Kigali: Abana bagiye gutozwa gukina Golf no kwita ku bidukikije

Banki ya NCBA n’Ikigo gishinzwe gucunga icyanya cy’imikino ya Golf mu Rwanda (Rwanda Ultimate Golf Course Ltd) byinjiye mu bufatanye bwo gutoza abana bo mu Mujyi wa Kigali gukina Golf no kwita ku bidukikije. Muri iyo mishinga yagenewe arenga Miliyari 1.4 Frw abana bazigishwa akamaro ko gutera ibiti no kubyitaho. Hateganyijwe ko guterwa ibiti 10,000 […]

Continue Reading

Umukinnyi wa Mukura Yibarutse Ubuheta

Uwo ni Muvandimwe Jean Marie Vianney uri mu byishimo n’umugore we byo kwibaruka umwana wa kabiri w’umukobwa bamwita Muvandimwe Hailey Travie. Uyu mwana w’umukobwa akurikiye  musaza we witwa Muvandimwe Jaiden Harvey, yavukiye mu Bitaro Bikuru bya Polisi biherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Imfura y’uyu muryango yitwa Umwali Rurangwa Irene (Soleil), yavutse mu 2021, […]

Continue Reading

Juventus yaguze umukinyi ukiri muto ufite inkomoko mu Rwanda

Ikipe yo mu Butaliyani ya Juventus FC yaguze myugariro Shane Van Aarle ufite inkomoko mu Rwanda, uyu mukinnyi w’imyaka 18 waguzwe avuye mu ikipe ya FC Eindhoven afite nyina ukomoka mu Karere ka Rubavu. Uyu mukinnyi yanyuze mu makipe atandukanye y’abato nka Club Brugge na Royal Excel Mouscron zo mu Bubiligi, mbere yo kwerekeza muri […]

Continue Reading

Impamvu Umuhanzi Peace Jolis aririmba Indirimbo z’abana

Peace Jolis ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki mu myaka yaza 2009, muri iki gihe akaba azwi cyane mu guhimba no kuririmba indirimbo zigenewe abana. Kuba ari zo yibandaho ni ikintu gishya kuko atari byo yakoze mu myaka myinshi yahise. ‘Nakoze iki’, ‘Musimbure’, ‘Mpamagara’, ‘Un million c’est quoi’, ‘Bihwaniyemo’ n’izindi nyinshi ziri muzo yakoze mbere […]

Continue Reading

Twabyinanye turaganira bimbera byiza, Umuhanzi Alexis Dusabe yasuye abana ba Incredible Kids Academy

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe,  yatangaje ko yagiranye ibihe byiza n’abana bo muri ‘Incredible Kids Academy’, mu Karere ka Rubavu, ubwo yabasuraga muri gahunda y’ibikorwa bitandukanye arimo gukora muri iyi minsi bijyanye no kwizihiza imyaka 25 amaze akorera Imana. Uyu muhanzi Indirimbo ya mbere yitwa ‘Mfite Umukunzi’ yayisohoye mu 2000 […]

Continue Reading

Huye: Mukansanga yaganirije abangavu bahisemo gukina umupira w’amaguru by’umwuga

Umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salima, yaganirije abana b’abakobwa bacumbitse ahatorezwa gukina umupira w’amaguru mu Karere ka Huye ababwira ko kuwukina neza bawushyizeho umutima, kurangwa n’ubupfura no kwita ku masomo asanzwe yo mu ishuri uko bikwiye bizabageza ku nzozi zabo. Abo bana bafite hagati y’imyaka 15 na 17 baturutse mu bigo by’amashuri bitandatu (Centre d’Excellence), byatoranyije ku […]

Continue Reading

Umuhango wo ‘Kwita Izina’ abana b’ingagi wasubitswe

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi wari uteganyijwe ku wa 18 Ukwakira 2024, wasubitswe. Ni icyemezo gikubiye mu itangazo RDB yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri. Ntihigeze hatangazwa impamvu yacyo. RDB yakomeje ivuga ko itariki ibi birori bizimurirwaho izamenyekanishwa mu bihe biri imbere. Muri Nzeri 2024 […]

Continue Reading

Imaramatsiko kuri ‘Lost Kids’ ibyumba bihurizwamo abana baburanye n’ababyeyi muri Stade Amahoro (Video)

Ushobora kuba utarigeze utekereza icyo wakora igihe waba uburanye n’umwana wajyanye muri Stade Amahoro cyangwa icyo wakora ubonye umwana waburanye n’ababyeyi be aho hantu. Stade Amahoro yubakwa hari ibyumba bibiri byashyizwemo byiswe ‘Lost Kids’ byagenewe guhuza abana baburanye n’ababyeyi babo, bakaba bahaturije kandi bitabwaho mu gihe ababyeyi bagishakishwa ngo bongere guhuzwa. Ibi byumba byamenyekanye 4 […]

Continue Reading

Kigali: Abana barenga 100 bitabiriye #TennisSummerCamp

Ku bufatanye na gahunda ya “Junior Tennis Initiative”, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda ryateguye umwiherero witabiriwe n’abana 120 kugira ngo bazamurirwe urwego rw’imikinire yabo muri uyu mukino. Uyu mwiherero wiswe “Tennis Summer Camp”, washyizwe mu byiciro bibiri mu gihe cy’ukwezi kose, uri kubera ku bibuga bya Tennis biri muri IPRC Kigali. Watangiye tariki 6 […]

Continue Reading

Perezida Kagame yahuye n’abana b’amarerero ya PSG na FC Bayern Münich

Umunsi wa Gatandatu, tariki 15 Kamena 2024 wasigaye mu mateka y’abakunzi b’umupira w’amaguru, batashye Stade Amahoro ivuguruye, Perezida Kagame agahura n’abana b’amarerero ya Paris Saint Germain na FC Bayern Münich bari bagiye gukina umukino wo kuganura iyi stade. Perezida Kagame yari yabanje kugirana ikiganiro n’abajyanama b’ubuzima barenga 8000 baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse […]

Continue Reading