Icyerekezo cy’u Rwanda ku kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara

Ibikorwa byo gusuzumisha inda byavuye ku nshuro enye bigera ku nshuro 8, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana. Si ugusuzumisha inda gusa kuko kugeza ubu ababyeyi bitabira kubyarira kwa muganga ahanini babifashijwemo no kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi mu bigo nderabuzima. Imibare igaragaza ko izo gahunda zikomatanyije zagiye zitanga umusaruro, aho Impfu z’ababyeyi bapfa babyara […]

Continue Reading

Abarenga ibihumbi 202 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Abanyeshuri 202,999 mu Rwanda hose batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, Minisiteri y’Uburezi isaba ababyeyi korohereza abana gusubiramo amasomo no kubafasha kuzinduka. Abo banyeshuri batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza barimo abahungu 91,189 n’abakobwa 111,810 bakazakorera kuri site 1,118 ziri hirya no hino mu Gihugu. Ku rwego rw’Igihugu byatangirijwe muri GS Gisozi I mu Karere […]

Continue Reading

Kayonza: Abaturage barashima ko abana babo bafashijwe kwiga hafi

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare bahaye isezerano FPR-Inkotanyi na Paul Kagame batumye abana babo biga hafi, bakanegerezwa amasoko n’amavuriro hafi. Basezeranyije Perezida Kagame kuzamutora 100% kugira ngo iterambere rikomeze ribagereho. Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024 ubwo Abakandida Depite b’umuryango FPR-Inkotanyi biyamamarizaga mu Murenge wa Kabare. […]

Continue Reading

Hashyizweho gufungwa imyaka 15 n’ihazabu ya miliyari 5 Frw k’uzongera gushyingiranwa n’umukobwa uri munsi ya 18

Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, yashyize umukono ku itegeko ribuza gushyingira abana bari munsi y’imyaka 18 aho unyuranyije na ryo azajya ahanishwa gufungwa nibura imyaka 15 n’ihazabu y’asaga miliyari 5.2 Frw ($4000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano. Iri tegeko ryakiranywe yombi n’abatari bake muri icyo gihugu wasangaga ibihumbi n’ibihumbi by’abakobwa bashyingirwa bataruzuza imyaka […]

Continue Reading

Leta yashyizeho gahunda yihariye ku bazasibira mu mashuri abanza

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB cyatangaje ko abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza batazimuka bateguriwe gahunda nzamurabushobozi izatangira ku wa 29 Nyakanga ikarangira ku wa 30 Kanama 2024. Iyi gahunda yamenyeshejwe abayobozi bose b’ibigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano, igamije kongera kwigisha abana bagize amanota ari munsi ya 50% […]

Continue Reading

Rusizi: Ibyishimo ni byose kuri Uwamariya wabyaye avuye kwamamaza Kagame

Uwamariya Noella wo mu karere ka Rusizi, wabyaye avuye kwamamaza, Paul Kagame, chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi akaba n’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, avuga ko urukundo amukunda arirwo rwatumye ajya kumwamamaza nubwo yari abizi ko igihe cyo kubyara cyegereje. Byabereye mu Karere ka Rusizi, tariki 28 Kamena 2024 umunsi, Paul Kagame yiyamamarije kuri site yo muri aka […]

Continue Reading

Ibyihariye kuri gahunda yiswe ‘Garuka Ushime’ imaze gushinga imizi muri Kabuga TSS

Abize mu Kigo cy’amashuri cya Fr. Ramon Kabuga TSS giherereye mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, biyemeje kujya basura barumuna babo bakihiga muri gahunda bise ‘Garuka ushime’ bagakora ibikorwa bitandukanye birimo no kwishyurira barumuna babo amafaranga y’ishuri. Mu 2022 nibwo gahunda ya ‘Garuka ushime’ yatangiye muri Fr Ramon Kabuga TSS, ubwo abaharangirije guhera […]

Continue Reading

Ruhango: Hatangijwe amarushanwa yo gukangura ubwonko bw’abana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’abarezi, batangije amarushanwa yo gukora ibikinisho bikangura ubwonko bw’abana bato bari mu marerero. Ibyo bikinisho birimo imipira yo gukina, imidoka zikoze mu buryo butandukanye, ibipupe, ibishushanyo n’ibindi abana bakunze gukinisha ariko bikoze mu bikoresho buri muntu yakwibonera aho atuye. Umurezi  mu irerero riherereye mu Murenge wa Bweramana, Ishimwe Clodette […]

Continue Reading

Abana b’i Rusizi bashimye intambwe yatewe mu kubahiriza uburenganzira bwabo

Abana bo mu karere ka Rusizi bashimira Guverinoma y’u Rwanda imbaraga ishyira mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana, bakavuga ko n’ubwo ari bato bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ibyonnyi bibangamira uburenganzira bw’umwana. Babigarutseho ku wa 22 Kamena 2024, ubwo mu karere ka Rusizi bizihizaga umunsi mukuru w’umwana w’Umunyafurika ubusanzwe wizihizwa tariki 16 Kamena. Ni ibirori byitabiriwe […]

Continue Reading

Nyaruguru: Abize ayisumbuye bafashwa n’Akarere bimwe amahirwe yo kujya muri Kaminuza

Abanyeshuri bize imyaka itatu isoza amashuri yisumbuye bishyurirwa n’Akarere kubera ubushobozi buke bw’imiryango yabo bari mu gihirahiro nyuma yo kujya gufata impamyabumenyi (diplome) zabo ku mashuri bizeho bakazibima kubera ko Akarere katishyuye umwaka wa nyuma, bikababuza amahirwe yo gusaba kwinjira muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu rwego rwo guharanira ko buri mwana yiga, abakomoka mu miryango […]

Continue Reading