Afurika y’Epfo: Hagaragajwe akaga abana bahurira nako mu birombe bya zahabu

Imirimo itemewe ikoreshwa abana ni kimwe mu bibangamiye uburenganzira bwabo hirya no hino ku Isi. Hamwe muho bikorerwa ni muri Afurika y’Epfo mu birombe bicukurwamo zahabu. Abaharanira uburenganzira bwa muntu baherutse guha ubuhamya BBC bukubiyemo ibyo biboneye biba ku bana bo muri iki gihugu bakivukiyemo cyangwa bakizanywemo ngo bakoreshwe mu bucukuzi bwa zahabu. Si ugucukura […]

Continue Reading

MIGEPROF yagaragaje kutaganira kw’abashakanye nk’intandaro yo gusenyuka kw’ingo

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yagaragaje ko kutaganira kwi miryango ni intandaro yo gusenyuka kwi ingo abana bikabaviramo kuba inzererezi, kuko ntiwakemura ibibazo gukemura ibibazo by’amakimbirane mu ngo, no kuvugutira umuti ibibazo byose biba bihagaragara muticaye ngo musase inzobe bityo akaba ashishikariza imiryango ibiganiro kubigira inyambere. Uyu umunsi usanzwe wizihizwa buri wa 15 Gicurasi ariko […]

Continue Reading

Amajyaruguru: Hatangajwe umubare uteye inkeke w’abataye ishuri muri uyu mwaka

Abanyeshuri babarirwa mu bihumbi 22 ni bo bamaze guta ishuri mu Ntara y’Amajyaruguru, muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024-2025. Ni ikibazo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko kugirango umubare munini gutya ute ishuri ari uko mwarimu cyangwa umuyobozi w’ikigo biba bivuze ko na bo batahaboneka uko bikwiye, ngo bakurikiranire hafi imyigire […]

Continue Reading

Israel igiye kohereza imiti n’ibiribwa muri Gaza

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko mu Cyumweru kimwe, ibice byose bya Gaza biraba byagejejwemo ibiribwa n’imiti mu rwego rwo gutabara abarimo abana bakomeje kuzahazwa n’inzara n’indwara ariko ko bitavuze guha Hamas agahenge. Hari hashize amezi abiri n’igice nta biribwa byemerewe kwinjira muri Gaza kubera ibyemezo byafashwe na Israel mu rwego rwo gutuma […]

Continue Reading

Rusizi: Umugore n’abana be barakekwaho kwica Se bamukuyemo amaso

Ntibandetse Claver w’imyaka 73 bahimbaga Gikoroto, wari utuye mu Mudugudu wa Mpuzamahanga, Akagari ka Mpinga, Umurenge wa Gikundamvura, Akarere ka Rusizi, yasanzwe mu nzu yibanagamo yishwe akaswe ijosi yananogowemo amaso, abantu 8 barimo umugore we mukuru, umuhungu we n’umukobwa we batabwa muri yombi. Abaturanyi ba Ntibandetse bavuga ko uwo musaza yari amaze imyaka itandatu atandukanye […]

Continue Reading

Gisagara: Abana bagiye gushyiraho akabo mu kurwanya imirire mibi

Abanyeshuri bo muri G.S Dahwe mu Karere ka Gisagara bavuze ko bagiye kugira uruhare mu kwirinda imirire mibi ku ishuri no miryango yabo, binyuze mu kugira isuku no kwibutsa ababagaburira igihe babona hari ibidatunganye ku ifunguro bahawe. Mu bukangurambaga bukomatanyije bwa World Vision bwo kurandura imirire mibi n’igwingira (Enough Campaign) Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa Muntu […]

Continue Reading

Kigali: Abana bagiye gutozwa gukina Golf no kwita ku bidukikije

Banki ya NCBA n’Ikigo gishinzwe gucunga icyanya cy’imikino ya Golf mu Rwanda (Rwanda Ultimate Golf Course Ltd) byinjiye mu bufatanye bwo gutoza abana bo mu Mujyi wa Kigali gukina Golf no kwita ku bidukikije. Muri iyo mishinga yagenewe arenga Miliyari 1.4 Frw abana bazigishwa akamaro ko gutera ibiti no kubyitaho. Hateganyijwe ko guterwa ibiti 10,000 […]

Continue Reading

Trump yemeye gukemura ikibazo cy’abana bari kwicwa n’inzara muri Gaza

Perezida Donald Trump yavuze ko azi ikibazo cy’inzara iri muri Gaza ndetse agiye kugira icyo agikoraho kugira ngo abana n’abantu bakuru iri kugiraho ingaruka batabarwe. Yabivugiye mu Kiganiro yahaye Abanyamakuru i Abu Dhabi, aho yari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. I Abu Dhabi ninaho yasoreje urugendo rw’iminsi ine yari amazemo iminsi mu […]

Continue Reading

Musanze: Abaturage batabaye umwana wari watabwe mu ishyamba n’abataramenyekana

Abaturage bo mu Mirenge ya Kimonyi na Busogo mu Karere ka Musanze bafatanyije n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi, batabaye umwana uri mu kigero cy’umwaka umwe atarapfa wari watabywe basigaza umutwe. Ibi byabereye mu Murenge wa Kimonyi mu Kagari ka Mbizi mu Mudugudu wa Rugondo, ubwo umuturage wari ugiye guhaha yatambukaga ku gashyamba yajya kwihagarika akabona uwo mwana […]

Continue Reading

Gisagara: Abategura amafunguro y’abanyeshuri biyemeje kurushaho kwimakaza isuku

Abategura amafunguro y’abanyeshuri mu Kigo cy’Amashuri cya G.S Dahwe, giherereye mu Murenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara, biyemeje kongera imbaraga mu kwimakaza isuku, kugira ngo batange umusanzu mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana b’abanyeshuri. Babivuze nyuma y’ibiganiro byo kurwanya imirire mibi n’igwingira bitabiriye bari kumwe n’abanyeshuri bagize Club y’Isuku n’Isukura n’imirire myiza […]

Continue Reading