Ururimi rw’amarenga na Braille bigiye guhabwa umwanya uhagije mu masomo y’abitegura kuba Abarimu

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko integanyanyigisho ikoreshwa mu Mashuri Nderabarezi (TTC) igiye kuvugururwa, ururimi rw’amarenga n’inyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona izwi nka Braille zihabwe amasaha menshi mu rwego rwo gufasha abitegura kuba abarimu kurangiza amasomo yabo bashobora kwigisha abana bose. Ni nyuma y’uko bamwe mu banyeshuri, abarimu n’abayobozi bo mu bigo Nderabarezi bitandukanye bagaragaje ko […]

Continue Reading

Imaramatsiko ku bana binjirana n’abakinnyi mu Kibuga mu Mupira w’amaguru

Mu Mupira w’amaguru hari umuco wihariye ugaragara ku Kibuga, iyo umukino ugiye gutangira, aho buri mukinnyi aba ari kumwe n’umwana basohokana mu rwambariro binjira mu Kibuga. Hari abibaza igisobanuro n’inkomoka yabyo ndetse bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru baba bifuza kubona abana babo muri icyo gikorwa ariko ntibazi uko abo bana batoranwa. Mu rurimi rw’Abanyamupira umwana […]

Continue Reading

Burera: Yishe Umugore babyaranye 7 amukase ijosi

Inzego z’umutekano mu Karere ka Burera zirimo gushakisha umugabo witwa Nsengiyumva Donath ukekwaho kwica umugore we babyaranye karindwi amukase ijosi bitewe n’amakimbirane bari basanganwe. Ibi byaberege mu Mudugudu wa Kinoni, Akagali ka Gafuka ho mu Murenge wa Kinoni kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Ugushyingo 2025. Aba bombi bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko […]

Continue Reading

Abana bafungiye mu Igororero rya Nyagatare bagaruye icyizere cy’ubuzima

Abana bahamijwe ibyaha bitandukanye bagororerwa mu Igororero ry’Abana rya Nyagatare bamaze igihe biga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’imyuga, bavuga ko bongeye kugira icyizere cy’ubuzima bari baratakaje. Muri iri gororero, habarizwamo abana bafite hagati y’imyaka 14 na 18; kugeza ubu hakaba harimo 395, barimo abakobwa 16. Bavuga ko nyuma yo kugongana n’amategeko byabagizeho ingaruka mbi […]

Continue Reading

Umwana wagiye mu buzima bwo mu muhanda ashutswe yabuze itike imusubiza iwabo

Umwana w’imyaka 15 uvuka mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba arasaba abandi bana gutinya ubuzima bwo mu muhanda nyuma yuko awuzanywemo abeshywe na mugenzi we ko ubamo ubuzima bworoshye ubu akaba yarabuze itike ngo yisuburire iwabo. Uyu mwana w’umuhungu ubona ko atararamba muri ubwo buzima yabwiye IJAMBORYUMWANA ko amaze iminsi mike mu Mujyi wa […]

Continue Reading

Impinduka mu mashuri nderabarezi, nyuma yo gushorwamo miliyari 74 Frw

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umushinga wo kubaka ibikorwaremezo mu bigo by’amashuri nderabarezi 16 ndetse n’andi mashuri 16 y’icyitegererezo abyegereye uzarangira utwaye miliyari 74 Frw, watumye bigaragaramo impinduka zirimo kwimakaza ikoranabahunga. Mu 2021 nibwo Leta y’u Rwanda yatangiye umushinga wo kuvugurura amashuri nderabarezi kugira ngo ajyane n’icyerekezo cy’Igihugu. Aya mashuri yatangiye kubakwamo ibikorwaremezo bihambaye, abana batangira […]

Continue Reading

Amavubi U17 yerekeje muri Ethiopia

Abakinnyi 24 bazahagararira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17 mu irushanwa rya CECAFA U17 rigiye kubera Addis Ababa muri Ethiopia bahagurutse i Kigali. Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025, ni bwo iyi kipe yashyikirijwe ibendera ry’igihugu na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice. Mu bakinnyi bazajyana n’ikipe harimo abanyezamu batatu […]

Continue Reading

2025 ni umwaka wo gushyira akadomo ku mirimo mibi ikoreshwa abana! Imibare irerekana iki?

Raporo y’Ubushakashatsi bw’Umuryango mpuzamahanga wita ku murimo (ILO) n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) igaragaza ko ikibazo cy’imirimo mibi ikoreshwa abana kitarakemuka nubwo hari icyakozwe. Mu 2015 Isi yose yiyemeje guca burundu imirimo mibi ikoreshwa abana bitarenze mu 2025 kandi uwo mwaka uragana ku musozo. Kugeza ubu nibura abana miliyoni 138 baracyari mu mirimo […]

Continue Reading

Ngororero: Umusore w’imyaka 23 afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu

Umusore w’imyaka 23 wo mu Karere ka Ngororero afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu mu gipangu acumbitsemo. Uwo musore yatawe muri yombi tariki 7 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Gatumba, Akagari ka Cyome ho mu Mudugudu wa Birambo. Icyaha akekwaho cyabaye tariki 04 Ugushyingo 2025, ubwo umubyeyi w’uyu mwana yari yagiye guhinga asiga umwana we […]

Continue Reading

Ngoma: Umwarimu yafatanywe ‘idishi’ y’ibiryo abishyiriye abana be iwe mu Rugo

Umwarimu wo Mukarere ka Ngoma, mu Murenge wa Mugesera yafashwe amaze kubika idishi [ isahani nini baruriramo iby’abana 10] y’umuceri uhiye mu Kabati ke ko ku ishuri, avuga ko yari awushyiriye abana be iwe mu rugo. Uyu mwarimu yemeye ko atari ubwa mbere yari abitwaye ndetse asaba imbabazi akomeje ko atazabyongera. Icyo kibazo cyagaragaye kuri […]

Continue Reading