Hatangijwe ihuriro ry’abaharanira ubutabera bw’abana

Abarangije amasomo mu ishuri ry’amategeko, ILPD, riri mu Karere ka Nyanza biyemeje gushinga Ihuriro ryo kuziba icyuho mu byagaragaye ko bibangamira uburenganzira bw’abana igihe bajyanywe mu nkiko. Ni amasomo yahabwaga impuguke mu mategeko, zahugurwaga ku burenganzira n’amategeko arengera abana ngo babone ubutabera. Kuri uyu wa Gatanu tariki 23, Gicurasi, 2025 nibwo abigaga muri iri shuri […]

Continue Reading

Uruhare amarerero yagize mu kugabanya igwingira mu bana b’i Rusizi

Akarere ka Rusizi karashima uruhare rw’amarerero mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu. Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamira bwo mu 2020 bugaragaza ko igipimo cy’igwingira mu bana bo muri Rusizi cyari ku kigero cya 30%. Icyakora ubu imibare itangwa n’Akarere yerekana ko bagabanyutse bagera kuri 18.5% mu mwaka wa 2025. Igikorwa […]

Continue Reading

U Bwongereza: Gutunga telefoni ku bana bihangayikishije abarimu

Mu Bwongereza abarimu b’ahitwa Belfast basaba ababyeyi kureka guha abana telefoni kuko kuyitunga ukiri umwana wiga mu mashuri abanza ari bigira ingaruka nyinshi. Abarezi bo muri bigo 14 byo muri aka gace basabye ababyeyi kuzirikana ko umwana muto aba afite ubwonko bugikura,  butaragira ibya ngombwa byatuma bwihanganira urumuri rwinshi rw’ibyuma by’ikoranabuhanga. Ni ubwonko kandi buba […]

Continue Reading

Uwatewe inda yajugunyiye mwalimu uruhinja rw’amezi 3 arimo kwigisha

Nyirantabaruye Béatrice w’imyaka 19 yatunguranye yinjira mu Kicgo cy’Ishuri cya GS Rurembo, giherereye mu Murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, areba ishuri Umwalimu witwa Siborurema Amiel w’imyaka 25 avuga ko wamuteye inda arimo kwigishirizamo maze amusigira uruhinja rw’amezi atatu asohoka yiruka. Byabaye mu ma saa tatu z’igitondo zo ku wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, […]

Continue Reading

Ni abana beza naratira uwo ariwe wese-Ibyishimo bya Malayika Murinzi Nyabuhoro mu bana b’inkurikirane yakiriye (Video)

Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwizihize umunsi mukuru wa Malayika Murinzi, Ikinyamakuru Ijamboryumwana twasuye Malayika Murinzi, Nyabuhoro Regine utuye mu Mudugudu wa Kabuhunde ya Mbere, Akagali ka Kagugu Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Inkuru mpamo ni uko atari abana gusa bungukira muri gahunda ya Malayika Murinzi ahubwo n’ababyeyi bayironkeramo ibyishimo […]

Continue Reading

Pakistan: Imodoka yari ijyanye abana ku ishuri yagabweho igitero

Imodoka yari ijyanye abana ku ishuri riherere mu Ntara ya Balochistan mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Pakistan yagabweho igitero abantu batanu barimo abana batatu bahita bapfa abandi 38 barakomereka. Iyi modoka yari itwaye abanyeshuri 46 bari bagiye ku ishuri rya Army Public School ryo muri Khuzdar, Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga […]

Continue Reading

Burera: Amatungo magufi borojwe yabafashije gukura abana babo mu mirire mibi

Hari abaturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko amatungo borojwe binyuze mu mushinga witwa PRISM, yabafashije gukura abana babo mu mirire mibi ndetse bakikura mu bukene muri rusange kuburyo bafite icyizere cyo kutazasubira inyuma. Aba baturage babwiye Ijamboryumwana ko icyabafashije kugabanya ubukene n’imirire mibi mu miryango yabo ari amatungo magufi borojwe n’uwo mushinga uterwa […]

Continue Reading

Nyanza: Abanyeshuri 16 bigaga mu wa Gatandatu birukanywe burundu

Abana bigaga mu mwaka wa Gatandatu mu ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS riri mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza birukaniwe rimwe bashinjwa ubusinzi. Ubuyobozi bw’Iki kigo bwabwiye UMUSEKE ko abo banyeshuri basohokaga ikigo banyuze ahatemewe, bakajya kunywa inzoga bagasinda kandi ntibambare imyambaro y’ishuri. Abirukanywe ni abahungu 10 n’abakobwa batandatu. Jerome Mbiteziyaremye uyobora […]

Continue Reading

Nyaruguru: Bagaye uwatanze inzu ye igatwikirwamo abana n’abagore muri Jenoside.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwagaye uwatanze inzu ye igatwikirwamo abana n’abagore 104, ahitwa i Mbuye mu Murenge wa Ngoma, bagashya kugeza bose bapfuye. Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hazirikanwa by’umwihariko abagore n’abana bishwe muri Jenoside, igikorwa cyabaye ku wa 19 Gicurasi 2025. Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, […]

Continue Reading

Gasabo: Abanyeshuri basobanuriwe ububi bwa ruswa n’uruhare rwabo mu kuyirwanya

Urwego rw’Umuvunyi rwasabye abanyeshuri kugira uruhare mu kurwanya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu kandi ikabangamira n’irindi terambere iryo ariryo ryose aho yimitswe. Ni ubutumwa uru rwego rwatanze Mugitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025, aho rwakomereje ibiganiro byo gukumira no kurwanya ruswa mu mashuri yisumbuye mu bigo bya G.S Kagarama, G.S Gisozi II na […]

Continue Reading