barindwi(17), basanzwe bafungiwe muri Gereza ya Nyagatare bari bukore ibizamini by’amashuri yisumbuye. Kuri uyu wa Mbere Tariki 30, Kamena, 2025 nibwo abanyeshuri b”amashuri yisumbuye bari gutangira ibizamini biyarangiza. Ku byerekeye abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare, RCA ivuga ko abahungu cumi na batandatu(16) […]

Continue Reading

Urubyiruko rugiye kwegerwa rwigishwe amateka y’igihugu cyarwo

Ubufatanye bw’ikigo Zion Films na Never Again Rwanda bwatangije gahunda yo kuzenguruka u Rwanda urubyiruko rwo mu bigo by’amashuri byatoranyijwe rusobanurirwa ibyatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka n’ibiri gukorwa ngo ibintu nk’ibyo bitazongera. Bizakorwa binyuze mu buhanzi kuko ari bwo bukundwa n’urubyiruko, ikaba gahunda izakorerwa mu turere twose tw’u Rwanda mu bigo by’amashuri byatoranyijwe, byaba iby’ayisumbuye […]

Continue Reading

NCDA yibukije ko uburere buboneye butangira umwana agisamwa abagabo basabwa kubigira ibyabo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, cyibukije ababyeyi ko uburere buboneye butangira guhabwa umwana agisamwa, gisaba ko himakazwa ubufatanye bw’umugore n’umugabo kugeza umwana abaye umuntu mukuru. Ni ubutumwa umuyobozi wa NCDA, Ingabire Assumpta yagarutseho mu birori byo kwizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafurika wizihirijwe mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Gatandatu taliki 14 Kamena […]

Continue Reading

Ishuri rifasha abafite ubumuga ryasabye ababyeyi kujya barigana abana bakiri bato

Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe barasabwa kujya babajyana aho bafashwa bakiri bato, kuko bibafasha gukurikiranwa kare kuko ubuyobozi bw’ishuri rishinzwe gukurikirana aba bana rigaragaza ko iyo abana baje ari bato bigira akamaro. Ibi bikaba byagarutsweho ubwo ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe rya Gatagara ishami rya Gikondo ryagaragazaga ibyo ryagezeho […]

Continue Reading

Abana biga mu mashuri y’incuke bageze kuri 45%

Minisiteri y’Uburezi yagaragarije abafatanyabikorwa bayo ko hari byinshi byakozwe mu kuzamura umubare w’ abana biga mu mashuri y’inshuke. Ibyo byatumye bagera kuri 45% bikabamo kongera umubare w’amashuri, ingo mbonezamikurire, gushaka abarimu bafite ubushobozi bwo kwigisha abana bo muri icyo kigero, gukangurira ababyeyi kujyana abana kwiga muri ayo mashuri n’ibindi. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya […]

Continue Reading

Urubyiruko rw’u Rwanda rugomba kwiga iby’isanzure

George Kwizera ushinzwe ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Isanzure, Rwanda Space Agency (RSA) asaba urubyiruko kwigana umuhati amasomo ya siyansi kugira ngo rubone ubumenyi bufatika mu bugenge bukoresha ibyogajuru bityo ruzafashe u Rwanda mu kubiteza imbere. Avuga ko kugira ngo imishinga u Rwanda rwakoze igamije guteza imbere ibyogajuru izagere ku ntego, ari ngombwa ko urubyiruko […]

Continue Reading