Ruhango: Imbangukiragutabara yagonze umwana

Kuri uyu wa Mbere Tariki 09, Kamena, mu Kagari ka Musamu, Umurenge wa Ruhango, muri Ruhango habereye impanuka yakozwe n’imbangukiragutabara yahitanye umwana w’imyaka umunani. Yayikoze igiye gutabara abandi bantu bari bakomerekeye mu yindi mpanuka. BTN yatangaje ko hari abaturage baturiye umuhanda byabereyemo uturuka mu Mujyi wa Ruhango ugana mu Murenge wa Kinazi bayibwiye ko iyi […]

Continue Reading

Autriche: Abana Barindwi Bishwe Barashwe

Abantu 10 barasiwe ku kigo cy’amashuri kiri mu mujyi wa Graz, biganjemo abanyeshuri n’umuntu umwe mukuru ndetse n’uwakigabye nawe arahagwa. Umuyobozi w’uyu mujyi witwa Ele Kahr yabwiye ibiro ntaramakuru bya Autriche byitwa APA ko ikigo cyagabweho kiriya gitero kiri ahitwa Dreierschützengasse, kikaba cyagabwe ahagana saa yine ku isaha y’i Vienna. Polisi ntiratangaza amakuru arambuye kuri […]

Continue Reading

Umugabo yishe umugore we n’abana be babiri arangije ariyahura

Umugabo w’imyaka 65 wari utuye mu Karere ka Nyagatare, yishe umugore we n’abana babo babiri, arangije ariyahura. Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Kamena 2025, mu Mudugudu wa Kakagaju mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Kiyombe. Mu bishwe harimo umugore wari ufite imyaka 51 witwaga Musabyimana Vivinne, umwana w’imyaka […]

Continue Reading

Akurikiranyweho gukorera ibya mfura mbi abana 81 bafite ubumuga

Ababyeyi bo mu Bwongereza barasaba ko hagira abandi bayobozi muri iki gihugu bakurikiranwaho ubwinjiracyaha ku cyaha cyakozwe n’umwarimu wahohoteye abana 81 bafite ubumuga bigaga aho yigishaga. Uvugwaho ubwo bugome ni uwitwa Daniel Clarke wahoze ari umwarimu wungirije mu kigo kiri ahitwa West Midlands. Muri Gicurasi, 2025 yahamijwe n’urukiko rw’aho hantu ibyaha byo guhohotera abana batandatu […]

Continue Reading

Uwo Yareze Akeka Ko Azamubera Umutwaro Yamubereye Igisubizo

Mu Mudugudu wa Cyanya, AKagari ka Nkumba mu Murenge wa Kinoni, Akarere ka Burera, hari umwana wabereye igisubizo abamurera mu gihe abamubyaye bari baramutaye kuko yavukanye ubumuga. Ku myaka 17 y’amavuko, uyu mwana urererwa mu Kigo cy’abihayimana b’Ababikira cya Mutagatifu Vincent de Paul de Lendrede yavukanye ubumuga bw’ingingo z’umubiri kandi bukomeye. Umwe mu bamurereraga muri […]

Continue Reading

 Abana b’inkurikirane bahiriye mu nzu

Ahitwa Nyeri muri Kenya habereye ibyago byaguyemo abana babiri b’inkurikirane umwe w’imyaka itandatu n’undi w’imyaka itatu bahiriye mu nzu. Inkongi yabasanze mu nzu iwabo ahitwa Gathunuka muri Nyeri irabica. Ikinyamakuru Citizen Digital kivuga ko abaturage bakibwiye ko abo bana bari basigaye iwabo bonyine ubwo bagwirirwaga n’ibyo byago, iwabo bahuruzwa n’abaturanyi ko abana babo ibyabo byarangiye. […]

Continue Reading

Kayonza: Ababyeyi bategereje ibisubizo kuri ECD iri kubakwa i Kageyo

Abatuye mu Kagari ka Kageyo, Umurenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza bagaragaza ko bategereje ibisubizo byinshi ku Rugo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD) barimo kubakirwa, aho biteze ko ruzabafasha mu mikurire myiza y’abana babo. Abo baturage bashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’Imbonezamikurire y’abana bato kuko igira uruhare runini mu guhangana n’igwingira, kwimakaza uburezi buboneye […]

Continue Reading

Abana b’i Kigali batangajwe no kubona uko bakama inka

Abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya Kingdom Education Center riri mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro baretswe uko inka ikamwa, bitangaza kandi bishimisha benshi muri bo kuko babonaga banywa amata ariko batarabona aho ava. Kubera ko ahanini inka zororerwa mu cyaro, abana benshi batuye mu Mijyi cyane cyane uwa Kigali bagera mu mashuri […]

Continue Reading

Hari gutunganywa Ifu y’Ifi izifashishwa mu kurwanya imirire mibi n’igwingira

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA cyatangaje ko hari gutegurwa Ifu y’Ifi izajya iminjirwa ku ifunguro ry’umwana, ikifashishwa nk’inyunganiramirire mu kurwanya imirire mibi n’igwingira. Ku ikubitiro iyi Fu izifashishwa, mu kwita ku bana bafite ibibazo by’imirire mibi mu Turere dukora ku Kiyaga cya Kivu turimo Rutsiro na Nyamasheke aho ababyeyi bahurira bigishwa gutegura […]

Continue Reading

Umugore yagurishije umwana we £3,100

Muri Afurika y’Epfo haravugwa umugore uherutse kujyanwa mu rukiko ngo yiregure ku byaha by’uko yakoranye n’umupfumu akamugurishaho umwana we w’umukobwa ku giciro cya £3,100 ni ukuvuga Miliyoni Frw 6. Mu rukiko uwo mugore witwa Kuneuwe Shalaba yari ari kumwe na ‘shaman'( umupfumu) witwa Sebokoana Khounyana bashinjwa uruhare  rutaziguye muri ibyo byose. Abantu bavuga ko abo […]

Continue Reading