Musanze: Umwana w’imyaka 18 yapfiriye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi

Umusore w’Imyaka 18 n’umugabo usize abana babiri, baguye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi ubwo bo na bagenzi babo basagariraga inzego z’umutekano zabakumiraga gukora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu gishanga cy’Agatare gihuriyeho Imirenge ya Gacaca na Muhoza mu Karere ka Musanze. Mu rukerera rwo ku Cyumweru taliki ya 04 Mutarama 2026, ahagana saa Munani z’ijoro nibwo […]

Continue Reading

Ngoma: Mu bakubiswe n’inkuba hari abana 2 bitabye Imana na 4 bahungabanye

Abana babiri barimo, Niyomungeri Eloi w’imyaka Umunani wo mu Mudugudu wa Murama mu Kagali ka Kibimba na Benegusenga Claudine w’imyaka Itanu wo mu Mudugudu w’Iramiro mu Kagali ka Kigoma, bari mu bantu 9 bishwe n’inkuru yakubise mu mvura yo ku Mugoroba wo kuri uyu wa 4 Mutarama mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma. […]

Continue Reading

Abana basabye gukaza ibihano ku babahohotera, ubuyobozi bubasaba kutabahishira

Abana b’i Nyagatare basabye ko hakongerwa imbaraga mu kwigisha amahohoterwa y’ingeri zinyuranye abakorerwa, ariko hagashyirwa n’imbaraga mu guhana kugira ngo ihohoterwa ribakorerwa ricike. Abana bahagarariye abandi baturutse mu Mirenge yose, babigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yabahuje n’ubuyobozi bw’Akarere kabo, yibanze ku ruhare rwabo mu bibakorerwa. Abaganiriye n’Ijambory’umwana bagaragaje ko bifuza ko hakongerwa imbaraga mu guhana abantu […]

Continue Reading

U Rwanda rwongeye urukingo rw’Urushwima mu zihabwa abana bakivuka

U Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rw’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B (Hepatitis B Virus: HBV), umwana azajya ahabwa bitarenze amasaha 24 avutse, hagamijwe kumurinda kwandura cyangwa kuzahazwa n’iyo ndwara Abanyarwanda bita ‘urushwima’. Indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ni indwara ikomeye abahanga bagaragaje ko benshi mu bayirwaye bayandujwe n’ababyeyi babo gihe cyo kuvuka. […]

Continue Reading

Burera: Abana bagaragarije Gitifu impungenge bafite (Video)

Abana bahagarariye abandi mu Murenge wa Nemba wo mu Karere ka Burera bagaragarije Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Gitifu) w’uwo Murenge ko bafite impungenge zo kuzumvwa n’abantu bakuru igihe bazaba bagiye kubaganiriza ku Kurwanya imirire mibi n’igwingira. Izi mpungenge bazigaragaje ubwo bari mu mahugurwa ku ruhare rw’abana mu kurwanya imirire mibi n’igwingira yabaye ku wa 30 Ukuboza 2025. […]

Continue Reading

Huye: Abana basabye ubuyobozi gukebura abadohotse ku muco wo gukaraba intoki

Abana bo mu Murenge wa Mbazi wo mu Karere ka Huye basabye ubuyobozi bw’Akarere ko ku mihanda n’ahahurira abantu benshi hashyirwa ahajugunywa imyanda (Poubelle) ndetse abaturage bakibutswa gusubira ku muco wo gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune. Babigarutseho nyuma y’amahugurwa yahuje abagize Komite z’abana mu Tugari 12 tugize Umurenge wa Mbazi n’uwa Simbi yo mu […]

Continue Reading

REB yashyize umucyo ku kibazo cy’abayobozi b’amashuri bavuze ko barenganyijwe n’Uturere bakoreragamo

Nyuma yuko hakozwe isuzuma ryasize abayobozi b’ibigo by’amashuri 890 bo hirya no hino mu Gihugu bahagaritswe mu nshingano zabo, abantu bagacika ururondogoro bavuga ko bamwe mu bahagaritswe barenganyijwe n’Uturere twashakaga kubikiza, REB yasobanuye byimbitse uko isuzuma ryagenze n’ibyarebweho. Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Imicungire y’Abarimu muri REB, Mugenzi Leon, yavuze ko hari gukurikiranwa ibibazo by’abayobozi b’ibigo by’amashuri […]

Continue Reading

Ngororero: Hari abana babeshejweho n’ifunguro ryo ku ishuri gusa

Abana bahagarariye abandi mu Mirenge y’Akarere ka Ngororero bavuze ko hari bagenzi babo batarya nijoro mu miryango yabo, aho urase ifunguro rya saa Sita ku ishuri aba azongera kurya ku munsi ukurikiyeho. Ni kimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abana, abahagarariye abandi bagarutseho mu mahugurwa ku ruhare rwabo mu kurwanya imirire mibi n’igwingira, banatangiyemo ibyo […]

Continue Reading

Nyagatare: Ababyeyi barashima ko haciwe amacumbi yashoraga abana mu ngeso mbi

Abarerera mu Kigo cya G.S Nyagatare giherereye mu Murenge wa Nyagatare, bashima ko cyahisemo guca burundu kwiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 abanyeshuri bicumbikiye, nyuma yo kubona ko kwicumbikira byateraga akajagari n’uburara mu bana. Ababyeyi bavuga ko ubwo hatangizwaga uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 kuri iryo shuri, hari bamwe mu bana bahitagamo […]

Continue Reading

Nyagatare: Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Beline Uwineza, yasabye ababyeyi bo mu Karere ka Nyagatare kugira umuco wo gutanga amakuru kuri buri wese ushobora gushukashuka umwana agamije kumucuruza cyangwa kumusambanya, abasaba kurushaho guhanga amaso no kurinda uburenganzira bw’abana babo. Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Nyagatare, Umurenge wa Karama, Akagari […]

Continue Reading