Nyarugenge: Imodoka itwara abanyeshuri yakoze impanuka

Ahagana saa Moya z’igitondo kuri uyu wa Kane imodoka yo mu bwoko bwa coaster ifite plaque RAB478Q yakoze impanuka ikomeye ubwo yari ijyanye abana ku ishuri rya Heritage School riherereye Karembure. Iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere yatewe no gucika kwa feri ubwo yaririmo gukata ikorosi igonga igipangu cy’umuturage irangirika […]

Continue Reading

U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abana hazirikanwa uburenganzira n’inshingano bafite

Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) cyasabye ubuyobozi bw’Uturere gutegura uburyo bwo kwifatanya n’abana kwizihiza umunsi wabo uzizihirizwa mu bigo by’amashuri ku wa 20 Ugushyingo 2025. Kuri iyo taliki buri mwaka, Isi yose yizihiza umunsi w’abana (universal children’s day) mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburenganzira bw’umwana. Mu Rwanda uzizihirizwa mu bigo by’amashuri abanza […]

Continue Reading

Rubavu: Umubyeyi n’Umwana we bapfuye urupfu rw’amayobera

Umubyeyi witwa Umutoniwase Kevine w’imyaka 18 y’amavuko n’Umwana we w’imyaka ibiri bari batuye mu Mudugudu wa Nyamugari Akagali ka Mahoko Umurenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu basanzwe mu nzu bapfuye urupfu rwabereye benshi urujijo. Abo mu muryango wa ba nyakwigendera, bavuze ko basanze uwo mubyeyi aryamye mu nzu hamwe n’umwana we aho bapfiriye hari […]

Continue Reading

Ibitaro bya Nyanza byakiriye Impinja zirenga 500 zavutse zitagejeje igihe

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyanza buratangaza ko mu 2024-2025 bakiriye impinja zigera kuri 510 zavutse zitagejeje igihe n’ibilo byabo ari bike, barakurikirwa none ubu bameze neza. Byagarutsweho ku wa 17 Ugushyingo 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kwita ku Bana Bavutse Igihe Kitageze. Uyu munsi wizihizwa mu ntumbero yo kwita kuri ubu buvuzi bwihariye bw’abana baba […]

Continue Reading

Ababyeyi basabwe kutohereza ku ishuri abana barwaye ibicurane

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye ababyeyi ko mu gihe abana baba barwaye ibicurane, bajya bareka kubohereza ku mashuri kugira ngo badakomeza kwanduzanya. Ni ubutumwa yatangaje mu kiganiro na RBA, nyuma y’aho muri iyi minsi hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’iyi ndwara mu Gihugu. Minisitiri w’Ubuzima yasobanuye ko ari byo koko ibicurane byiyongereyeho ko ariko atari bishya […]

Continue Reading

Umubyeyi umwe muri batanu ahura n’iki kibazo

Mu gihe umubyeyi witwa Rebecca Middleton yasamaga, ntiyatekerezaga ko ashobora kuzagera igihe akagenda mu kagare k’abafite ubumuga nkuko byamugendekeye mu mezi atatu mbere yo kubyara. Uyu mubyeyi avuga ko yagize igihembwe cya mbere cyo gutwita kigoye, ahangana n’isesemi n’imbaraga nke, ndetse atangira kugira uburibwe mu nda mu gihe inda yari ifite amezi ane. Ati: “Sinabashaga […]

Continue Reading

Bigira ubukana cyane ku bana bari munsi y’imyaka 5-Minisitiri Dr. Nsanzimana yatanze umuburo

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko abana bari munsi y’imyaka itanu bazahazwa cyane n’ibicurane byadutse muri iki gihe cy’imvura n’ubukonje kurusha abantu bakuru bityo ko umubyeyi akwiye kwihutira kuvuza umwana igihe garagaje ibimenyetso. Ni ubutumwa atanze nyuma y’ubwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatanze isaba Abaturarwanda muri rusange kwitwararika indwara y’ibicurane, bakaza ingamba zo kwirinda. Mu […]

Continue Reading

Amavubi yatangiye CECAFA U17 atsindwa na Ethiopia

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yatangiye CECAFA U17 itsindwa na Ethiopia yakiriye iri rushanwa ibitego 2-0. Wari umukino wayo wa mbere mu Itsinda A wakiniwe ku kibuga cya Abebe Bikila Stadium kiri mu Mujyi wa Addis Ababa kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo 2025. Ni irushanwa ry’ibihugu byo muri Afurika […]

Continue Reading

Karongi: Umwarimu akurikiranyweho gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17

Umwarimu w’imyaka 30 wigisha mu wa Gatanu n’uwa 6 w’amashuri abanza ku Kigo cy’amashuri cya GS Nyarubuye A giherereye mu Murenge wa Twumba, mu Karere ka Karongi, yatawe muri yombi akekwaho gutera inda umukobwa w’imyaka 17 wiga mu wa Kabiri w’amashuri yisumbuye kuri icyo Kigo. Umwarimu ukorana n’ukekwa yavuze ko uwo mukobwa yafashe icyemezo cyo […]

Continue Reading

MINISANTE yasabye abafite ibicurane kwambara agapfukamunwa

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasabye Abaturarwanda kwitwararika indwara y’ibicurane bakaza ingamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune no kwambara agapfukamunwa ku bamaze kubyandura. Ni ubutumwa iyi Minisiteri yanyujije kuri X isaba abantu kwitwararika indwara y’ibicurane muri ibi bihe by’imvura n’ubukonje ndetse bugaragaza ko bifite ibimenyetso bitandukanye n’ibyo abantu basanzwe barwara. Ufite ibyo bicurane […]

Continue Reading