Kayonza: Imvura yishe abarimo umubyeyi n’umwana we

Mu karere ka Kayonza, mu Murenge wa Murama, imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku Gicamunsi cyo ku wa Kane, itariki ya 16 Ukwakira 2025, yahitanye abantu bane barimo batatu bo mu muryango umwe, isenya Inzu esheshatu z’abaturage. Inkuru ya IsangoStar ivuga ko ibyo biza byibasiye cyane utugari twa Muko na Rusave two mu Murenge wa Murama. […]

Continue Reading

Rulindo: Abakora mu Ngo Mbonezamikurire y’abana bato bahuguwe ku kunoza serivisi batanga

Abarezi mu ngo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) zo mu Mirenge ya Bushoki, Shyorongi na Rusiga mu Karere ka Rulindo, bahurijwe mu mahugurwa y’iminsi Ibiri agamije kubongerera ubumenyi kuri serivisi zikomatanyije zikwiye guhabwa abana bakira. Ni amahugurwa yateguwe na Ineza Foundation ku bufatanye n’Akarere ka Rulindo aterwa inkunga Book Aid International hamagijwe kongerera ubumenyi abarezi b’abana. […]

Continue Reading

Kamonyi: Howo yahitanye abarimo umwana w’umunyeshuri, ikomeretsa abantu 11

Mu Karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze izindi modoka eshanu abantu babiri bagahita bitaba Imana, naho abandi 11 bagakomereka, barimo babiri bakomeretse bikomeye. Ni impanuka yabaye kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, ibera mu Karere ka Kamonyi, […]

Continue Reading

Ni gute nahoza umwana ntamuhaye ibere? Umu-Papa bamusigiye umwana bimucanze abaza google

Ejobundi mu Karuhuko ka saa Sita, twari duteraniye aho dufatira ifunguro ku kazi. Muri icyo cyumba hari higanjemo ababyeyi b’abagore n’ab’abagabo. Uko abantu bafata ifunguro baganira, ikiganiro cyaje kugera ku buryo abakozi bo mu rugo bagenda batunguranye, maze umu-Papa umwe aradusetsa turatembagara. Abantu bose babanje kumva ari nka filimi yarebye akaba arimo kuyibara ngo aryoshye […]

Continue Reading

Rutsiro: Umwana w’imyaka irindwi yaguye mu mugezi arapfa

Habuhazi w’imyaka irindwi wo mu Karere ka Rutsiro yaguye mu mugezi witwa Nkebukande arapfa. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuwa mbere, tariki 13 Ukwakira 2025 ku isaha ya 15h00’, mu Murenge wa Rusebeya, Akagari ka Mberi ho mu Mudugudu wa Gashihe. Uyu mugezi wa Nkebukande yaguyemo utandukanya Gashihe na Bungwe mu gace kitwa Rugarama. Umunyamabanga nshingwabikorwa […]

Continue Reading

Nyamasheke: Koperative zorojwe inkoko zihabwa inshingano zo guha amagi amarerero azegereye

Ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamasheke n’abafatanyabikorwa batandukanye, hatangijwe uburyo bushya bwo kurwanya igwingira binyuze mu koroza inkoko amakoperative agahabwa inshingano zo guha amagi ingo mbonezamikurire baturanye. Ni nyuma y’aho bigaragaye ko uburyo bwari busanzwe bukoreshwa bwo guha inkoko ingo zifite abana bari munsi y’imyaka ibiri budatanga umusaruro ushimishije bitewe n’uko hari abazigurisha n’abaziburira ibiryo ntizikomeze […]

Continue Reading

Rubavu: Umwana w’imyaka 16 yafunzwe akekwaho kwica umugore w’imyaka 43

Umwana w’imyaka 16 wo mu Karere ka Rubavu, yatawe muri yombi akekwaho kwica Manizabayo Beatrice w’imyaka 43 amukubise igiti yari avanye mu rutoki rwe. Ibi byabaye mu ijoro rya tariki 12 Ukwakira 2025, ku isaha ya saa 19:20′. Ibi byabereye mu Murenge wa Kanama, Akagari ka Musabike ho mu Mudugudu wa Kabingo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge […]

Continue Reading

Ababyeyi bahoberanye n’abana abandi barabaterura! Ibyishimo by’irekurwa ry’imfungwa hagati ya Israel na Palestine

Ibyishimo byatashye mu bana bari bategereje ababyeyi n’imiryango itandukanye, ubwo Israel yarekuraga imfungwa za Palestine nyuma y’uko Hamas na yo irekuye abanya-Israel 20 mu bo yari yarashimuse. Mu masaha ya saa sita nibwo, imodoka ebyiri za ‘bus’ zitwaye imfungwa z’Abanye-Palestine barekuwe na Israel zageze i Ramallah muri West Bank aho abatari bake bari bategereje kureba […]

Continue Reading

MIGEPROF yibukije ko guteza imbere umwana w’umukobwa bitadindiza umuhungu

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuriza Mireille yibukije Abanyarwanda by’umwihariko ab’igitsina gabo gushyigikira bashiki babo kuko igiteje imbere umwana w’umukobwa kidasubiza inyuma uw’umuhungu. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa 11 Ukwakira 2025, ku Munsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa wizihizwa buri mwaka. Batamuriza yibukije ko umuryango ugizwe n’umugabo, umugore n’abana kandi umwana […]

Continue Reading

Nyabihu: Umukecuru uvugwaho kuroga kutabyara yafatanywe akanyamasyo n’ibindi bintu by’amayobera

Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 54 y’amavuko utuye mu Kagali ka Cyimanzovu mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu yafatanywe akanyamasyo n’ibindi bisimba byapfuye yari abitse iwe mu rugo abaturage bavuga ko asanzwe ari umurozi wabazengereje uroga kubura urubyaro. Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 10 Ukwakira 2025 nibwo mu rugo rw’uyu […]

Continue Reading