NESA igiye gutangaza amashuri atujuje ibisabwa

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA bwatangaje ko hari gukorwa igenzura ku bigo by’amashuri byigisha amasomo asanzwe bidafite ibyangombwa n’ibikorera ahataboneye, ku buryo mu gihe cya vuba hazasohoka urutonde rw’ayo mashuri. Kugeza mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 mu Rwanda habarurwaga ibigo by’amashuri 4,923, ndetse umubare uriyongera kuko mu bice bitandukanye by’igihugu hari amashuri […]

Continue Reading

Ruhango: Abana 9 bahembewe igikorwa cyo gukunda igihugu bakoze basigasira ibindera ry’Igihugu

Polisi y’Igihugu n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bavuga ko ibyo abana bagaragaje ubwo bafataga ibendera ry’igihugo ngo ritagwa babifata nk’ibikorwa cyo gutanga ubuzima bwabo kubera gukunda Igihugu. Ibi byagarutsweho na Polisi yigihugu, ubwo habagaho kwitabira umuhango wo guhemba abo abana icyenda, biga ku kigo cyamashuri cya Cyobe mu Murenge wa Mbuye, kubera igikorwa cyo gukunda Igihugu […]

Continue Reading

Polisi yatanze umurongo ku modoka zitwara abanyeshuri, yihanangiriza moto n’amagare

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangaje ko Imodoka zitwara abanyeshuri zigomba kuba ari Imodoka nzima, mu bigaragarira amaso ndetse no mu rwego rwa tekiniki, yihanangiriza abatwara moto n’amagare batwara abarenze umwe kandi ubundi batanabyemerewe. Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, S.P Emmanuel Kayigi yavuze ko imodoka itwara abanyeshuri […]

Continue Reading

Gusura abiga bacumbikirwa byahagaritswe, ababyeyi n’amashuri bahabwa umurongo ngenderwaho

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasabye amashuri kugenzura ko nta mwana winjira mu Kigo afite ibimenyetso bya Marburg, ababyeyi basabwa kutohereza ku ishuri umwana wabigaragaje naho abanyeshuri basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda nk’abandi baturarwanda. Ni amabwiriza iyi Minisiteri yashyizeho igendeye kuyashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima agomba gukurikizwa mu gihugu hose. Aya mabwiriza akebura abanyeshuri ku Mico imwe n’imwe […]

Continue Reading

Abana bagwingira bazava kuri 33% bagere munsi ya 15% mu myaka itanu

Mu byo Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuba yagezeho mu myaka itanu ya manda yayo izageza mu 2029 (NST2), harimo kugabanya igipimo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu kikava kuri 33% kikagera munsi ya 15%. Ni ibintu bizagerwaho hashyirwa mu bikorwa uburyo bukomatanyije bwo gukangurira abaturage gutegura no guha abana indyo yuzuye; hanongerwa kandi hakanozwa imikorere […]

Continue Reading

Abanyeshuri 145 ba mbere bakiriwe muri Ntare Louisenlund School

Abanyeshuri ba mbere 145 bakiriwe ku mugaragaro mu ishuri mpuzamahanga rya Ntare Louisenlund School rihereye mu Karere ka Bugesera, biyemeza kubyaza umusaruro ayo mahirwe ntagereranywa yo kwiga mu ishuri ry’ikitegererezo. Abo banyeshuri batangiye kuhiga muri uyu mwaka w’amashuri batoranyijwe mu batsinze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024. Bavuga ko gutsinda […]

Continue Reading

Nkombo: Abana barasaba kwigishwa Ikinyarwanda hakiri kare

Nkombo ni umurenge wo mu karere ka Rusizi ugizwe n’ikirwa cyo mu kiyaga cya Kivu. Abatuye uyu Murenge bafite Ururimi rw’Amahavu bahuriyeho, ari narwo baganiramo. Ibi bituma abana baho batinda kumenya Ikinyarwanda kuko kuri iki Kirwa gikoreshwa gake bakarwiga ari uko bageze ku ishuri. Aho niho bahera basaba ababyeyi babo kujya babigisha Ikinyarwanda bakiri bato. […]

Continue Reading

MINEDUC yihanganishije ababyeyi baburiye abana mu mpanuka y’i Nyamasheke

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yihanganishije ababyeyi b’abana baguye mu mpanuka y’imodoka yatwaraga abanyeshuri bo ku ishuri ryigenga rya St Mathews kandi yifuriza abakiri mu bitaro gukira vuba. Ni impanuka yabereye mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga ku Gicamunsi cyo kuri ku wa 19 Nzeri 2024. Mu butumwa yanyujije kuri twitter MINEDUC yavuze […]

Continue Reading

Abarimu batangiye guhugurwa ku kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ifatanyije na Minisiteri y’Uburezi byatangije amahugurwa y’abarimu 2949 bigisha isomo ry’amateka mu mashuri yisumbuye agamije guhuriza hamwe ubumenyi n’impinduka zabaye mu myigishirize y’iryo somo. Aya mahugurwa yatangiye ku wa 16 Nzeri akazageza ku wa 14 Ukwakira 2024, biteganyijwe ko azitabirwa n’abarimu bagera ku 2949 baturuka mu gihugu hose bazayitabira mu […]

Continue Reading

Ubushakashatsi bwagaragaje ishusho y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu mashuri yisumbuye

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango wa Young Women’s Christian Association (YWCA) ufatanyije na Never Again Rwanda, bwagaragaje ko mu mashuri yisumbuye mu Rwanda hagaragara ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina birimo ibikorwa hagati y’abanyeshuri ubwabo ndetse n’ibikorwa n’abarimu. Ubushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri 662 mu bigo 10 bitandukanye. Bwagaragaje ko 87,0% by’abahungu bakoresha amagambo mabi mu gihe abakobwa banze […]

Continue Reading