REB yakomoje ku byemezo byafatiwe ababyeyi batohereza abana babo muri gahunda nzamurabushobozi

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze, REB Dr. Nelson Mbarushimana yatangaje ko gahunda nzamurabushobozi igitangira yitabiriwe n’abana bake nubwo baje kugenda biyongera uko iminsi ishira, avuga ko ababyeyi batarimo kohereza abana babo bazahamagazwa. Iyi gahunda yashyiriweho abana biga mu mashuri abanza mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu biga mu bigo bya Leta n’ibifatanya na […]

Continue Reading

Abasaga 200 ba mbere mu buforomo n’ububyaza bari mu batangiye ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye

Icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri 203 barimo kurangiza amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubuforomo bari mu batangiye ibizamini bya Leta kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024. Mu kwezi gushize nibwo bari bakoze ibizamini ngiro. Barimo ab’igitsina gore 89 n’ab’igitsina gabo 114 baturuka mu bigo by’amashuri birindwi byigisha porogaramu z’ubuganga (Associate Nursing Program:ANP). Ubwo yatangirizaga ibizamini bya Leta […]

Continue Reading

Abarenga ibihumbi 200 bagiye gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri 235,572 bagiye gukora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 mu cyiciro rusange, abasoza amashuri yisumbuye mu burezi rusange, ay’imyuga n’ubumenyi ngiro n’abasoje mu masomo y’ububyaza n’ubuforomo. Iyo minisiteri yatangaje ko ibyo bizamini bizatangira gukorwa kuva ku wa 23 Nyakanga kugeza ku wa 02 Kanama 2024, bigakorerwa kuri site z’amashuri […]

Continue Reading

PSD yifuza ko abarangije amashuri yisumbuye bajya bamara umwaka bahabwa amasomo ya gisirikare

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage, PSD, Dr Vincent Biruta, yavuze ko bifuza ko abarangiza amashuri yisumbuye bose bajya babanza kwiga amasomo ya gisirikare, mbere yo gukomeza amasomo asanzwe. Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n’Abanyamakuru, cyibanze ku migabo n’imigambi rishingiraho mu bikorwa byo kwamamaza abakandida 59 bashaka imyanya mu Nteko Inshinga Amategeko y’u […]

Continue Reading

Birantega mu ikoranabuhanga rya CAMIS rikoreshwa mu gukora indangamanota mu mashuri y’Ibanze

Abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye, baravuga ko bamwe amanota yagabanyutse ku ndangamanota zabo, abandi bagataha batazihawe, bitewe n’ikibazo cy’ikoranabuhanga rya CAMIS ryifashishwa mu gukora indangamanota mu mashuri abanza n’ayisumbuye rifite ibibazo. Uretse abo banyeshuri n’abarimu bavuga ko CAMIS igenda gake ubundi igafunguka rimwe na rimwe ndetse ngo hari n’ubwo bashyiramo amanota nyuma bagasanga yavuyemo bakongera […]

Continue Reading

Abarenga ibihumbi 202 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Abanyeshuri 202,999 mu Rwanda hose batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, Minisiteri y’Uburezi isaba ababyeyi korohereza abana gusubiramo amasomo no kubafasha kuzinduka. Abo banyeshuri batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza barimo abahungu 91,189 n’abakobwa 111,810 bakazakorera kuri site 1,118 ziri hirya no hino mu Gihugu. Ku rwego rw’Igihugu byatangirijwe muri GS Gisozi I mu Karere […]

Continue Reading

Kayonza: Abaturage barashima ko abana babo bafashijwe kwiga hafi

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare bahaye isezerano FPR-Inkotanyi na Paul Kagame batumye abana babo biga hafi, bakanegerezwa amasoko n’amavuriro hafi. Basezeranyije Perezida Kagame kuzamutora 100% kugira ngo iterambere rikomeze ribagereho. Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024 ubwo Abakandida Depite b’umuryango FPR-Inkotanyi biyamamarizaga mu Murenge wa Kabare. […]

Continue Reading

Leta yashyizeho gahunda yihariye ku bazasibira mu mashuri abanza

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB cyatangaje ko abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza batazimuka bateguriwe gahunda nzamurabushobozi izatangira ku wa 29 Nyakanga ikarangira ku wa 30 Kanama 2024. Iyi gahunda yamenyeshejwe abayobozi bose b’ibigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano, igamije kongera kwigisha abana bagize amanota ari munsi ya 50% […]

Continue Reading

Ibyihariye kuri gahunda yiswe ‘Garuka Ushime’ imaze gushinga imizi muri Kabuga TSS

Abize mu Kigo cy’amashuri cya Fr. Ramon Kabuga TSS giherereye mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, biyemeje kujya basura barumuna babo bakihiga muri gahunda bise ‘Garuka ushime’ bagakora ibikorwa bitandukanye birimo no kwishyurira barumuna babo amafaranga y’ishuri. Mu 2022 nibwo gahunda ya ‘Garuka ushime’ yatangiye muri Fr Ramon Kabuga TSS, ubwo abaharangirije guhera […]

Continue Reading

Ruhango: Hatangijwe amarushanwa yo gukangura ubwonko bw’abana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’abarezi, batangije amarushanwa yo gukora ibikinisho bikangura ubwonko bw’abana bato bari mu marerero. Ibyo bikinisho birimo imipira yo gukina, imidoka zikoze mu buryo butandukanye, ibipupe, ibishushanyo n’ibindi abana bakunze gukinisha ariko bikoze mu bikoresho buri muntu yakwibonera aho atuye. Umurezi  mu irerero riherereye mu Murenge wa Bweramana, Ishimwe Clodette […]

Continue Reading