Guteza imbere uburere bw’abana ni umusingi w’iterambere – Imbuto Foundation

Ubuyobozi bw’Umuryango Imbuto Foundation busanga guteza imbere uburere bw’abana bakiri bato ari umusingi ukomeye w’iterambere, kuko iyo umwana yitaweho hakiri kare, akurana urukundo n’ubupfura bimufasha mu buzima bwe bwose. Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukwakira 2025, mu gikorwa cyo gutaha […]

Continue Reading

Kamonyi: Imvura yasambuye ibyumba by’amashuri n’ububiko bw’ibiribwa

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku wa 7 Ukwakira mu masaha ya nyuma ya saa Sita, yasambuye ibyumba bibiri by’amashuri, ububiko bw’ibiribwa, n’Igikoni by’ikigo cy’amashuri cya G.S Kiyonza giherereye mu Kagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi. Umuyobozi w’iryo shuri, Nzariturande Evariste, yabwiye intyoza.com ko mbere y’uko imvura igwa habanje Umuyaga mwishi cyane […]

Continue Reading

29% by’abana biga mu mashuri abanza bayasibiramo

Magingo aya 29% by’abiga mu mashuri abanza mu Rwanda bayasibiramo hakiyongeraho abarenga ibihumbi 350 by’abashya binjira mu mashuri buri mwaka bituma ibyumba by’amashuri biba bike, n’abarimu bakaba bake. Mu 2021/22 hari ibyumba by’amashuri 77.629 byigirwagamo bigera mu mwaka w’amashuri wa 2023/24 bigeze kuri 86.780. Impuzandengo y’abanyeshuri bicara mu cyumba cy’amashuri ni 52, mu gihe ibwiriza […]

Continue Reading

MINEDUC yashimye uruhare rwa Mwalimu mu kubaka igihugu isezeranya ibirori byo kwizihiza umunsi wabo

Kuri uyu munsi hizizwaho umunsi Mpuzamahanga wa Mwalimu, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashimye uruhare rwe mu burezi bw’abana b’u Rwanda, isezeranya ko mu minsi ya vuba bazamenyeshwa umunsi wo kuwizigiza. Ubutumwa MINEDUC yanyujije kuri X bumenyesha abarimu ko igihugu kizirikana uruhare rwabo mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda. Bugira buti: “Uyu munsi turizihiza umurava, urukundo n’uruhare […]

Continue Reading

Nta hantu mu Kigo cy’Ishuri hakwiye kuba hateye Pasiparumu-Meya Sindayiheba Phanuel

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel yasabye Ibigo by’amashuri bifite ubusitani bwa Pasiparumu kubusimbuza imirima y’imboga mu rwego rwo kunganira no kunoza gahunda yo kubagurira abana ku mashuri. Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa 4 Ukwakira 2025 ubwo mu bigo by’amashuri mu Karere ka Rusizi habaga umuganda udasanzwe wo gutera imboga, no kunoza isuku. Indyo […]

Continue Reading

Mwubakire ku ndagagaciro za Gikristu muzagira umwana ushoboye kandi ushobotse-Myr Visenti Harolimana

Nyiricyubahiro Musenyeri (Myr.) Visenti Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yasabye abarerera mu ishuri ryitwa ‘Les Pionniers’ ryafunguwe ku mugarararo mu Karere ka Musanze, kubakira ku Ndangaciro z’umuco Nyarwanda n’iza Gikristu kugira ngo bagire abanyeshuri bashoboye kandi bashobotse. Ni ubutumwa yatanze ku wa Gatanu taliki 3 Ukwakira 2025, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iryo Shuri riherereye […]

Continue Reading

Uburezi ni umurage mwiza- Cardinal Kambanda ku barerera muri Ntare Louisenlund School

Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasuye ishuri mpuzamahanga rya Ntare Louisenlund School, yibutsa ababyeyi barerera muri iri shuri ko umurage mwiza wo kuraga umwana ari uburezi bwiza. Ibi yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye muri iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi, mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, rwabaye […]

Continue Reading

Ni inshingano za buri wese kubaka no guharanira amahoro-RYCLUPO

Umuryango Rwanda Youth Clubs For Peace Organization (RYCLUPO) ugamije kwimakaza umuco w’amahoro mu bana n’urubyiruko wibukije abaturarwanda ko kubaka no guharanira amahoro ari inshingano z’abatuye Isi bose. Ni ubutumwa uyu muryango wagarutseho ku Cyumweru taliki ya 21 Nzeri 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’Amahoro wizihirijwe mu Murenge wa Jenda wo mu Karere ka Nyabihu. Mu […]

Continue Reading

Ibyago Imirire Mibi Igira Ku Bana

Iyo bavuga ko ‘umuntu ari ibyo yariye’ baba bavuga ukuri. Ibi birushaho kuba ukuri ku bana kuko iyo bagaburiwe neza batoha, bagakura neza, wabareba ukabona bateye ubwuzu. Ababuze ayo mahirwe bo ubona bababaje, barananutse, amagufa yaranamye. Iyo umwana ariye indyo ituzuye mu gihe kirekire, ubwonko bwe bukura nabi, bukagira ibyuho mu kwirema ku buryo ifoto […]

Continue Reading

Ubwicanyi Mu Bashakanye Busiga Abana Mu Magorwa

Mu myaka itandatu ishize, mu Rwanda abashakanye 395 baricanye, bituma abana babo baba imfubyi kandi bamwe muribo bari bataragira imyaka itanu y’ubukure. Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko abo bantu bishwe n’abantu 497 ahanini bitewe n’amakimbirane mu miryango akomoka ku mikoreshereze mibi y’umtungo, ubushoreke n’ibindi. Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB Kamarampaka Consolée yabwiye abitabiriye Inama isanzwe ya […]

Continue Reading