Israel Yatangije Iperereza Ku Gitero Cya Drone Cyahitanye Abana Muri Gaza

Ubuyobozi bw’ingabo za Israel mu gice cy’Amajyepfo bwanzuye ko hatangizwa iperereza ryo kumenya uko byagenze ngo igitero ziherutse kugaba muri Gaza kice abana bavurirwaga mu bitaro byitwa Khan Yunis. Ni abana icyenda bahitanywe n’icyo gitero, bose bakaba ari abana b’umugabo umwe usanzwe ari dogiteri. Hashyizwemo ndetse n’umusirikare mukuru uzayobora itsinda rizakora iryo perereza, uwo akaba […]

Continue Reading

Kenya: Abanyeshuri babujijwe kureba Televiziyo batwika inzu bararagamo

Abanyeshuri bo muri Mbale High School, muri Kenya batwitse inzu bararagamo ndetse bafunga umuhanda unyura imbere y’iryo shuri kubera ko babujijwe kureba umupira kuri Televiziyo. Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyiraho kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, ubwo abanyeshuri bo muri iryo shuri ryisumbuye rya Mbale ryigamo abahungu bonyine, riherereye […]

Continue Reading

Abana batikiriye mu gitero Israel yagabye muri Gaza

Abanya-Palestine 54 biganjemo abana baguye mu bitero b’indege Isarel yagabye mu bice bitandukanye birimo ishuri rya Fahmi Al-Jargawi ryari ricumbikiye abakuwe mu byabo n’intambara. Iryo shuri ricumbiye abantu amagana bakuwe mu byabo n’intambara mu mujyi wa Beit Lahia, wugarijwe n’ibitero by’ingabo za Israel. Hari abaganga bo mu bitaro byakiriye abo bana bakomeretse babwiye itangazamakuru imirambo […]

Continue Reading

U Burusiya: Ibitero byahitanye abasaga 10 barimo abana

U Burusiya bwongeye gutera ibisasu byinshi muri Ukraine, byibasiye Intara zitandukanye mu gihugu hose bisiga bihitanye ubuzima bw’abantu 12 barimo abana batatu. Ibyo bitero byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025. Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko ubuyobozi bwa Ukraine bwo duce twagabwemo ibitero bwavuze ko abantu 12 bapfuye […]

Continue Reading

U Bwongereza: Gutunga telefoni ku bana bihangayikishije abarimu

Mu Bwongereza abarimu b’ahitwa Belfast basaba ababyeyi kureka guha abana telefoni kuko kuyitunga ukiri umwana wiga mu mashuri abanza ari bigira ingaruka nyinshi. Abarezi bo muri bigo 14 byo muri aka gace basabye ababyeyi kuzirikana ko umwana muto aba afite ubwonko bugikura,  butaragira ibya ngombwa byatuma bwihanganira urumuri rwinshi rw’ibyuma by’ikoranabuhanga. Ni ubwonko kandi buba […]

Continue Reading

Pakistan: Imodoka yari ijyanye abana ku ishuri yagabweho igitero

Imodoka yari ijyanye abana ku ishuri riherere mu Ntara ya Balochistan mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Pakistan yagabweho igitero abantu batanu barimo abana batatu bahita bapfa abandi 38 barakomereka. Iyi modoka yari itwaye abanyeshuri 46 bari bagiye ku ishuri rya Army Public School ryo muri Khuzdar, Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga […]

Continue Reading

Afurika y’Epfo: Hagaragajwe akaga abana bahurira nako mu birombe bya zahabu

Imirimo itemewe ikoreshwa abana ni kimwe mu bibangamiye uburenganzira bwabo hirya no hino ku Isi. Hamwe muho bikorerwa ni muri Afurika y’Epfo mu birombe bicukurwamo zahabu. Abaharanira uburenganzira bwa muntu baherutse guha ubuhamya BBC bukubiyemo ibyo biboneye biba ku bana bo muri iki gihugu bakivukiyemo cyangwa bakizanywemo ngo bakoreshwe mu bucukuzi bwa zahabu. Si ugucukura […]

Continue Reading

Israel igiye kohereza imiti n’ibiribwa muri Gaza

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko mu Cyumweru kimwe, ibice byose bya Gaza biraba byagejejwemo ibiribwa n’imiti mu rwego rwo gutabara abarimo abana bakomeje kuzahazwa n’inzara n’indwara ariko ko bitavuze guha Hamas agahenge. Hari hashize amezi abiri n’igice nta biribwa byemerewe kwinjira muri Gaza kubera ibyemezo byafashwe na Israel mu rwego rwo gutuma […]

Continue Reading

Trump yemeye gukemura ikibazo cy’abana bari kwicwa n’inzara muri Gaza

Perezida Donald Trump yavuze ko azi ikibazo cy’inzara iri muri Gaza ndetse agiye kugira icyo agikoraho kugira ngo abana n’abantu bakuru iri kugiraho ingaruka batabarwe. Yabivugiye mu Kiganiro yahaye Abanyamakuru i Abu Dhabi, aho yari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. I Abu Dhabi ninaho yasoreje urugendo rw’iminsi ine yari amazemo iminsi mu […]

Continue Reading

Gaza: Inzara Ikomeje Kurembya Abana

Abanyamakuru ba BBC bashoboye kugera muri Gaza bafata amashusho yerekana urwo abana bo muri aka gace k’isi bapfuye bazira inzara. Byose bishyirwa ku mutwe wa Israel kubera kubuza imfashanyo kugera yo. Mu mayeri, aba banyamakuru bakoresheje cameras zabo zihishe bafata amashusho yerekana ukuntu inzara iri gukoreshwa nk’intwaro y’intambara muri Gaza, abana bakabizira. Umwe muri bo, […]

Continue Reading