Ingimbi z’u Rwanda zasoreje ku mwanya wa munani muri #AfroBasketU16

Ikipe y’u Rwanda y’Abahungu batarengeje imyaka 16 yasoje imikino y’Igikombe cya Afurika cya Basketball kiri kubera i Kigali, iri ku mwanya wa munani nyuma yo gutsindwa na Angola amanota 79-55 ku wa Gatandatu. Iri rushanwa rimaze iminsi ibyumweru bibiri ribera mu Rwanda riri kugana ku musozo, aho imikino ya nyuma iteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki […]

Continue Reading

Kigali: NBA yatangije umwiherero wo kuzamura impano z’abato muri Basketball

Binyuze muri gahunda izwi nka Basketball Without Borders, NBA yatangije mu Rwanda umwiherero wo gutahura no kuzamura impano z’abakiri bato muri Basketball. Uyu mwiherero uhurije hamwe ingimbi n’abangavu baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika watangijwe kuri uyu wa 23 Kanama 2025. Uri kubera muri Petit Stade na BK Arena. Kita Thierry Matungulu, ushinzwe ibikorwa […]

Continue Reading

ITS Kigali yegukanye igikombe cya Basketball muri FEASSSA 2025

Ikipe ya ITS Kigali yegukanye umudali wa Zahabu n’igikombe cya Basketball muri FEASSSA 2025, ihesha u Rwanda gutahana imidali ine irimo ibiri ya Zahabu muri iyi Mikino yari imaze iminsi 10 ibera mu Mujyi wa Kakamega, mu Burengerazuba bwa Kenya. ITS Kigali yabigezeho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025, nyuma yo gutsinda […]

Continue Reading

Flying Eagles yegukanye Zanshin Karate Championship 2025 y’abato

Ikipe ya Flying Eagles Karate Club yegukanye irushanwa rya Zanshin Karate Championship 2025 mu bakiri bato ryasojwe kuri iki Cyumweru. Ni irushanwa ryakiniwe mu Karere ka Huye, rikukira iry’abakuru ryahakiniwe mu mpera y’icyumweru gishize ryegukanwe na APR Karate -Do. Muri iki cyiciro cy’abakiiri bato, ikipe ya Flying Eagles Karate Club yayoboye andi makipe yitabiriye iri […]

Continue Reading

Bakundisha abana ishuri Siporo igakurikira, umwihariko wa SGI Sports Academy izamura impano z’abana

Umwalimu wa Karate (Sensei) akaba n’umuyobozi muri SGI Sports Academy, Fils David Niyongabo yavuze ko abana bakira babafasha kuzamura impano bafite mu mikino itandukanye, ariko bakanabigisha gukunda ishuri, kuburyo ntawihebera siporo ngo yibagirwe amasomo asanzwe yo mu ishuri. Mu biganiro bitandukanye hakunze kugarukwa ku banyempano cyane cyane muri Siporo no mu Muziki bagiye bagira amahirwe […]

Continue Reading

MINEDUC yatanze igisubizo ku mashuri adafite ibibuga harimo no gukoresha amastade ayegereye

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, (MINEDUC) Rose Baguma, yavuze ko hari ibigo by’amashuri bidafite ibibuga kuburyo bibangamira imyidagaduro y’abanyeshuri babyigamo, ariko yibutsa abayobozi babyo ko ‘Politiki y’imikino mu mashuri’ ibemerera gukoresha ibibuga bibegereye harimo n’amastade usanga akinirwaho rimwe cyangwa kabiri mu Cyumweru nubwo yaba ay’amakipe manini. Iyo iyi Minisiteri ivuga ibigo by’amashuri […]

Continue Reading

Ibintu 4 umwana uhabwa umwanya wo gukina akurana bikamugirira akamaro kugeza ashaje

Umwalimu muri Kaminuza akaba n’Umuhanga mu by’Imitekerereze, Kubwimana Onesphore agaragaza ko umwana uhabwa umwanya wo kwidagadura agira amahirwe yo gukurana ubushobozi bwo; kwikemura ibibazo, kugenzura amarangamutima ye, kumenya ko instinzi itegurwa, gukorana n’abandi neza no kuzuzanya kandi akagira umubiri ufite ubuzima bwiza. Mu kiganiro cyihariye yahaye IJAMBORYUMWANA, Kubwimana yavuze ko hari ababyeyi bumva ko kugaburira […]

Continue Reading

Hari ibibuga byahinzwe n’ibikomye n’aho gukina bisaba ibaruwa-Uburenganzira bw’abana bwo gukina burageramiwe

Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (Cladho) n’Umuryango Mpuzamahanga wa Gikristo (World Vision) bamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku bureganzira bw’umwana bwo gukina harebwa ku bikorwaremezo by’imyidagaduro mu Rwanda. Ubu bushakashatsi bwibanze kuri ibyo bikorwa remezo mu mashuri, mu giturage no muri Site zo guturamo harimo Imidugudu y’Icyitegererezo mu mijyi no mu byaro. Kuri uyu 5 […]

Continue Reading

Hari abahamagarwa mu ikipe y’igihugu n’abatwara imidali Mpuzamahanga- Tujyane muri SGI ku Gicumbi cy’impano z’abato (Video)

Ikigo SGI Sports Academy cyishimira ko abana cyakira bashaka kuzamura impano zabo mu mikino itandukanye, barushaho gutera imbere aho bamwe bahamagarwa mu ikipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye abandi bagatwara imidari mu marushanwa Mpuzamahanga bitabira mu izina ry’icyo Kigo. Mu mpera z’umwaka wa 2021 nibwo SGI Sports Academy yatangiye. Kugeza ubu yakira abana bato, ingimbi n’abangavu […]

Continue Reading

Umuhanzikazi Clarisse Karasira Yibarutse Ikindi Kibondo

Umuhanzi Clarisse Karasira wigeze gukora itangazamakuru mu Rwanda yibarutse umwana wa kabiri, mu Kinyarwanda bamwita ubuheta, w’umuhungu yise Kwema Light FitzGerard. Kuri Instagram niho yatangarije uko kwibaruka umwana kwe, ashyiraho ifoto y’intoki ze, iz’umugabo we n’iz’urwo ruhinja. Ni bumwe mu buryo abagore b’abasilimu batangarizamo ko bibarutse. Amagambo yakurikije iyo foto aragira ati: “Twibarutse Kwema, ubuheta […]

Continue Reading