Trump yemeye gukemura ikibazo cy’abana bari kwicwa n’inzara muri Gaza

Perezida Donald Trump yavuze ko azi ikibazo cy’inzara iri muri Gaza ndetse agiye kugira icyo agikoraho kugira ngo abana n’abantu bakuru iri kugiraho ingaruka batabarwe. Yabivugiye mu Kiganiro yahaye Abanyamakuru i Abu Dhabi, aho yari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. I Abu Dhabi ninaho yasoreje urugendo rw’iminsi ine yari amazemo iminsi mu […]

Continue Reading

Musanze: Abaturage batabaye umwana wari watabwe mu ishyamba n’abataramenyekana

Abaturage bo mu Mirenge ya Kimonyi na Busogo mu Karere ka Musanze bafatanyije n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi, batabaye umwana uri mu kigero cy’umwaka umwe atarapfa wari watabywe basigaza umutwe. Ibi byabereye mu Murenge wa Kimonyi mu Kagari ka Mbizi mu Mudugudu wa Rugondo, ubwo umuturage wari ugiye guhaha yatambukaga ku gashyamba yajya kwihagarika akabona uwo mwana […]

Continue Reading

Gisagara: Abategura amafunguro y’abanyeshuri biyemeje kurushaho kwimakaza isuku

Abategura amafunguro y’abanyeshuri mu Kigo cy’Amashuri cya G.S Dahwe, giherereye mu Murenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara, biyemeje kongera imbaraga mu kwimakaza isuku, kugira ngo batange umusanzu mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana b’abanyeshuri. Babivuze nyuma y’ibiganiro byo kurwanya imirire mibi n’igwingira bitabiriye bari kumwe n’abanyeshuri bagize Club y’Isuku n’Isukura n’imirire myiza […]

Continue Reading

Umukinnyi wa Mukura Yibarutse Ubuheta

Uwo ni Muvandimwe Jean Marie Vianney uri mu byishimo n’umugore we byo kwibaruka umwana wa kabiri w’umukobwa bamwita Muvandimwe Hailey Travie. Uyu mwana w’umukobwa akurikiye  musaza we witwa Muvandimwe Jaiden Harvey, yavukiye mu Bitaro Bikuru bya Polisi biherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Imfura y’uyu muryango yitwa Umwali Rurangwa Irene (Soleil), yavutse mu 2021, […]

Continue Reading

Juventus yaguze umukinyi ukiri muto ufite inkomoko mu Rwanda

Ikipe yo mu Butaliyani ya Juventus FC yaguze myugariro Shane Van Aarle ufite inkomoko mu Rwanda, uyu mukinnyi w’imyaka 18 waguzwe avuye mu ikipe ya FC Eindhoven afite nyina ukomoka mu Karere ka Rubavu. Uyu mukinnyi yanyuze mu makipe atandukanye y’abato nka Club Brugge na Royal Excel Mouscron zo mu Bubiligi, mbere yo kwerekeza muri […]

Continue Reading

Gaza: Inzara Ikomeje Kurembya Abana

Abanyamakuru ba BBC bashoboye kugera muri Gaza bafata amashusho yerekana urwo abana bo muri aka gace k’isi bapfuye bazira inzara. Byose bishyirwa ku mutwe wa Israel kubera kubuza imfashanyo kugera yo. Mu mayeri, aba banyamakuru bakoresheje cameras zabo zihishe bafata amashusho yerekana ukuntu inzara iri gukoreshwa nk’intwaro y’intambara muri Gaza, abana bakabizira. Umwe muri bo, […]

Continue Reading

Nyanza: Umugabo arakekwaho kwica no gushinyagurira umurambo w’umwana we w’imyaka 11

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yataye yombi umugabo w’imyaka 32 wo mu Karere ka Nyanza ukekwaho kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka 11, aho yamujyanye kumwicira mu Karere ka Huye, agaca umutwe umurambo, ndetse akanawutwika. Uyu mugabo yafashwe ku wa 9 Gicurasi 2025, mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza. Amakuru […]

Continue Reading

Dr. Vincent Biruta yagaragarije ab’i Rubavu gutesha abana ishuri nk’intandaro ya magendu

Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yagaragarije ab’i Rubavu ko guta amashuri kw’abana ari imwe mu mpamvu muzi ituma bakomeza kujya muri magendu imunga ubukungu bw’Igihugu. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Gicurasi 2025 mu nteko y’abaturage yamuhuje n’abaturage b’Imirenge ya Cyanzarwe na Rubavu. Iyi nteko y’abaturage yabereye mu Mudugudu wa […]

Continue Reading

Ingabo z’Ubwongereza Zirashinjwa Kwica Abana Muri Afghanistan

Hari bamwe mu bahoze ari abasirikare b’Ubwongereza bamennye amabanga y’ubugome ingabo z’iki gihugu zivugwaho gukorera abaturage ba Afghanistan barimo n’abana ubwo zari zihakambitse hagati ya 2000 na 2014. Abo bantu bigeze kandi kurwana mu bitero ingabo z’Ubwongereza zagabaga muri Iraq. Mu gusobanura ibyo bintu, umwe muri bo yavuze ko ingabo z’Ubwongereza zarashe abasivili barimo n’abana […]

Continue Reading

Musanze: Umusore w’imyaka 23 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5

Umusore w’imyaka 23 wo mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu y’amavuko, yafatiranyije ubwo Nyirakuru yari amutumye. Ukekwa kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza muri ako Karere. Nyirakuru w’umwana, Mukankuranga Janviere  w’imyaka 70, yavuze ko nyuma yo […]

Continue Reading