Nyanza: Barasaba kwihutisha kubaka urwibutso ahiciwe abagore n’abana ku Ibambiro

Ubuyobozi bw’umuryango IBUKA mu karere ka Nyanza burasaba ko umushinga wo kubaka urwibutso ahitwa ku Ibambiro, ahiciwe urw’agashinyaguro abagore n’abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wihutishwa. Ibi byasabwe tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 31 abagore n’abana biciwe ahitwa ku Ibambiro i Kibilizi, mu karere ka Nyanza. Perezida […]

Continue Reading

U Bwongereza: Abana 11 bakurikiranyweho kwica mugenzi wabo

Ahitwa Cumbria mu Bwongereza haravugwa inkuru y’abana 11 bafunzwe na Polisi ngo ibakoreho iperereza kubera uruhare bakekwaho mu rupfu rwa mugenzi w’abo w’imyaka 14. Uwapfuye yazize inkongi y’umuriro wadutse mu ruganda ahitwa Fairfield hari icyanya cy’inganda. BBC ikavuga ko uwo muriro wadutse kuwa Gatanu ku mugoroba. Nubwo wazimijwe, Polisi yaje kugenzura isanga hari umurambo w’umwana […]

Continue Reading

Rutsiro: Ukekwaho gusambanya abana babiri ari guhigishwa uruhindu

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Rutsiro ukekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa barimo ufite imyaka 12 n’uwa 13 abasanze aho barimo batashya inkwi, ari guhigishwa uruhindu. Ibi byabereye mu Murenge wa Nyabirasi wo mu Karere ka Rutsiro, ku mugoroba wa tariki wa 2 Gicurasi 2025. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo, yavuze ko […]

Continue Reading

Palestine: Abana Bashonjeshejwe N’Uko Israel Yashyize Gaza Mu Kato

UNICEF ivuga ko abana bo muri Gaza bashonjeshejwe n’ingamba ingabo za Israel zafashe zo gukomanyiriza impunzi zo mu bice bya Gaza zigamije kuvana abarwanyi ba Hamas ku izima bakarekura imfungwa za Israel. Al Jazeera yanditse ko amakuru atangwa na UNICEF avuga ko abo bana kandi batabona imiti n’inkingo, ibyo bikazagira ingaruka ku buzima bwabo mu […]

Continue Reading

Ingingo yo gutwitira undi ikomeje kuzamura impaka

Ingingo yo gutwitira undi ikomeje kuzamura impaka n’ibitekerezo binyuranye mu gihe Komisiyo y’imibereho y’abaturage mu mutwe w’Abadepite, ikomeje gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi. Ku wa Gatanu taliki 2 Gicurasi 2025 nibwo hakiriwe ibitekerezo by’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima biganjemo imiryango itari iya Leta. Mu cyumba Komisiyo y’imibereho y’abaturage yasuzumiragamo uyu umushinga w’itegeko, impaka zari nyinshi. […]

Continue Reading

Umuryango Unity Club Intwararumuri washimangiye gukomeza kwigisha abakiri bato icyo gutwara urumuri bivuze

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango Unity Club Intwararumuri washimangiye ko uzakomeza kwigisha abakiri bato; ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’icyo gutwara urumuri bivuze.  Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera.  Murorunkwere Julienne watanze ubuhamya, yavuze ko Jenoside yakorewe […]

Continue Reading

Hari abakoresha bafata nabi abakozi nabo bakihimurira ku bana, Sendika y’abakozi bo mu rugo twaganiriye (Video)

Sendika ishinzwe uburenganzira bw’abakozi bo mu Rugo yatangaje ko iri gushyira imbaraga mu kwigisha abakozi gufata neza abana mu Ngo bakoramo no kwirinda kubahohotera babatura umujinya igihe hari ibyo batumvikanyeho n’abakoresha babo. Mu bihe bitandukanye ku mbugankoranyambaga hagiye hasakara amashusho y’abakozi bo mu Rugo bahohotera abana, ndetse hari n’abishe abo mu Ngo bakoragamo nk’uko Imanza […]

Continue Reading

Ubuhindi: Abana 100 Barwaye Nyuma Yo Kurya Ibiryo Byakuwemo Inzoka Yapfuye

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Buhindi iri guperereza ngo imenye amakuru yose ku cyateye abana barenga 100 kurwara nyuma yo kurya ifunguro rya saa sita ku ishuri rikaza kubonekamo inzoka yapfuye. Bivugwa ko uwatetse ayo mafunguro yirengagije nkana ko yasanzemo inzoka agaburira abana ibiryo byahumanyijwe n’icyo gikururanda. Muri rusange abana 500 nibo bagaburiwe ibyo biryo […]

Continue Reading

Burundi: UNICEF irashima imbaraga zashyizwe mu kurwanya igwingira

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ryashimye uruhare rw’abagore bibumbiye mu matsinda bise “Mamans Lumières” bakorana na Leta n’abafatanyabikorwa bayo mu kwigisha abandi bagore uko indyo y’umwana iboneye itegurwa, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana b’u Burundi. U Burundi ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abana bagwingiye ku Isi. Imibare iheruka […]

Continue Reading

Karongi: Inzu yiciwemo abana muri Jenoside yasabiwe kugirwa urwibutso

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Karongi barasaba ko inzu y’Ibitaro Bikuru bya Kibuye yiciwemo abana 80 b’Abatutsi yaharirwa ibikobwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uwari Burugumesitiri wa Komine Gitesi, yategetse ko abana bose biciwe ababyeyi bajyanwa mu bitaro Bikuru bya Kibuye avuga ko ari […]

Continue Reading