Ubuke  bw’amasomero bugira ingaruka ku bumenyi bw’abana

Hari ubushakashatsi buherutse kwerekana ko 40% by’amashuri yo mu Rwanda atagira ibyumba byo gusomeramo. Ingaruka zabyo ni uko abana batabona aho bakorera ubushakashatsi, ntibasome ibirenze ibyo abarimu babigishije. Bigira n’ingaruka ku mitegurire y’amasomo agenewe abanyeshuri bityo abarimu ntibatange ubumenyi busesuye. Abashakashatsi baherutse kubwira Kigali Today mu kiganiro bita EdTech ko ari ngombwa ko buri shuri […]

Continue Reading

Gucika kw’ikiraro byabujije abana kwiga biboroheye

Abana bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi n’abo muwa Kinihira mu Karere ka Ruhango ntibagishobora kujya kwiga mu buryo bworoshye bitewe n’uko ikiraro bambukaga bajya yo cyacitse. Ni ikibazo kireba abana bose batuye mu tugari tw’imirenge ikora kuri icyo kiraro kuri buri ruhande. Iki kiraro kiri ahitwa Kajamage, cyari kimaze imyaka irenga […]

Continue Reading

Gicumbi: Umwana yagiye kurya ku ishuri atize arahakubitirwa arapfa

Umwana w’imyaka 13 wo ku Ishuri rya G.S Rumuri riherereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Miyove yitabye imana nyuma yo kugwa mu muferege ahunga bagenzi be bamukubitaga, bamuziza ko yaje gufatira ifunguro ku ishuri kandi ataje kwiga. Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere wa tariki ya 26 Gicurasi 2025, nibwo iyo nkuru […]

Continue Reading

Israel Yatangije Iperereza Ku Gitero Cya Drone Cyahitanye Abana Muri Gaza

Ubuyobozi bw’ingabo za Israel mu gice cy’Amajyepfo bwanzuye ko hatangizwa iperereza ryo kumenya uko byagenze ngo igitero ziherutse kugaba muri Gaza kice abana bavurirwaga mu bitaro byitwa Khan Yunis. Ni abana icyenda bahitanywe n’icyo gitero, bose bakaba ari abana b’umugabo umwe usanzwe ari dogiteri. Hashyizwemo ndetse n’umusirikare mukuru uzayobora itsinda rizakora iryo perereza, uwo akaba […]

Continue Reading

Rwanda: Hagiye Kujyaho Ubwishingire Bw’Umwana Bukozwe Na Leta

Umwe mu myanzuro itandatu yaraye ifatiwe mu Nama y’Abaminisitiri, uvuga ko iyi Nama yemeje Iteka rya Minisitiri ryerekeye Ubwishingire bw’umwana bikorwa na Leta no kubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga. Ni Iteka rishobora kuzaba igisubizo ku kibazo cy’abana bakeneye abababera ababyeyi kugira ngo bakure bitaweho nk’uko amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga abigena. Muri iyo nama y’Abaminisitiri […]

Continue Reading

Kenya: Abanyeshuri babujijwe kureba Televiziyo batwika inzu bararagamo

Abanyeshuri bo muri Mbale High School, muri Kenya batwitse inzu bararagamo ndetse bafunga umuhanda unyura imbere y’iryo shuri kubera ko babujijwe kureba umupira kuri Televiziyo. Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyiraho kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, ubwo abanyeshuri bo muri iryo shuri ryisumbuye rya Mbale ryigamo abahungu bonyine, riherereye […]

Continue Reading

Abana batikiriye mu gitero Israel yagabye muri Gaza

Abanya-Palestine 54 biganjemo abana baguye mu bitero b’indege Isarel yagabye mu bice bitandukanye birimo ishuri rya Fahmi Al-Jargawi ryari ricumbikiye abakuwe mu byabo n’intambara. Iryo shuri ricumbiye abantu amagana bakuwe mu byabo n’intambara mu mujyi wa Beit Lahia, wugarijwe n’ibitero by’ingabo za Israel. Hari abaganga bo mu bitaro byakiriye abo bana bakomeretse babwiye itangazamakuru imirambo […]

Continue Reading

NESA yatangaje ingengabihe y’ibizamini bya leta bisoza buri cyiciro

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko ibizamini bisoza amashuri abanza, icyicro rusange (Tronc Commun) n’ayisumbuye bizakorwa hagati ya taliki 30 Kamena birangire ku wa 18 Nyakanga 2025. Mu kiganiro na RBA kuri iki Cyumweru, Umuyobozi mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard yavuze ko imyiteguro imeze neza atangaza amatariki buri cyiciro kizakoreraho. Yavuze […]

Continue Reading

U Burusiya: Ibitero byahitanye abasaga 10 barimo abana

U Burusiya bwongeye gutera ibisasu byinshi muri Ukraine, byibasiye Intara zitandukanye mu gihugu hose bisiga bihitanye ubuzima bw’abantu 12 barimo abana batatu. Ibyo bitero byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025. Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko ubuyobozi bwa Ukraine bwo duce twagabwemo ibitero bwavuze ko abantu 12 bapfuye […]

Continue Reading

Madamu Jeannette Kagame yasabye Inkubito z’Icyeza kwirinda ibishuko

Madamu Jeannette Kagame yasabye Inkubito z’Icyeza kwirinda uwagerageza kubashuka abizeza ko hari ubundi buzima n’iterambere yabagezaho mu buryo bworoshye, ahubwo bagaharanira gukomeza gukorana umurava no gutsinda neza kuko aribyo bizabageza ku nzozi zabo. Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025 ubwo yatangaga ibihembo ku Nkubito z’Icyeza icyiciro cya 20 no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize […]

Continue Reading