MINEDUC Yibukije Ababyeyi Gufatanya N’Abarimu Mu Burezi Bw’Abana

Ubwo yatangizaga umwaka w’amashuri wa 2025-2026, igikorwa cyabereye ku Kigo cy’Amashuri cya Groupe Scolaire Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasabye abanyeshuri gukurikira amasomo yabo neza ngo bazabashe gutsinda amasomo, yibutsa n’ababyeyi kuzafatanya n’abarezi mu burere bw’ababo. Ababyeyi bajya bitwa ‘tereriyo’ iyo abana babo bamaze kugera ku ishuri, bakavugwaho kumva ko abana […]

Continue Reading

Gisagara: Umuyobozi yafatanywe ibiryo by’abanyeshuri ayabangira ingata

Umuyobozi w’Ishuri ribanza ryo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara yahururijwe n’abaturage ari mu nzira zo kunyereza ibiribwa bigenewe abanyeshuri birimo amavuta, ibishyimbo n’akawunga ahita ayabangira ingata. Ibyo biribwa bigizwe n’ibilo 100 by’ibishyimbo, Kg 125 by’akawunga na litilo 40 z’amavuta, byafatiwe mu Mudugudu wa Rugogwe mu Kagali ka Zivu kuri uyu wa 5 […]

Continue Reading

Meya Yakebuye Abadaha Agaciro Uburezi Bw’Abana Bakabiharira Mwalimu

Meya wa Muhanga, Kayitare Jacqueline, yanenze abateshutse ku burezi bw’ababo bigatuma ireme ryabwo rugabanuka Mu mwiherero w’abakozi b’Umurenge wa Shyogwe   niho ya ivugiye, akebura abo bantu, abibutsa ko abana atari aba mwalimu gusa. Kayitare avuga ko kutita ku burezi bw’abana bikozwe n’ababyeyi biri mu byatubije amanota abana babonye mu mwaka w’amashuri wa 2025. Mu gusubiramo […]

Continue Reading

Gitagata: Abana batsinze ibizamini bya leta bagiye gusubizwa mu miryango

Nyuma yo gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bakabitsinda, abana batandatu bagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Gitagata mu Karere ka Bugesera bagiye gusubizwa mu miryango yabo kugira ngo bakomeze amashuri yisumbuye. Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, (NRS) kivuga ko abo bana batsinze ibyo bizamini babonye buruse zo kwishyurirwa n’ikigo cy’abagiraneza cyitiriwe umuryango w’umuhanzi Rugamba Sipiriyani […]

Continue Reading

Kugaburirira Abana Ku Ishuri Byabaye Ikirango Afurika Yakwigana

Mu nama iri kubera muri Senegal havugiwemo ko u Rwanda rukwiye gushimirwa ko rwashyizeho gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri kandi amahanga yandi akarwigana. Iyi nama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi n’ibiribwa, Africa Food Systems, yatangiye kuri uyu wa Mbere Tariki 01, Nzeri, 2021 ikazarangira Tariki 05, uko kwezi. Kuri uyu munsi wayo wa Kabiri Minisitiri […]

Continue Reading

Abanyeshuri 89.1% nibo batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri bangana na 89.1% aribo batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri wa 2024/2025, ndetse yerekana ko abahungu aribo batsinze ari benshi kurusha abakobwa. Ni amanota yatangajwe kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, MINEDUC itangaza ko muri rusange umusaruro wabaye mwiza. Abakandida 106.418 nibo biyandikishije gukora ibizamini bya […]

Continue Reading

Kamonyi: Gahunda Intore Mu Biruhuko Yafashije Abana Kugaragaza Impano

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiringira Marie Josée ahamya ko igihe cyahariwe gahunda y’Intore mu biruhuko cyabaye umwanya mwiza ku banyeshuri wo kudapfusha igihe ubusa. Ashimangira ko aho abo bana bahuriraga bahaherwaga ibiganiro bikubiyemo inama zibubaka, baridagadura  kandi bagaragaza impano bafite. Yabivuze ubwo yarangazaga ku mugaragaro gahunda y’Intore mu biruhuko mu […]

Continue Reading

MINEDUC yatangaje igihe amanota y’ibizamini bya leta bisoza ayisumbuye azatangarizwa

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, yatangaje ko amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye azatangazwa ku wa 1 Nzeri 2025 Saa Cyenda z’amanywa. Itangazo iyo Minisiteri yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, rigira riti “Minisiteri y’Uburezi yishimiye kumenyesha abakandida bose bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye, ababyeyi n’abafatanyabikorwa ko amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka […]

Continue Reading

NESA Yatangaje Uko Abana Bazasubira Kwiga

Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyasohoye uko abana bazasubira ku ishuri mu minsi mike iri imbere. Iki kigo cyasohoye itangazo rimenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi n’ababyeyi uko abanyeshuri bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri yabo guhera tariki 05 kugeza ku ya 08 Nzeri 2025. Bitangajwe […]

Continue Reading

Hagiye kubakwa TVET zifite ibikoresho bigezweho n’ikoranabuhanga rihambaye

Leta y’u Rwanda igiye gukoresha miliyari 200 Frw mu kubaka amashuri yigisha tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, azaba afite ikoranabuhanga rihambaye, abarimu b’inzobere n’ibikoresho bigezweho. Bikubiye muri gahunda y’ibikorwa yamuritswe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board). Rwanda TVET Board itangaza ko mu 2029, buri Karere kazaba gafite Ishuri ry’Icyitegererezo mu […]

Continue Reading