Polisi igiye gushyira amarerero mu bigo byayo

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gushyira amarerero mu bigo byayo ihereye ku cyicaro gikuru n’amashuri yayo mu rwego rwo korohereza ababyeyi mu kazi no kubahiriza uburenganzira bw’umwana. Mu bihe bitandukanye mu mahuriro ngarukamwaka y’Abanyarwandakazi bari muri Polisi y’u Rwanda, bakunze kugaragaza ko hakenewe amarerero n’icyumba cy’umukobwa ahari ibikorwaremezo byayo. Icyo cyifuzo cyamaze guhabwa agaciro […]

Continue Reading

Abatsinzwe mu myaka yose y’amashuri abanza batangiye ‘Gahunda nzamurabushobozi’

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza batsinzwe kuburyo byagombaga gutuma basibira mu myaka bigamo, batangiye ‘Gahunda Nzamurabushobozi’ ibafasha kuzamura ubumenyi bw’ibanze mu gusoma, kwandika no kubara hagamijwe ko bahabwa amahirwe ya Kabiri atuma bimuka. Mu biruhuko binini by’umwaka w’amashuri wa 2023-2024, nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangije gahunda nzamurabushobozi. Muri iyi gahunda abana batsinzwe […]

Continue Reading

Ikibazo si umubare w’impinduka-Minisitiri Nsengimana asubiza abibaza ku mpinduka zikunze kuba mu Burezi

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph , yavuze ko impinduka zikunze kubaho mu Burezi zikorwa kugira ngo bujyanishwe n’igihe, bityo ko abantu bakwiye kujya bareba ikigamijwe kurusha kwibaza ku bwinshi bwazo. Yabigarutseho mu Kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyo ku Cyumweru taliki 20 Nyakanga 2025 cyibanze ku mavugurura aherutse gutangazwa na Minisiteri y’Uburezi. Ubwo umunyamakuru yamubazaga ku mpinduka za […]

Continue Reading

Yatanze amadolari ngo umuganga agaragaze ko ntaho ahuriye n’umwana we

Nyuma yo kubwirwa n’umugore ko umwana yabyaye ari uwe, umugabo wo mu Bwongereza yarabigaramye ndetse asaba ko hapimwa ADN. Yahaye umuganga ruswa ngo azane ibimenyetso byo kwerekana mu rukiko by’uko ntaho bahuriye kandi koko urukiko rurabyemeza kuko nta kindi rwari bushingireho. Uwo mugabo yari yasabwe kujya atanga indezo ya$125,800 yo kwita kuri uwo mwana. Amaze […]

Continue Reading

DRC: Abana 989 809 Barakingirwa Imbasa

Mu Ntara ya Kongo-Centraral muri DRC bari gukingirwa imbasa, igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatanu kikazarangirana no kuri iki Cyumweru. Abana bakingirwa iyi ndwara ni abakivuka kugeza ku bafite amezi 59.Ahaherutse kugaragara iriya Virusi muri Teritwari ya Moanda. Abana bakingirwa bahabwa ibitonyanga bibiri bya ruriya rukingo rufasha imibiri yabo kuzamura urwego rw’ubudahangarwa. Ababyeyi bo mu […]

Continue Reading

Rulindo: Ibyamenyekanye Ku Mugore Wishe Abana Be Batatu

Ibishya byamenyekanye ku mibereho y’umugore kuri uyu wa Kane wavugwagaho kwica abana be batatu, bigakekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe, birimo ko umugabo we yari yaramujujubije, amaterera iwabo inda ya gatatu. Abaturanyi bavuga ko yashatse umugabo barananiranwa ajya kuruhira iwabo ahajya ari kumwe n’abana be babiri. Ntibyarangiye aho ahubwo uwo mugabo we yarahamusanze ahamuterera […]

Continue Reading

Umugore Uvugwaho Uburwayi Bwo Mu Mutwe Yihekuye

Umugore utuye mu Mudugudu wa Mutagata, mu Murenge wa Masoro muri Rulindo yishe abana be batatu nk’uko abaturanyi be babibwiye itangazamakuru. BTN yatangaje ko umukuru muri abo bana afite imyaka irindwi, undi ine mu gihe umuto afite umwaka n’igice. Umwe mu baturage b’aho byabereye avuga ko bari bamaze iminsi babona ko uwo mugore atameze neza […]

Continue Reading

Burera: Hari Ivuriro Rifite Ibitanda Bibiri By’Ababyeyi Baje Kubyara

Mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera hari ivuriro ry’ibanza( poste de santé) rifite ibitanda bibiri ababyeyi baje kubyara babyariraho. Kubera kwanga kubyarira ahantu hatari ibitanda, bamwe mu bagore bo muri ako gace bahitamo kubyarira mu ngo. Ivuriro ry’ibanze rya Kamanyana rifite ibitanda bibiri gusa, ababyeyi baje kubyara bakuranwaho kugira ngo babyare neza. Ubuke […]

Continue Reading

Hatangiye ubushakashatsi bwihariye kuri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri

Mu bigo by’amashuri bitandukanye hatangiye ubushakashatsi bwihariye buri gukorwa n’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bwitezweho kugaragaza ishusho nyayo y’imigendekere ya gahunda yo kugaburira bana ku mashuri (School Feeding Program) hagamijwe ko yanozwa ikagenda neza kurushaho. Mu bizitabwaho mu kubusesengura harimo kureba ko ifunguro abana bahabwa ryimakaza kurwanya imirire mibi n’igwingira. Ubu bushakashatsi buri gukorerwa […]

Continue Reading

Muhanga: Ushinjwa gusambanya umwana yahawe igifungo cy’iminsi 30

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye ku rubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo rwanzuye ko umunyamategeko ukekwaho gusambanya umwana afungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere yo kumuburanisha mu mizi. Iki cyemezo cyafatiwe mu cyumba cy’Iburanisha cy’uru rukiko saa kumi z’umugoroba zo kuri uyu wa Kabiri Tariki 15, Nyakanga, 2025. Abacamanza bavuga ko hari impamvu zikomeye zituma umwunganizi mu mategeko ukekwaho […]

Continue Reading