Nta hantu mu Kigo cy’Ishuri hakwiye kuba hateye Pasiparumu-Meya Sindayiheba Phanuel

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel yasabye Ibigo by’amashuri bifite ubusitani bwa Pasiparumu kubusimbuza imirima y’imboga mu rwego rwo kunganira no kunoza gahunda yo kubagurira abana ku mashuri. Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa 4 Ukwakira 2025 ubwo mu bigo by’amashuri mu Karere ka Rusizi habaga umuganda udasanzwe wo gutera imboga, no kunoza isuku. Indyo […]

Continue Reading

Uwise umwana we ‘UCI’ yasobanuye impamvu y’iryo zina

Nyuma yuko Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye mu Rwanda Kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025 irangiye, amakuru ayivugaho yakomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru no mu biganiro aho abantu bateraniye. Muri ayo makuru harimo Icyangombwa cy’amavuko cyakomeje guhererekanywa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga hibazwa ku mubyeyi wise umwana we #UCI. UCI (Union Cycliste Internationale) […]

Continue Reading

Iburengerazuba: Imiryango 91 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko ubukangurambaga bwakozwe mu ‘Cyumweru cyahariwe Umuryango’, burimo kuganiriza imiryango yabanaga mu makimbirane no kwigisha iyabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, bisize imiryango 91 isezeranye imbere y’amategeko indi 325 ivuye mu makimbirane. Ni umusaruro wavuye mu bikorwa by’icyo Cyumweru cyahariwe umuryango cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Tugire umuryango ushoboye kandi […]

Continue Reading

Mwubakire ku ndagagaciro za Gikristu muzagira umwana ushoboye kandi ushobotse-Myr Visenti Harolimana

Nyiricyubahiro Musenyeri (Myr.) Visenti Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yasabye abarerera mu ishuri ryitwa ‘Les Pionniers’ ryafunguwe ku mugarararo mu Karere ka Musanze, kubakira ku Ndangaciro z’umuco Nyarwanda n’iza Gikristu kugira ngo bagire abanyeshuri bashoboye kandi bashobotse. Ni ubutumwa yatanze ku wa Gatanu taliki 3 Ukwakira 2025, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iryo Shuri riherereye […]

Continue Reading

Nyamasheke: Mu mezi atatu abagabo 19 batawe muri yombi bakekwaho gusambanya abana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko mu mezi atatu ashize ku bufatanye n’inzego z’umutekano bumaze guta muri yombi abagabo 19 bakekwaho gutera inda abangavu. Inda ziterwa abangavu ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda aho usanga kenshi izo nda baziterwa n’abagabo bakuze basanzwe bafite ingo. Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi […]

Continue Reading

Yasanze asinziriye amukubita isuka mu mutwe! Urupfu rw’umwana wishwe n’umunyamasengesho rwashenguye benshi

Umukecuru uzwi nk’umunyamasengesho, yishe umwana w’imyaka 4 amukubise isuka mu mutwe inshuro zirenga eshatu maze avuga ko ari umurimo wamutumye kwica. Byabaye ku Cyumweru taliki 28 Nzeri 2025 mu Mudugudu wa Gakurazo, mu Kagali ka Musenyi mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera. Urupfu rw’uyu mwana witwa Cyusa Alphonse rwamenyekanye ubwo Se Karabayinga Bugesera […]

Continue Reading

Umwana ni uw’umuryango! Wite ku mwana wese nk’uwawe!

Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame bugaruka ku ruhare rw’ababyeyi mu kwita ku bana Mu minsi ishize twasangiye ubutumwa bwihariye ku bashakanye, none ndagarutse ngo tuganire no ku mugisha udasanzwe w’abashakanye, wo kwitwa ‘Ababyeyi’. Umwana ni ‘umugisha’! Nagira ngo munkundire tujyane mu rugendo rwe rwa mbere kugira ngo twumve ukuntu ntakiruta umwana! Uko agerageza gupfumbata urutoki […]

Continue Reading

Uburezi ni umurage mwiza- Cardinal Kambanda ku barerera muri Ntare Louisenlund School

Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasuye ishuri mpuzamahanga rya Ntare Louisenlund School, yibutsa ababyeyi barerera muri iri shuri ko umurage mwiza wo kuraga umwana ari uburezi bwiza. Ibi yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye muri iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi, mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, rwabaye […]

Continue Reading

Abangavu barenga 78% bakoze imibonano mpuzabitsina-Ubushakashatsi

Raporo y’uko ubuzima buhagaze muri Uganda, yagaragaje ko 78% by’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 19, bakiri mu mashuri bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere, ibikomeje guteza impungenge ku bijyanye n’inda ziterwa abangavu ziri kwiyongera. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire, Umurimo iterambere ry’Abaturage, Aggrey Kiyingi Kabenge, yavuze ko iki kibazo cyafashe indi ntera mu bihe bya guma […]

Continue Reading

OMS yavuguruje Trump ku ngaruka z’ikoreshwa rya Paracetamol ku bagore batwite

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko nta bimenyetso bifatika bya Siyansi byemeza ko hari isano iri hagati y’indwara ya ‘autisme’ n’ikoreshwa rya Paracetamol ku mugore utwite nkuko Perezida Donald Trump aherutse kubitangaza. OMS isohoye itangazo rivuga kuri iyo sano, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump aherutse kumvikana […]

Continue Reading