Gasabo: Abanyeshuri basobanuriwe ububi bwa ruswa n’uruhare rwabo mu kuyirwanya

Urwego rw’Umuvunyi rwasabye abanyeshuri kugira uruhare mu kurwanya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu kandi ikabangamira n’irindi terambere iryo ariryo ryose aho yimitswe. Ni ubutumwa uru rwego rwatanze Mugitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025, aho rwakomereje ibiganiro byo gukumira no kurwanya ruswa mu mashuri yisumbuye mu bigo bya G.S Kagarama, G.S Gisozi II na […]

Continue Reading

Amajyaruguru: Hatangajwe umubare uteye inkeke w’abataye ishuri muri uyu mwaka

Abanyeshuri babarirwa mu bihumbi 22 ni bo bamaze guta ishuri mu Ntara y’Amajyaruguru, muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024-2025. Ni ikibazo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko kugirango umubare munini gutya ute ishuri ari uko mwarimu cyangwa umuyobozi w’ikigo biba bivuze ko na bo batahaboneka uko bikwiye, ngo bakurikiranire hafi imyigire […]

Continue Reading

Gisagara: Abana bagiye gushyiraho akabo mu kurwanya imirire mibi

Abanyeshuri bo muri G.S Dahwe mu Karere ka Gisagara bavuze ko bagiye kugira uruhare mu kwirinda imirire mibi ku ishuri no miryango yabo, binyuze mu kugira isuku no kwibutsa ababagaburira igihe babona hari ibidatunganye ku ifunguro bahawe. Mu bukangurambaga bukomatanyije bwa World Vision bwo kurandura imirire mibi n’igwingira (Enough Campaign) Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa Muntu […]

Continue Reading

Burera: Abanyeshuri basabwa kuzindukira kuvomera Ikigo mbere yo kwiga

Ikigo cy’ishuri cya Nemba ya Mbere cyo mu Karere ka Burera, gisaba abana kuzinduka Mugitondo bakabanza kujya mu Kabande kuvoma amazi yo gutekesha ibyo bari bufungure saa sita, bakabona kujya mu masomo. Abarimu barasaba ko icyo kibazo cyashakirwa ikindi gisubizo kuko kiri kugira ingaruka ku myigire. Abigisha muri icyo Kigo babwiye Ijamboryumwama ko iyo abana […]

Continue Reading

NCDA yasabye ababyeyi n’abarimu kwitwararika umutekano w’abana mu bihe by’imvura

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) cyasabye ababyeyi guherekeza abana ku ishuri igihe babona imvura ikubye cyangwa ihise na Mwalimu akirinda kubarekura ngo batahe batari kumwe n’umuntu mukuru mu bihe nk’ibyo. Ni ubutumwa bugamije kurinda umutekano w’abana igihe bajya cyangwa bava ku ishuri muri ibi bihe by’imvura. Mu butumwa NCDA yanyujije kuri X yasabye […]

Continue Reading

Rubavu: Ku biceri 300 frw abona aho asiga umwana akajya mu bucuruzi atuje

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi bucirirItse bwambukiranya umupaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko urugo mbonezamikurire (ECD) rwa Petite Barriere rwaborohereje mu bucuruzi kuko babona aho basiga abana hadahenze kandi bizeye umutekano wabo, na bo bagakora bakiteza imbere. Niyonsenga Elizabeth, utuye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Mbugangari urerera muri uru rugo mbonezamikurire, yavuze ko […]

Continue Reading

Rutsiro: Umwarimu arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9

Umwarimu w’imyaka 36 wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rugamba, ruherereye mu Karere ka Rutsiro, arahigwa bukware nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9 agahita atoroka. Byabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Kabihogo ho mu Mudugudu wa Bweramana, amakuru amenyekana kuri wa 5 Gicurasi 2025. Birakekwa ko uyu mwarimu hari n’abandi bana yigisha yasambanyije. Uyu […]

Continue Reading

Dufite umukoro wo guha abana uburere bwiza-Depite Uwineza

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Uwineza Béline, asaba ababyeyi n’abarezi gutoza abana kugira ubumuntu ndetse bakanababwiza ukuri ku mateka y’Igihugu, kuko agoretswe batazamenya ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabibasabye ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Rwamagana, hibukwaga abahoze ari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura zahujwe zikaba Intara y’Iburasirazuba, n’ab’amakomine yahujwe akaba Akarere ka […]

Continue Reading

Nyagatare: Ikibazo cy’amazi gikomeje kuba ingorabahizi mu mashuri

Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Nyagatare baravuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi kibangamiye gahunda y’isuku n’isukura ndetse n’indi mibereho myiza y’abana mu bigo bayobora, kuburyo no gutoza abanyeshuri gukaraba intoki bavuye mu bwiherero bitagishoboka. Izo mpamvu zituma bikanga ingaruka ziterwa n’umwanda zirimo n’imirire mibi, mu bihe biri imbere. Abatuye ako Karere barimo ibigo by’amashuri babwiye […]

Continue Reading

Muhanga: Umuyobozi w’amasomo akurikiranyweho gusambanya abanyeshuri

Umuyobozi w’amasomo mu rwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Kabgayi B, yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akekwaho icyaha cyo gusambanya abanyeshuri yigishaga. Raporo ijyanye n’ibyo aregwa igaragaza ko uriya mugabo w’imyaka 55, akekwaho icyaha cyo guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina abanyeshuri biga mu kigo akoramo, abakangisha kubirukana cyangwa kubima amanota. Kuri uyu wa […]

Continue Reading