#EnoughCampaign: Basobanukiwe uko ab’amikoro make bategura indyo yuzuye

Abana bagize amatsinda y’isuku n’isukura no kurwanya imirire mibi mu bigo by’amashuri (wash and nutrition clubs) bagaragaje ko bamaze gusobanukirwa n’uruhare rwabo mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu miryango bakomokamo no ku mashuri bigaho, binyuze mu gutegura Indyo yuzuye no kwimakaza isuku, harimo no gusobanurira ab’amikoro make ko bishoboka. Ni umusaruro w’ubukangurambaga bwa World Vision […]

Continue Reading

Perezida Kagame yavuze ku nzara yatumye umubyeyi atekerera abana ‘imitanga’

Perezida Paul Kagame yavuze ku kibazo cy’inzara imaze iminsi ivugwa i Kayonza, yatumye umubyeyi atekera abana imbuto zitaribwa zitwa ‘Imitanga’ agamije kubatinza ngo basinzire, yabona byanze akagerageza kwiyagura, akaza gutabarwa n’umwe mu bana wari ugiye kumureba mu cyumba amubaza niba bitarashya. Mu Karere ka Kayonza mu Mirenge ya Kabare, Ndego, Rwinkwavu, Murama, Mwiri na Murundi […]

Continue Reading

Rusizi: Hari imishinga yasabiwe kongererwa ingengo y’Imari aho kuyigenera kwita ku nzererezi

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi rwasabye ubuyobozi bw’ako Karere ko ingengo y’imari nini [ku ibagenewe] yajya ishyirwa mu mishinga yo kwita ku bana n’urubyiruko, aho kugira ngo igenerwe Ikigo Ngororamuco kinyurwamo by’igihe gito cya Gashonga (transit center). Rugasanga igihe iyo mishinga yashyirwamo imbaraga abajya muri Transit Center bagabanyuka, bityo ingengo y’imari yabakoreshwagaho nayo ikagabanyuka […]

Continue Reading

#RDHS7: Uturere 11 turacyafite igwingira riri hejuru ya 30%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko Uturere 11 tugifite igwingira riri hejuru ya 30% nubwo imibare rusange yerekana ko ryagabanyutseho 6% mu gihugu hose. Ni ibyatangarijwe mu bushakashatsi bwa Karindwi ku buzima n’imibereho mu Rwanda (#RDHS7) bwari butegerejwe n’abatari bake. Mu byo benshi bari bategerezanyije amatsiko harimo ikijyanye n’imirire mibi n’igwingira. Imibare rusange yerekana ko […]

Continue Reading

NISR: Abangavu batewe Inda biyongereyeho 3%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyagaragaje ko abangavu bari hagati y’imyaka 15 na 19 batewe Inda biyongereyeho 3% bava kuri 5% mu 2020 bagera ku 8% mu 2025. Ni ibikubiye mu bushakashatsi bwa Karindwi ku buzima n’imibereho mu Rwanda (#RDHS7) bwamuritswe kuri uyu wa 17 Ukuboza 2025. Imibare ya DHS iheruka yerekana ko mu 2020 abangavu […]

Continue Reading

Gicumbi: Igisasu cyishe abana batatu bo mu muryango umwe

Abana batatu b’abahungu barimo uw’imyaka 16 uwa 13 n’uw’imyaka Itanu y’amavuko bo mu Murenge wa Cyumba ho mu Karere ka Gicumbi baturikanywe n’igisasu bose bahita bapfa. Ibi byabaye Mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 16 Ugushyingo 2025 ahagana saa tatu, ubwo abo bana batatu b’abahungu bava inda imwe bajyaga gutashya mu ishyamba. Amakuru avuga […]

Continue Reading

Musanze: Impanuka y’imodoka ya Polisi yahitanye ubuzima bw’umwana

Impanuka y’imodoka ya Polisi yabereye mu Murenge wa Gataraga ho mu Karere ka Musanze ahagana mu ma saa tanu yo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2025 yahitanye umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 8 wavaga ku Ishuri. Iyi Mpanuka y’imodoka ya Polisi yabereye muri Centre ya Gataraga ku muhanda munini wa kaburimbo uva i Musanze […]

Continue Reading

Batangiye ari bato basoza bakerewe-ubuhamya bw’abadindijwe n’akato gahabwa abanduye VIH mu mashuri

Abana b’abanyeshuri bafite Virusi itera SIDA, bagaragaza ko bakomeje guhabwa akato kuburyo bibaviramo guta ishuri, naho abafite amikoro bakagenda bahindura Ibigo bigaho igihe bimenyekanye ko banduye, kugeza igihe barangirije. Ubushakashatsi bwakozwe n’Urugaga rw’Abafite Virusi itera SIDA mu Rwanda (RRP+) bugaragaza ko mu myaka ibiri ishize abarenga 28% mu bana bari mu mashuri abanza n’ayisumbuye banduye […]

Continue Reading

Gatsibo: Amayobera ku rupfu rw’umwana bikekwa ko yishwe na nyina

Mu Mudugudu wa Nyarubuye, mu Kagali ka Busetsa mu Murenge wa Kageyo ho mu Karere ka Gatsibo, hasanzwe umurambo w’umwana uri mu Kigero cy’umwana umwe n’igice bikekwa ko yishwe n’umubyeyi we bivugwa ko yari ndaya muri ako gace. Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu baturanyi b’aho uwo mubyeyi yari acumbitse, yavuze ko iruhande rw’umurambo w’umwana hari […]

Continue Reading

MINEDUC yashimiye abarimu inakomoza ku myitwarire idahwitse ya bamwe

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yavuze imyato abarimu ku kazi keza bakora ko kurera u Rwanda ariko yibutsa ko bagomba kurangwa n’imikorere ya Kinyamwuga, no kwerekana indangagaciro zikwiriye mu muryango Nyarwanda, icyo bakora cyose bagashyira umwana ku isonga. Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yabigarutseho mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwalimu, ku rwego rw’Igihugu, wizihirijwe mu Karere ka […]

Continue Reading