OMS yavuguruje Trump ku ngaruka z’ikoreshwa rya Paracetamol ku bagore batwite

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko nta bimenyetso bifatika bya Siyansi byemeza ko hari isano iri hagati y’indwara ya ‘autisme’ n’ikoreshwa rya Paracetamol ku mugore utwite nkuko Perezida Donald Trump aherutse kubitangaza. OMS isohoye itangazo rivuga kuri iyo sano, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump aherutse kumvikana […]

Continue Reading

Ukuri ku nkuru y’umwana w’Umunyarwanda bivugwa ko yashimuswe akisanga muri Uganda

Ikigo cy‘Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) cyatangaje ko inkuru y‘umwana wakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko yashimuswe akisanga muri Uganda, atari ukuri kuko yajyanye n‘umuryango we wimukiyeyo ahubwo bagerayo bakaburana. Mu mpera z‘iki Cyumweru nibwo ku mbugankoranyambaga zitandukanye hakwirakwiye ubutumwa buherekejwe n‘ifoto y‘umwana uri mu kigero cy‘imyaka 10 ushakisha umuryango we. Ubwo butumwa […]

Continue Reading

Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 35 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka Itatu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke yataye muri yombi umugabo w’imyaka 35 akekwaho gusambanya umwana w’umuturanyi we w’imyaka itatu. Byabereye mu Mudugudu wa Rubeho, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke. Nyina w’uyu mwana avuga ko ibi byabaye ku wa 26 Nzeri 2025, ubwo yari kumwe n’umwana we mu rugo […]

Continue Reading

Maj. Ndayambaje wahoze muri FDLR, akeneye aho gutuza umuryango (Abana batanu n’umugore)

Maj. Ndayambaje Gilbert alias Castro, watahutse ava mu mashyamba ya Congo nyuma y’imyaka 27 ari umurwanyi mu mutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi ukorera mu Burasizuba bwa Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yahishuye ko n’ubwo Leta yabitayeho kuva bagera mu Rwanda ariko ko akibangamiwe no gutuza umuryango kuko yaba we umugore n’abana […]

Continue Reading

#UCI: Umutaliyani Finn Lorenzo w’imyaka 18 yegukanye umudali wa Zahabu

Umutaliyani Finn Lorenzo w’imyaka 18, yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda isiganwa ry’abahungu batarengeje imyaka 23 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, aho yakoresheje amasaha atatu, iminota 57 n’amasegonda 27 ku ntera y’ibilometero 164,6. Umudali wa Feza, w’umwanya wa kabiri, wegukanywe na Huber Jan wo mu Busuwisi asizwe amasegonda 31. Umudali w’Umuringa […]

Continue Reading

Rihanna yerekanye umwana w’umukobwa aherutse kwibaruka

Rihanna abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yerekanye umwana wa gatatu we n’umukunzi we, ASAP Rocky, baherutse kwibaruka. Uyu mwana Rihanna yibarutse ku wa 13 Nzeri 2025, yamwise Rocki Irish Mayers. Ni uwa gatatu uyu mugore uri mu bakunzwe ku Isi amaze kwibaruka kuva yabana na ASAP Rocky mu 2019. Mu 2022 ni bwo Rihanna yibarutse […]

Continue Reading

Rulindo: Umurambo w’umwana w’umukobwa wasanzwe mu Kidendezi cy’amazi

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 23 Nzeri 2025 mu Karere ka Rulindo, mu murenge wa Shyorongi mu kidendezi cy’amazi cy’ahazwi nka Nyabitare ahagana saa munani z’amanywa bahasanze umurambo w’umwana w’umukobwa witwa Clementine Nyiranzabonimana uri mu kigero cy’imyaka 26 y’amavuko. Amakuru ikinyamakuru indorerwamo.com cyamenye ni uko uwo mwana w’umukobwa yari arwaye igicuri, mu gihe rero […]

Continue Reading

Ni inshingano za buri wese kubaka no guharanira amahoro-RYCLUPO

Umuryango Rwanda Youth Clubs For Peace Organization (RYCLUPO) ugamije kwimakaza umuco w’amahoro mu bana n’urubyiruko wibukije abaturarwanda ko kubaka no guharanira amahoro ari inshingano z’abatuye Isi bose. Ni ubutumwa uyu muryango wagarutseho ku Cyumweru taliki ya 21 Nzeri 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’Amahoro wizihirijwe mu Murenge wa Jenda wo mu Karere ka Nyabihu. Mu […]

Continue Reading

Abagore batwite bisuzumisha hakiri kare bageze kuri 58%

Umuyobozi w’Agashami Gashinzwe Porogaramu zo kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana mu mavuriro mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Cyiza François Regis, yavuze ko nyuma yo gushyira imashini za ‘Échographie’ mu bigo nderabuzima byose, byongereye umubare w’abagore batwite bisuzumisha mu gihembwe cya mbere, aho bageze kuri 58%. ‘Échographie’ ni imashini yifashishwa mu kureba imikorere y’ingingo z’imbere […]

Continue Reading

Umuholandi w’imyaka 18 yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu ngimbi

Umuholandi Mouris Michiel w’imyaka 18 y’amavuko ni we wegukanye Shampiyona y’Isi y’amagare 2025 mu cyiciro cy’ingimbi n’abangavu basiganwa n’ibihe buri wese ku giti cye, akoresheje iminota 29 n’amasegonda arindwi. Mouris Michiel wahagurutse kuri BK Arena saa cyenda n’iminota 49 n’amasegonda 30 ari mu ba nyuma, yegukanye umudali wa zahabu n’umwenda w’umukororombya arushije Umunyamerika Barry Ashlin […]

Continue Reading