Abana B’Uburundi Baracuruzwa

Bamwe mu bantu bakuru bo mu Burundi bavugwaho gushaka abana bo mu miryango ikennye bakabajyana mu bikorwa byakwitwa ‘gucuruza abantu’. Hari abahitamo gukoresha abana bafite ubumuga ngo bajye gusabiriza amafaranga bakuyemo bayabahe, ubundi babe ari bo babagenera. Umuhanga mu mitekerereze ukorera mu Burundi witwa Delphine Ndacayisaba yavuga ko ubwo ari bumwe mu buryo abantu bakuru […]

Continue Reading

Abana 235 Bo Mu Bushinwa Baherutse Kurogwa

Iperereza ryakozwe n’inzego z’ubuzima n’iz’umutekano mu Bushinwa zagaragaje ko mu mezi make ashize hari abantu bakoranye mu kuroga abana binyuze mu biryo. Abana babarirwa mu magana baherutse kugubwa nabi cyane ubwo bari batashye bavuye ku ishuri riri mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’Ubushinwa. Aho bimenyekaniye, byarasakuje, abaturage basaba Leta ko hatangizwa iperereza kuri icyo kintu. Abo […]

Continue Reading

Ababyeyi Bo Mu Bushinwa Bazajya Bahembwa Na Leta Nibabyara

Leta y’Ubushinwa yatangaje ko ababyeyi bagiye kujya bahabwa 3,600 yuan (ni $ 500 cyangwa arenga Frw 700,000) ku mwaka kuri buri mwana uri munsi y’imyaka itatu. Ni muri gahunda nshya ya Leta yo gushishikariza abantu kubyara. N’ubwo hashize imyaka 10 Leta ikuyeho itegeko ryo kubyara umwana umwe, umubare w’abato uracyari muto. Ayo mafaranga azafasha imiryango […]

Continue Reading

Uburusiya Buravugwaho Kohereza Abana Ku Rugamba Muri Ukraine

Iperereza ryakozwe na BBC ryemeza ko nubwo Perezida Vladmir Putin yatangaje ko atazigera yohereza ku rugamba abantu batarengeje imyaka 18 y’amavuko, abanyeshuri 245 boherejwe yo kandi baguye mu ntambara na Ukraine. Abo bana baguye muri Ukraine mu myaka ibiri ishize ubwo intambara Uburusiya bwatangije kuri Ukraine yarimbanyaga. BBC yamenye ko benshi muri bariya bana bagiye […]

Continue Reading

USA yikuye muri UNESCO yemeye Palestine nk’umunyamuryango mushya

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zatangaje ku mugaragaro ko zitakiri umunyamuryango w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere Uburezi, Siyansi n’Umuco, UNESCO. Ubutumwa bwashyizwe hanze na Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu, bugaragaza ko Amerika yamaze kumenyesha Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, ko gukomeza kuba umunyamuryango wayo bitari mu nyungu zayo. Yatangaje ko hari bamwe […]

Continue Reading

Gaza: Abana Naba Nyina Barembejwe N’Inzara

Inzara iri muri Gaza irakomeye ku buryo hirya no hino ku isi hari abari kwamagana Israel, bakavuga ko iri gukoresha inzara nk’intwaro y’intambara mu gukura Hamas ku izima ariko bikagira ingaruka ku bana. Itangazamakuru ryo muri Amerika( igihugu nshuti magara ya Israel) n’iryo mu Burasirazuba bwo Hagati utibagiwe n’iryo mu Bwongereza nka BBC, rivuga ko […]

Continue Reading

Yatanze amadolari ngo umuganga agaragaze ko ntaho ahuriye n’umwana we

Nyuma yo kubwirwa n’umugore ko umwana yabyaye ari uwe, umugabo wo mu Bwongereza yarabigaramye ndetse asaba ko hapimwa ADN. Yahaye umuganga ruswa ngo azane ibimenyetso byo kwerekana mu rukiko by’uko ntaho bahuriye kandi koko urukiko rurabyemeza kuko nta kindi rwari bushingireho. Uwo mugabo yari yasabwe kujya atanga indezo ya$125,800 yo kwita kuri uwo mwana. Amaze […]

Continue Reading

DRC: Abana 989 809 Barakingirwa Imbasa

Mu Ntara ya Kongo-Centraral muri DRC bari gukingirwa imbasa, igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatanu kikazarangirana no kuri iki Cyumweru. Abana bakingirwa iyi ndwara ni abakivuka kugeza ku bafite amezi 59.Ahaherutse kugaragara iriya Virusi muri Teritwari ya Moanda. Abana bakingirwa bahabwa ibitonyanga bibiri bya ruriya rukingo rufasha imibiri yabo kuzamura urwego rw’ubudahangarwa. Ababyeyi bo mu […]

Continue Reading

Drone Ya Israel Iravugwaho Kwica Abana Bagiye Gushaka Amazi

Abana batandatu nibo babaruwe ko bahitanywe n’igisasu ingabo za Israel zarashe rwagati muri Gaza kuri iki Cyumweru. Muri rusange icyo gisasu cyahitanye abantu 10. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nuseirat’s al-Awda aho iyo mirambo yajyanywe buvuga ko imibiri yabo bana yari yangiritse cyane. Ababibonye babwiye BBC ko missile yahitanye abo bantu yarashwe aho bari bateraniye bategereje guhabwa […]

Continue Reading

Kenya: Umubyeyi afite amashereka ahaza abana 50

Umubyeyi witwa Njoroge Chelimo w’imyaka 36 wo muri Kenya, usanganywe abana babiri asobanura ko yifitemo ubushobozi bwo kugira amashereka menshi ahaza abana be agasagura n’andi menshi afashisha abandi bayakeneye k’uburyo abona ahaza abana 50. Mu gusobanura uko byatangiye, avuga ko konsa ku nshuro ya mbere byamugoye kuko umwana yabanje kunanirwa gufata ibere. Uko iminsi yahitaga, […]

Continue Reading