CLADHO yagaragarije Abadepite ibitanoze mu butabera buhabwa abana

Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yagaragarije Abadepite, ingingo ku yindi, ko ibikubiye mu itegeko ryerekeye kurengera umwana, birimo uburyo afatwamo n’uburyo akurikiranwa bitubahirizwa, igihe yakoze icyaha, aho usanga hari abafungirwa muri Kasho bajya no kuburana ugasanga bari kumwe n’abantu bakuru kandi bakaburanishwa n’inkiko zitabagenewe. CLADHO yabigarutseho mu Nteko Ishinga Amategeko mu biganiro byahuje Sosiyete […]

Continue Reading

Minisitiri Nsengimana yibukije abanyeshuri ko “Fresheri” zitangirira mu Rugo

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yibukije abanyeshuri ko isuku itazajya ireberwa ku ishuri gusa ahubwo ari ukuyimakaza mu buryo buhoraho bahereye iwabo mu Ngo. Yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwiswe #FresheriKuIshuri muri Kigali bwatangirijwe mu rwunge rw’amashuri rwa Karembure. Ni ubukangurambaga bwo kwimakaza isuku mu mashuri bwatangijwe mu Gihugu hose ku wa Mbere taliki ya […]

Continue Reading

Cladho yasabye inzego z’ibanze gushyigikira ibikorwa by’abana (Video)

Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu (Cladho) irasaba ababyeyi, abarezi n’inzego z’ibanze gushyigikira ibikorwa by’abana bigamije kwimakaza isuku n’isukura no kurwanya imirire mibi n’igiwingira kuko uruhare rwabo ruri mu bihanzwe amaso ku hazaza h’umuryango uzira igwingira. Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya Kabiri (NST2), Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugabanya igwingira rikagera kuri […]

Continue Reading

Ababyeyi bibukijwe kohereza abana ku ishuri babahaye ibyangombwa nkenerwa kandi bambaye ‘uniforme’

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukandayisenga Janvière, yibukije ababyeyi ko nta mwana ukwiriye gukererwa kugera ku ishuri kandi akoherezwa afite ibyangombwa nkenerwa ndetse yambaye neza umwambaro w’ishuri (uniforme). Ibi yabigarutseho mu nteko y’abaturage yo ku wa 6 Mutarama 2026 mu Murenge wa Nyarubuye; mu Kagari ka Nyarutunga. Yabwiye abaturage, ko umubyeyi […]

Continue Reading

Gisagara: Inkuba yishe umubyeyi w’abana bane

Mu Karere ka Gisagara inkuba yakubise Umubyeyi w’imyaka 37 wo mu Murenge wa Nyanza arapfa, ikomeretsa abandi babiri bo mu Murenge wa Muganza. Ibyo byabaye mu mvura yaguye mu bice byinshi byo mu Ntara y’Amajyepfo, mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira ku wa 08 Mutarama 2026. Umuturanyi wa Nyakwigendera yavuze ko uwo mubyeyi yari […]

Continue Reading

Musanze: Hatangiye ubukangurambaga bwo kwimakaza isuku

Akarere ka Musanze katangiye ubukangurambaga bwo kwimakaza isuku ku mubiri, mu Ngo n’aho abantu bakorera mu Mirenge yose, hagamijwe kurinda abaturage bako ingaruka z’umwanda zirimo n’imirire mibi n’igwingira biterwa n’ibiribwa bitateguranwe isuku. Ubu bukangurambaga buje nyuma yuko hirya no hino mu Mirenge itandukanye y’aka Karere hagiye hagaragara umwanda, kuburyo bugaragarira buri wese. Bamwe mubaturge b’Umurenge […]

Continue Reading

Nestle yakuye ku isoko amata y’abana yasanzwemo uburozi

Uruganda rukora amata n’ibiribwa rwitwa Nestle rwatangaje ko rwakuye ku isoko amata y’ifu agenewe abana kuko basanze arimo ikinyabutabire cyitwa toxin gishobora kuba uburozi ku bana igihe bayanyweye. Amata afite ikirango cya SMA yacurujwe mu bihugu bitandukanye ndetse uburozi bikekwa ko burimo bwatera umwana wabunyweye kumererwa nabi mu nda akagera aho kuruka. Nestle yavuze ko […]

Continue Reading

Akarere ka Burera kahize kugabanya 15% ku igwingira kifashishije abana (Video)

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yavuze ko bahereye ku ruhare rw’abana, inzego zose zaba iza leta n’iz’abikorera muri ako Karere, bari gukora iyo bwabaga kugira ngo bazagere ku ntego bihaye yo kugabanya 15% ku bana bagwingiye mbere yuko umwana wa 2030 urangira. Meya Mukamana Soline yabivugiye mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe na Cladho ku […]

Continue Reading

CLADHO yiyemeje gukomeza gushyigikira irushanwa rigenewe abana rya Isango Star

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yiyemeje gukomeza gushyigikira irushanwa ngarukamwaka ryitwa Rwanda Talent Kids Award rya Isango Star, hagamijwe ko rigera ku bana benshi bifuza kugaragaza impano. Cladho yabitangarije mu birori byo guhemba abana bitwaye neza muri Rwanda Talent Kids Award 2025 byabereye i Nyamirambo ahazwi nka Club Rafiki, ku wa 3 Mutarama 2026. […]

Continue Reading

Indyo yuzuye, icyumba cy’umukobwa n’amazi yo kunywa ku mashuri-ibyo abana b’i Rulindo bifuza ko byitabwaho mu igenamigambi

Abana bahagarariye abandi mu Mirenge igize Akarere ka Rurindo basabye ubuyobozi gushyira icyumba cy’umukobwa ku bigo byose kitariho, kongera indyo yuzuye ndetse no kubaha amazi muza yo kunywa ku mashuri kuko ayo banywa aba ari ayo mu bigenga aba avanzemo ayimvura. Babigarutseho nyuma y’amahugurwa yahuje abagize Komite z’abana bahagarariye abandi mu Mirenge yose uko ari […]

Continue Reading